Imbuto y'Umwiryane.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Igihe cya nyuma urukurikirane.

Imvura igwa ku bakiranutsi no ku bakiranirwa.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Imbuto y'Umwiryane.

Nyuma y'imyaka ibiri, nasengeraga mu buvumo aho nagombaga kujya gusengera. Nuzura umukungugu mu buvumo, maze ku gicamunsi kimwe ndasohoka, ndambika Bibiliya yanjye ku mugogo w'igiti, maze umuyaga urahuha urayibumbura mu Baheburayo, igice cya 6. Havuga, ko mu minsi ya nyuma, uko byamera turamutse tuguye tukava ku Kuri hanyuma tukongera guhinduka bashya tukihana, nta kindi gitambo cy'ibyaha kiba kikibayeho, n'uburyo ayo mahwa n'ibitovu, byendaga kwangwa, iherezo ryabyo rikaba gutwikwa; ariko imvura igwa ku isi, akenshi, kuyuhira, kuyambika; ariko amahwa n'ibitovu byagombaga kwangwa, ariko ingano zagombaga guhunikwa. Kandi natekereje nti, “Ni byo, umuyaga warahushye urayibumbura.” Ni byo, nongeye kurambika Bibiliya hasi. Hanyuma ntekereza nti, “Ni byo, nza...” Hanyuma umuyaga uraza maze urahuha irabumbuka. Ibyo byabaye incuro eshatu. Hanyuma ntekereza nti, “Ni byo, noneho, ntibisanzwe.”

Hanyuma kandi mu guhaguruka, natekereje nti, “Mwami, kuki Wabumbura iyi Bibiliya kugira ngo nsome ibi, nda... mu gihe ngeze kuri ibi, aho 'amahwa n'ibitovu, bishigaje kwangwa, iherezo ryabyo rikaba ari ugutwikwa'?”natekereje nti, “Kuki, wambumburira ibyo hariya?” Kandi nk'uko nareberaga kure.

Noneho,aya mayerekwa y'ukuri aza ari nta mbaraga mbishyizemo. Ni Imana yonyine. Urabona? Nararebye maze mbona isi yikaragaga imbere yanjye, hanyuma ko yari ihinze yose. Hari umuntu wambaye imyeru, agenda hose abiba ingano. Hanyuma arigendera; haje umuntu, uteye ubwoba, wari wambaye imikara, kandi yamishaga imbuto z'urumamfu hose. Byombi birakurana. Kandi icyo gihe, byombi byishwe n'inyota, kuko imvura yari ikenewe. Kandi buri cyose cyasaga n'igisenga, n'agatwe kacyo kubitse, “Mwami, ohereza imvura, ohereza imvura.”hanyuma ibicu binini biraza, maze imvura igwa kuri byombi. Icyo gihe, ya ngano nto yarasimbutse maze itangira kuvuga iti, “Imana ishimwe! Imana ishimwe!” Na rwa rumamfu ruto rwari aho iruhande rwarabadutse ako kanya, maze ruvuga ruti, “Imana ishimwe! Imana ishimwe!”

Kandi ni uko iyerekwa ryasobanuwe. Imvura igwa ku bakiranutsi no ku bakiranirwa. Wa Mwuka umwe ashobora kumanukira mu materaniro, kandi buri muntu akanezererwa muri We: indyarya, Abakristo, kandi bose hamwe. Ni ukuri. ariko ni ibiki? Imbuto zabo ni zo zibaranga. Urabona? Ni bwo buryo bwonyine byashobora kumenyekaniramo.

None urareba, kuko amasaka y'ishyamba, cyangwa ingano z'ishyamba n'impeke rimwe na rimwe byigana impeke z'imuhira, z'umwimerere, bikaba byenda gusa ku buryo byakayobeje n'Intore iyo bijya gushoboka. Ntekereza ko turi mu gihe, aho bikwiye ko ibi bintu bibwirizwa by'umwihariko ka ndi bikavugwaho.

Reba mu murongo wa 41, byombi na byo bisa cyane, bisa cyane mu bihe bya nyuma ku buryo Ata... Ntiyashoboraga gushingira kuri iri dini cyangwa kuri ririya ngo Abone uko arobanura, tuvuge, abametodisite, cyangwa abababatisite, cyangwa abapantekote, kugira ngo Abone uko arobanura. Yavuze ati, “Yohereza abamarayika Be kubarobanura.”Marayikaaje kurobanura, gutandukanya icyiza n'ikibi. Kandi nta muntu Wabasha kubikora keretse Marayika w'Umwami Imana. ni We wenyine ugiye kuzatubwira icyiza n'ikibi ibyo ari byo. Imana yavuze ko izohereza abamarayika Bayo mu bihe bya nyuma. Atari abamarayika ibihe byose, hano, ah'ubwo abamarayika mu bihe bya nyuma, hanyuma bagateranira hamwe. Noneho tuzi ko twegereje igihe cy'isarura. Nyamara, marayika, mu by'ukuri, dushingiye ku gisobanuro cy'ijambo, ni “intumwa”. Kandi tubona ko hari abamarayika barindwi b'amatorero arindwi, kandi noneho... oya, uko ibihe by'Itorero byagiye biha ibindi.

Murebe abo Yavuze ko ababibyi bari bo, kandi icyo urumamfu rwari rwo. Umwe, umubibyi yari We, Umwana w'Imana, Wagiye mbere abiba Imbuto. Hanyuma umwanzi aza inyuma ye, wari Satani, maze abiba imbuto y'umwiryane, inyuma y'ibiba ry'Imbuto nziza. Rero, ncuti, ibyo byabayeho binyuze muri buri gihe uhereye igihe twaboneye isi. Neza neza. Hose uhereye mu ntangiriro, ni bya bindibyakomejekubaho.

----
Tubona ko uwabanje kubiba imbuto y'umwiryane, birazwi ko ari “Satani”, kandi tuzi ko ari ibyo, Itangiriro 1. Noneho tubona, hano, mu- mu Gitabo cya Matayo, mu gice cya 13, Yesu aracyashyira ikimenyetso ku kitemeranya n'Ijambo Rye cyose, ko ari icya “Satani”. Kandi muri uyu mwaka wa 1956, igiteza umwiryane cyose, gihabanye n'Ijambo ry'Imana ryanditse, cyangwa kirisobanura uko cyishakiye, ni imbuto y'umwiryane. Imana ntizubahiriza ibyo. Ntiyabishobora. Ntibizivanga. Nta gushidikanya. Ni nk'akabuto ka sinapi; nta kindi kazivanga na cyo, ntushobora kugira icyo ukavanga na cyo, kagomba kuba ari umwimerere. Imbuto y'umwiryane!

Noneho tubonye ko, igihe Imana yabibaga Imbuto Yayo mu ngobyi Edeni, tubona ko yeze Abeli. Ariko ubwo Satani yabibaga imbuto ye y'umwiryane, yeze Kayini. Imwe yeze umukiranutsi, na ho indi yera umukiranirwa. Kuko Eva yateze amatwi ijambo ry'umwiryane, rihabanye n'Ijambo ry'Imana, kandi ni ubwo umupira w'icyaha watangiye gutogoka, kandi uhereye icyo gihe, ntiwaretse gutogoka. Kandi ntituzigera dushobora kuwikiza byuzuye, igihe cyose abamarayika bazaba bataraza kurobanura, mu gihe Imana izatwara abana Bayo mu Bwami, hanyuma urumamfu rugatwikwa. Murebe iyo mizabibu yombi.

Mwitegereze, imbuto zabyo zamereye hamwe, neza neza nk'uko Imana yabivuze na hano, mu gice cya 13 cy'iki gisomwa cy'uyu mugoroba, muri Matayo: “Nimureke bikurane.” Nyamara, Kayini yagiye mu gihugu cya Nodi ahibonera umugore, maze aramurongora. Abeli, we, yarishwe, maze Imana ihagurutsa Seti ngo amusimbure. Kandi uhereye icyo gihe, ibihe byahaye ibindi, ukuri n'ikinyoma bibangikanye. Noneho, tubona ko, buri gihe, uko ibihe biha ibindi, byishyize hamwe, hanyuma Imana biba ngombwa ko... Ubugome bwaragwiriye ku buryo byabaye ngombwa ko Imana irimbura.

Ariko izo mbuto zombi zaje kwera, imbuto y'umwiryane n'Imbuto y'Imana zeze buri yose umutwe wayo nyakuri, iherezo ryabyo byombi rikaba Yuda Isikaryota na Yesu Kristo. Mu by'ukuri, Yari Imbuto y'Imana, Yari itangiriro ry'irema ry'Imana, nta kindi Yari cyo usibye Imana. kandi Yuda Isikaryota yavutse ari umwana wo kurimbuka, yaturutse ikuzimu, asubira ikuzimu. Yesu Kristo yari Umwana w'Imana, Ijambo ry'Imana rigaragajwe. Yuda Isikaryota, ku bw'umwiryane we, yari imbuto ya Satani, yari yaraje mu isi, kandi, azanywe no gushukana; neza neza nk'uko yari ari mu ntangiriro, muri Kayini, umukurambere we.

Yuda nta kindi yakoraga mu rusengero usibye kwikinira gusa. Nta bwo yari umunyakuri mu by'ukuri, mu by'ukurinta kwizera yari afite ntaba yaragambaniye Yesu. Ariko, murebe, yabibye iyo mbuto y'umwiryane. Yatekerezaga kugirana ubucuti n'isi, mamoni, kandi akaba n'incuti ya Yesu. Ariko byari byamaze kuba impitagihe kugira ngo abe yashobora kugira icyo abihinduraho; ubwo igihe cya nyuma cyageraga, ubwo yakoraga iryo shyano, yarenze igaruriro, ritandukanya gukomeza imbere no guhindukira ukagaruka. Byabaye ngombwa ko akomeza imbere, nk'umugome. Yabibye imbuto y'umwiryane, ashakisha uko yabonwa neza n'amadini akomeye ya kiriya gihe, abafarisayo n'abasadukayo. Kandi yatekerezaga ko yakwibonera amafaranga atyo kandi akabonwa neza n'abantu. Nticyaba ari cyo gitera abantu benshi kwiroha muri uwo mwiryane: bashakisha uko babonwa neza n'umuntu! Tubonwe neza n'Imana, atari ukubonwa n'umuntu. Ariko ni byo Yuda yakoze, ubwo uwo mwiryane wasohoreraga muri we.

Kandi tuzi ko Yesu yari Ijambo, Yohana Wera 1, ni ko yavuze, “Mbere na mbere hahozeho Jambo, kandi Jambo yahoranye n'Imana, kandi Jambo yari Imana. kandi Jambo yabaye umuntu maze Aturana na twe.” Hanyuma, Ijambo ni Imbuto, maze Imbuto yambara umubiri hanyuma itura hagati muri twe.

Niba Yuda yari imbuto y'umwanzi n'iy'umwiryane, na yo yambaye umubiri, kandi iturana na twe muri Yuda Isikaryota. Ntiyigeze agira ukwizera, ukwizera nyakuri. Yari afite icyo yatekerezaga kuba kwizera. Washobora kugira ukwizera, ndetse ukaba wagira ukwizera kwa nyirarureshwa. Kandi ukwizera nyakuri kw'Imana kuzizera Imana, kandi Imana ni Ijambo: ntiguteze kuzaryongeraho na gato. Bibiliya itubwira ko iyo turyongeyeho na gato cyangwa tukarigabanyaho na gato, umugabane wacu uzagabanywa ku Gitabo cy'Ubugingo, Ibyahishuwe 22:18, igice cya nyuma gisoza.

Mbere na mbere, Igitabo cya mbere cya Bibiliya, Imana yababwiye kutica Ijambo Ryayo na rimwe, “buri Jambo rigomba gukomezwa,” bagomba kubeshwaho n'iryo Jambo. Yesu, hagati mu Gitabo, yaraje kandi Avuga ko, mu gihe Cye, Yavuze ati, “Umuntu ntabeshwaho n'umutsima wonyine, ah'ubwo n'Ijambo ryose ri-rivuye mu kanwa k'Imana.” Kandi mu gihe gisoza cy'Ihishurirwa, twaburiwe hakiri kare ko “ni hagira uzakura n'Ijambo na rimwe mu Gitabo, cyangwa akacyongeraho n'Ijambo na rimwe, umugabane we uzakurwa ku Giti cy'Ubugingo”.

Ni yo mpamvu ari nta cyo gushidikanywaho, ah'ubwo Ijambo nyakuri ry'Imana rimwe gusa, ritavangiye! Abo ni bo bahungu b'Imana, abakobwa b'Imana, batabyawe n'ubushake bw'umuntuhabe no gukorana mu ntoke kw'abantu cyangwa uburyo bw'umubatizo ubwo ari bwo bwose, ah'ubwo babyawe na Mwuka w'Imana, na Mwuka Wera, kandi akaba ari bo Ijambo ry'Imana ryigaragarizamo. Ngiyo Imbuto nyakuri y'Imana!

Umwanzi yinjira mu itorero, maze akaba umunyedini (umworutodogisi) wa cyane, mu muhango cyangwa ikindi kintu nk'icyo. Ariko si... Ibyo,ni umwiryane, igikoresha urwo rubyaro nyakuri rw'Ukuri ari rwo Jambo ry'Imana. None twamenya dute? Tuvuga tuti, “Mu by'ukuri, bo, waba ufite uburenganzira bwo kubisobanura?” Oya mugabo! Nta muntu n'umwe ufite uburenganzira bwo gusobanura Ijambo ry'Imana. Yibereye umusobanuzi Ubwayo. Itanga isezerano, hanyuma Ikarisohoza, ubyo ni byo bisobanuro Byaryo. Iyo Itanze isezerano, Irarisohoza, ni cyo gisobanuro Cyaryo. Igihabanye n'Ijambo ry'Imana cyose, ni umwiryane! Nta kabuza!

Noneho, nk'uko nabivugaga, Yuda nta kwizera nyakuri yari afite. Yari afite ukwizera kwa nyirarureshwa. Yari afite u- ukwizera kwamuteraga gutekereza ko yari Umwana w'Imana, ariko nta byo yari azi, ko yari Umwana w'Imana. ntaba yarakoze ibyo. Kandi umuntu wemera gutatira Ijambo ry'Imana, aba afite ukwizera kwa nyirarureshwa. Umukozi nyakuri w'Imana azatsimbarara kuri iri Jambo.

Soma konti yuzuye muri...
Imbuto y'Umwiryane.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Kuko dore iyo ubutaka bwanyoye imvura yabuguyeho kenshi, bukameramo imyaka igirira akamaro ababuhingirwa, buhabwa n’Imana umugisha.

Ariko niba bumeramo amahwa n’ibitovu, buba buhinyutse bugeze hafi yo kuvumwa kandi amaherezo yabwo ni ugutwikwa.

Abaheburayo 6:7-8


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDFs Icyongereza)

Ugushyingirwa no
Gutana.
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)