Jambo Ihoraho urukurikirane.

  Jambo Ihoraho.

Iyerekwa y'Umugeni.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ibise byo Kuramukwa.

Bibiliya ivuga iti: “Umugeni We ariteguye”, ku musozo w'igihe. Yiteguye ate guhinduka Umugeni We? Kandi ni iki A... Yambaye myenda bwoko ki? Ijambo Rye Bwite. Yari yambaye Ugukiranuka Kwe Bwite. Ni ibyo. Ni ukuri. Murabona? Amayerekwa! Mwitegereze, ndashoje, noneho. Nasahakaga kuvuga ikintu kimwe rukumbi. Mbere y'uko nsoza. Ni icyanteye kuvuga ibyo. Mfite NI KO UWITEKA AVUZE. Niba umuntu avuze ibyo ata-... yishyira ibyo mu bitekerezo, yaba ari indyarya kandi akazajya mu muriro kubera ibyo. Ni ukuri. Niba yashakaga kuzajyana itsinda ry'abantu mu muriro, abantu beza nk'abo, akabayobya, mu by'ukuri, yaba ari idayimoni yambaye mubiri wa kimuntu. Imana ntiyari iteze kuzamuhesha icyubahiro. Utekereza ko Imana yahesha icyubahiro dayimoni cyangwa ikinyoma? Ntibikabeho. Murabona? Bibaca hejuru, kandi ntibabishyikira. Hanyuma Irobanura Intore.

Mwitegereze abahanuzi bose, uko ibihe byagiye biha ibindi, uburyo Yagiye ibona Intore. Mwitegereze, uko ibihe byagiye biha ibindi, ndetse kugeza ku bugorozi. Urugero, idini gatolika rya Roma ryatwikiye Jeanne d'Arc ku gishyito, nk'umurozi. Ni ukuri. Nyuma baza kumenya ko atari we. Yari umugore wejejwe. Mu bisanzwe, baricujije, bataburuye imibiri y'abapadiri maze bayijugunya mu mugezi. Ah'ubwo, murabizi, ntibivuze ko ibyo byakemuye ikibazo mu bubiko bw'Imana. Habe na busa. Patrick Wera na we bamwise umurozi, murabona, kandi byenda kumera nk'ibyanjye. Rero, niba tubona... Murebe abana be. Murebe uko byari bimeze iwe, murebe umubare w'abantu bishwe. Murebe urutonde rw'abahowe Imana, maze murebe umubare w'abiciwe hariya. Murareba, si ukuri. Ariko si icyo abantu bavuga kigomba kuba ukuri kudakuka. Ni icyo Imana yavuze ikanagihamya ko ari Ukuri. “Mugerageze buri kintu. Mukomeze icyiza.”

Mu by'ukuri, byashoboka ko haba hashize amezi make, igitondo kimwe, nari mvuye imuhira, maze mpabwa iyerekwa. Kandi mpinyuje umuntu wese uri hano, muri iyi myaka yose, wamenye ibi bintu, ngo avuge igihe Uwiteka yaba yarandetse nkavuga “NI KO UWITEKA AVUZE” maze bikabura gusohora. Ni bangahe bazi ko ari Ukuri, muzamure ikiganza. Ni Ukuri. Mwe kwita ku ntumwa. Mwite ku cyo Ubutumwa ari cyo. Ngibyo ibyo ari byo. Murabona? Si ibyo. Mwe kwita kuri ako [ahatagira ijwi kuri bande. - U.I.] kagabo kagufi k'uruhara, murabizi, kuko a - ari ikiremwamuntu byonyine, murabizi, kandi uko biri kose, twese turi bamwe. Ariko mwitegereze ibiba. Ni byo byerekana ibyo ari byo. Byarandenze. Yego, nzi ko abantu bavuga ibintu by'uburyo bwose, kandi tuzi ko akenshibiba atari ukuri. Sinshobora kubazwa icyo undi muntu avuga. Ngomba kubazwa icyo njye, mvuga. Kandi icyo nshobora gukora cyose, ni ukubabwira ko ari Ukuri cyangwa ko atari ko. Kandi ni - ni - ni njye ugomba kubibazwa, si ukubazwa icyo undi avuga. Nta we nashobora gucira urubanza. Sinatumwe guca imanza, ah'ubwo kubwiriza Ubutumwa...

Nagombaga kubona iki - ikibanziriza Itorero rya mbere. Najyanywe n'Uwo ntabonaga, maze nshyirwa ahantu hameze nk'ahagenewe uruvugiro. Hanyuma numva umuziki uhebuje iyo nigeze kumva yose ubwiza. Ndareba, maze mbona haje itsinda ry'abagore bagaragara ko bari bafite imyaka nka makumyabiri, cumi n'umunani, makumyabiri. Bose bari bafite imisatsi miremire, kandi bari bambaye mu buryo bunyuranye, buri wese yari afite imyambarire yihariye. Bagendaga mu njyana y'uwo muziki, mu buryo buboneye bushoboka. Banyura ibumoso bwanjye, bagana muri iki cyerekezo. Kandi narabitegerezaga. Rero, nararebye ngo mbone uwamvugishaga, hanyuma sinagira uwo mbona. Hanyuma, numva umuziki wa Rock'n'roll, itsinda ry'abacuranzi, ryegeraga. Kandi ubwo narebaga iburyo, dore, mbona hagarutse, haje muri iki cyerekezo, amatorero y'isi yose. Amwe muri... Buri ryose ryari rifite ibendera ryaryo, iry'igihugu ryari riturutsemo. Ibintu bihebuje ibindi kwandura nigeze kubona mu buzima bwanjye! Kandi ubwo itorero ry'irinyamerika ryahageraga, cyari ikintu gihebuje ibindi gutera ubwoba nigeze kubona. Data wo mu Ijuru ni We mucamanza wanjye. Bari bambaye ayo majipo y'umweru wenda gusa n'ivu, ayo abakobwa bagabura ibinyobwa mu kabari bambara, nta na gito cyari gifubitse umugongo, hano, bari bafite urupapuro rusa n'ivu; byari nk'aho babyinaga imbyino yitwa hula, bisize amarange, bogoshe umusatsi, banywa itabi, bavunagura ingingo, mu gihe bagenderaga mu njyana ya rock'n'roll.
Maze mbaza nti: “Ese iri ni ryo torero rya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika?”
Hanyuma rya Jwi rivuga riti: “We kwirirwa ubaza.”

Kandi ubwo bari ku karasisi, bagombaga gufata ibi batya, gushyira urupapuro inyuma yabo mu gihe bari ku karasisi. Nta - ntangira kurira. Ni - nibwira gusa nti: “Umurimo wanjye wose, n'ibyo nakoze byose, n'ibyo twebwe, abagaragu b'Imana, twakoreye hamwe...” Bene Data, sinzi aho mugeza mwizera aya mayerekwa; ariko ku bwanjye, ni Ukuri. Nta gihe atambereye ay'ukuri. Ubwo nayabonaga, nkanamenya ibyariho biba, habuzeho hato ngo umutima wanjye unshwanyukiremo. “Ni iki nakoze? Ni ntakwitayeho? Nikomeje mu Ijambo gusa, Mwami. None ni gute nashoboye gukora ibyo?” Natekereje nti: “Kuki Wampaye iyerekwa, nta gihe gishize, nibonye hariya?” Kandi nari navuze nti: “Mu by'ukuri, mbese bizababera ngombwa ko bacirwa imanza?” Yari yavuze ati: “Itsinda rya Pawulo na ryo.” Mvuga nti: “Nabwirije Ijambo rimwe na we.” Abikorera b'Abakristo babyanditse mu kinyamakuru. Rero mvuga nti: “Kubera iki? Kuki bimeze bitya?” Nabonye iryo tsinda ry'indaya zari ku karasisi zitya, zose zambaye zitya, kandi zikitwa: “Itorero Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.” Nta - nta kindi cyambayeho usibye gutakaza ubwenge.

Muri akomkanya, hariya numvise uriya muziki mwiza cyane wagarukaga, kandi dore ngo wa Mugeni muto aragaruka. Avuga ati: “Ah'ubwo dore Uwavuyemo.” Kandi ubwo Yahitaga, Yari ameze neza neza nk'Uwatambutse mu ntangiriro, yagenderaga ku ntambwe y'umuziki w'Ijambo ry'Imana, yari ari ku karasisi. Kandi ubwo nabibonaga, nigumiye aho, nzamuye amaboko yombi, ndira, ntya. Ubwo nigarukagamo, nari hariya, mpagaze munsi y'urubaraza rwanjye, ndiho ndeba hakurya y'umurima. Byaba ari ibiki? Agomba kuzaba ari wa Mugeni umwe, ubwoko bumwe, ukozwe mu kintu kimwe n'Uwo mu ntangiriro. Noneho, musome Malaki 3:23-24, murebe niba tutakagombye kuba mu minsi ya nyuma dufite Ubutumwa, “buzasanganya imitima y'abana n'iya ba se”, bukabagarura ku Butumwa bw'intangiriro bwa Pantekote, Ijambo ku Rindi. Bene Data, ni ho turi. Nyamara, iri torero ryakagombye kwakira ikimenyetso. Kandi ikimenyetso cyaryo cya nyuma, tubona hano, mu - mu - mu - mu Byanditswe..., murabona rero, murabona, ibise bikomeye byo kuramukwa biboneka muri iki gihe cya Lawodikiya. Ryavukiye mu... Itorero ryabo ririho riravuka bundi bushya. Atari...

Nta rindi dini rikibayeho. Nta utazi ko, uko Ubutumwa bwabaga buvuzwe... Mubaze bariya banyamateka. Nyuma yo kuvugwa k'Ubutumwa, idini ryahitaga rishingwa; yoo! Alegisanderi Kambeli (Alexandre Campbell), abandi bose, Maritini Luteri, n'abandi. Babihinduraga idini. Mu bisanzwe, Ubutumwa ntiburenza imyaka nk'itatu, ububyutse. Ububyutse bumaze imyaka cumi n'itanu, kandi nta dini na rimwe ryabuvuyemo. Kubera iki? Umurama wabaye ikintu cya nyuma. Turi ku iherezo. Mwaba mubona ibise byo kuramukwa? Mwaba mubona ibyo ari byo? Igisigaye cyonyine ni cyo kizavamo. Igisigaye cyonyine ni cyo kizavamo. Kandi ni yo mpamvu ndangurura, nihata, ntinda, kandi nkaba nanze impuhwe zose za muntu kuri iyi si, kugira ngo mbone ubuntu bw'Imana, hanyuma nikomereze gusa njya mbere mu Ijambo Ryayo. Ibise byayifashe. Ni ko bimeze. Igiye kubyara. Igomba guhitamo. Inyandiko iri ku gikuta. Turabona ko isi yenda kuzimangana. Ni ukuri. Kandi tubona ko itorero, ryaboze cyane, na ryo riri hafi yo kuzimangana. Kandi byose bifite ibise byo kuramukwa, isi kimwe n'itorero. Isi nshya igiye kuvuka, ndetse n'Itorero rishya na ryo, aho tugomba kwinjirira Ingoma y'imyaka igihumbi. Ibi, turabizi.

Mukurikire. Imana imuha (Mwumve ibi mutuje dusoza) ikimenyetso cyayo cya nyuma; Ubutumwa bwayo bwa nyuma, ikimenyetso cyayo cya nyuma. Ikimenyetso cyayo cya nyuma, ni uko igomba gusubira mu gihagararo yahozemo mu ntangiriro. Isi, itorero... Murebe uko yahoze mu ntangiriro, muri iriya myaka yose, nta, uhereye kuri Malaki ukageza kuri Yesu. Muyirebe, muri iyo myaka yose, noneho. Muyirebe, muri kiriya gihe cyose, uburyo ruswa yahinjiye. Murebe isi, uko yari iri, muri buri gihe, nko mu gihe cya Nowa, n'ibindi. Igomba gusubira mu gihagararo kimwe n'ishusho yayo, kandi ni byo tubona. “Ibyabaye mu gihe cya Nowa.” Turabona ibyo bintu byose bisohora nko mu ishusho yabyo.

Soma konti yuzuye muri...
Ibise byo Kuramukwa.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab’isi bazanezerwa. Mwebweho muzababara, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero.

Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba akibuka kuribwa, kuko anejejwe n’uko umuntu avutse mu isi.

Yohana 16:20-21


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Ugushyingirwa no Gutana.
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.