Imana yo muri iki gihe kibi.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Igihe cya nyuma urukurikirane.

Arahamagara Umugeniwa Kirisito.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Imana yo muri iki gihe kibi.

Noneho, umutwe w'icyigisho wanjye w'iki gitondo, ni: imana y'iki gihe kibi. Nk'uko twabisomye mu Byanditswe, “imana y'iyi si, y'iki gihe kibi”. Nyamara, ubu Butumwa bugaragaza ibikorwa bibi by'iki gihe kibi, gihwanye n'ubuhanuzi bwakivuzweho. Kandi mpamya byimazeyo ko Bibiliya ifite ibisubizo byose, bya buri gisekuru, byandikiwe muri bibiliya, umwizera wa kiriya gisekuru. Nizera ko icyo dukeneye cyose cyanditse hano nyine, bipfa kuba bisobanuwe na Mwuka Wera. Sinemera ko hari umuntu n'umwe ku isi wagira uburenganzira bwo kongera ibisobanuro bye bwite ku Ijambo. Uwiteka ntakeneye ko hagira umuntu n'umwe usobanura Ijambo Rye. Yibereye umusobanuzi Ubwe. Yavuze ko Yajyaga kubikora, kandi Arabikora.

Nk'uko nakunze kubivuga, Yavuze ati: “Umwari azasama inda”, Yabivugishije iminwa y'umuhanuzi, none byarasohoye. Nta muntu ukeneye gusobanura Ibyo. Mu itangiriro Yavuze ati: “Habeho umucyo”, maze ubaho. Nta muntu ukeneye gusobanura Ibyo. Yavuze ko “mu bihe bya nyuma, ibyo bintu”, ibyo tubona bisohora, byajyaga kuba. Ibyo nibikeneye gusobanurwa. Birasobanuye. Murabona?

Noneho, mutuze cyane, igihe twiga Ijambo. Ikigirwamana cy'iki gihe kibi turimo ubu. Bishobora kugaragara nk'ibidasanzwe, ikintu kimwe kidasanzwe bya cyane, muri gisekuru cy'ubuntu, ubwo “Uwiteka ariho atoranya ubwoko, ku bw'Izina Rye”, ni ukuvuga Umugeni We, muri iki gisekuru kibi bakagombye kwita igisekuru cy'ikibi. Igisekuru ubwo “Uwiteka ahamagara ubwoko, ku bw'Izina Rye”.

Ku bw'ubuntu, gusohoka, kandi cyitwe igisekuru kibi. Noneho, tugiye kwerekanira muri Bibiliya ko ari iki gisekuru Yavugaga. Ntibisanzwe kubitekereza: mu gisekuru kibi nk'iki, kubona ari bwo Uwiteka yari agiye guhamagara Umugeni We. Mwarabibonye? Yavuze “ubwoko”, si “itorero”. Kubera iki? Nyamara Byitwa Itorero, ariko Yari Agiye guhamagara “ubwoko”. Kandi, itorero, ni iteraniro ry'abantu benshi, bafite imico y'uburyo bwose, ariko Uwiteka ahamagara umwe hano... Ntiyavuze ati: “Nzahamagara abametodisite, ababatisite, abapantekote.” Yavuze ko Yajyaga guhamagara ubwoko. Kubera iki? Izina Rye. Murabona, ubwoko; buturutse mu bametodisite, umwe mu babatisite, umwe mu baluteriyani, umwe mu bagatolika. Murabona? Ariko ntahamagara itsinda ritsimbaraye ku idini, ah'ubwo “ubwoko bwo kwitwa Izina Rye”, buhabwa Izina Rye, burambagizwa mu Izina Rye, bugiye gushyingiranwa na We, ngo buhinduke urugingo Rwe, murabona, ku bwo gutoranywa. Ni nk'umuntu utoranya umugeni mwiza mu buzima, uwo yari yaratoranirijwe kuba urugingo rw'umubiri we. Kandi ni uko Umugeni wa Kirisito azamera, na n'ubu ni ko ari uhereye kera yaratoranirijwe n'Uwiteka kuba urugingo rw'uwo Mubiri. Murabona? Yoo, Ibyanditswe birakungahaye cyane, byuzuye ubuki!

Mwitegereze, si icyo runaka yavuze, habe n'icyo runaka yahamagaye, ah'ubwo icyo Uwiteka yatoranije mbere y'uko isi ishyirirwaho urufatiro, kandi ni bo Ahamagara, mu bihe bya nyuma; si idini, ah'ubwo ni “ubwoko, bwo kwitwa Izina Rye”. Kandi ni muri iki gisekuru kibi Ariho abikora, cyane cyane muri iki gisekuru cy'ubushukanyi.

Mu cymweru gishize, muri Matayo 24- cyari igisekuru gihebuje ibindi gushukana. Mu bisekuru by'ubushukanyi byose, uhereye mu ngobyi ya Edeni ukageza none, ntihigeze kubaho igisekuru gishukana nk'iki. “Hazabaho abahanuzi b'ibinyoma, kandi bazakora ibimenyetso n'ibitangaza, kugira ngo bayobye n'intore iyo aba byashobokaga.” Murabona? Nyamara, gusa amadini akonje, y'amanyamihango, y'amibone n'ibindi, ashingiye kuri tewolojiya yashinzwe n'abana b'abantu, ibyo, intore ntizishobora kubitaho igihe. Ariko, bias n'iby'ukuri. Kwirengagiza Ijambo rimwe gusa, ni cyo mugomba gukora cyonyine. Byasezeranijwe iki gisekuru; igihe cy'ingenzi cyane! Bakirisito, aho muhri hose, mubere maso igihe turimo! Mwandike, musome, kandi mutege amatwi cyane.

Kuki ari muri iki gisekuru kibi Uwiteka yajyaga guhamagarira ubwoko gusohoka, ngo bwitwe Izina Rye? Impamvu, ni ukugira ngo Abagerageze, Agerageze Umugeni We. Ni ukugira ngo... Ubwo Azagaragazwa, amaze kugeragezwa, ngo yereke Satani. Ibyabaye mu itangiriro, ni byo bizaba mu iherezo.

Ni nk'imbuto itangirira mu butaka, ikura inyura mu byiciro binyuranye biyiheka, ubuzima buyirimo, ariko, ku iherezo, yongera kuba ya mbuto nk'uko yari iri ubwo yabibwaga. Kandi nk'uko imbuto y'ikinyoma yaguye mu butaka muri Edeni, ni muri ubwo buryo izasoza mu bihe bya nyuma.Nk'uko Inkuru Nziza, ubwo yagwaga, i Nikeya, Roma, igahinduka idini, ni na ko ku iherezo izisanga yahindutse impuzamadini.Nk'uko Imbuto y'Itorero, yabibwe, kiriya gihe, ubwo bari bafite ibimenyetso, ibitangaza, Kirisito muzima hagati muri bo, isoza mu bihe bya nyuma, munsi yo gusigwa kwa Malaki 3:23-24, n'ukwizera ko mu ntangiriro, kwatanzwe kera, kwongeye kugaruka.

Rero, tubona ko iki gisekuru kibi kibereyeho kwereka Satani ko Umugeni atari nka Eva, ko Atari mu rwego rwa ziriya ndaya. Kandi Azageragezwa n'Ijambo Rye, nk'uko umugeni w'Adamu yageragejwe n'Ijambo. Kandi umugeni w'Adamu yizeraga Ijambo ryose, uretse ko yashidikanije isezerano rimwe gusa, “ko uko Yari ari ejo, ari na ko Akiri uyu munsi, akaba ari na ko Azahora iteka ryose”, murabona; yashidikanije isezerano rimwe, ubwo yari ahanganye n'umwanzi wamushukaga. Kandi ubu, ubwoko bwahamagariwe kwitwa Izina Rye, nta gushidikanya, ni Umugeni We. Agomba kongera guhuzwa n'ikintu kimwe: si ukuri kwa kinyedini kwonyine cyangwa ikindi nk'icyo, ah'ubwo buri Jambo!.

Mu by'ukuri, mu ntangiriro ya Bibiliya, Ijambo ry'Imana ryahawe umuntu ngo abeshweho na Ryo. Ijambo rimwe gusa ryasobanuwe nabi n'umuntu umwe witwa Satani, mu muntu w'inyamaswa witwa inzoka. Satani, muri uwo muntu, yashoboye kuvugisha Eva, maze amusobanurira nabi Ijambo, akaba ari na byo byamugushije. Murabona, rigomba kuba ari buri Jambo.

Hagati muri Bibiliya, Yesu yaraje maze Avuga ati: «Umuntu ntabeshwaho n'umutsima gusa, ah'ubwo n'Ijambo ryose», ubwo We yashukwaga na Satani. Noneho Iwiteka atubwira, hano, mu bihe bya nyuma ko «imana y'iyi si izaduka mu bihe bya nyuma». «Kandi nihagira umuntu uzongera cyangwa akagabanya ijambo rimwe gusa ku Ijambo ry'Imana, umugabane we uzakurwa mu Gitabo cy'Ubugingo.» Uwiteka atugirire impuhwe! Kandi twe kugenda nk'abibone, agatuza kareze, twemye, abantu bazi ko bazi byose, kuko, igihe kimwe, natwe, twari mu bugome. Hamwe n'ubuntu, impuhwe n'amarangamutima dufitiye Uwiteka mu mitima yacu, twegere Intebe y'ubuntu twicishije bugufi.

Ntibisanzwe ko ubu, nyuma y'imyaka igihumbi na magana cyenda y'ibwiriza ry'Ubutumwa Bwiza, ko ubu yo, ni ukuvuga imikorere y'iyi si, bikaba byarahuhutse ugereranije n'igihe Yari ari hano. Imikorere y'iyi si yarahuhutse. Isi iragana ku iherezo rikomeye. Murabizi. Uwiteka ariho arasohoza Ijambo Rye mu mpande.

Ibyahishuwe 18:4-5,
4 Numva irindi jwi rivugira mu Ijuru rimbwira riti: «Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe kwifatanya n'ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.
5 Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu Ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo.

----
Mbega umuburo! Bigarura neza na neza itorero ku Byahishuwe3:14, mu gisekuru cya Lawodikiya, ubuyobe; ubunnyedini, ariko ni ubuyobe. «Wowe, kuko uvuga ko 'Turatunze, turatunganiwe', ntuzi ko wambaye ubusa, ukaba uri umutindi, impumyi, kandi ukaba utabizi.» bihuye neza na neza n.Ibyanditswe by'iki gisekuru, ntibihuye n'Ibyanditswe by'igisekuru cya Daniyeli, ntibihuye n'Ibyanditswe by'igisekuru cya Nowa, ah'ubwo bihuye n'Ibyanditswe by'iki gisekuru kibi, icya nyuma.

Mwitegereze ibi: «Wambaye ubusa.» Ibyo bicengere cyane. Nzi ko abenshi bashobora kutemeranya nanjye ku byo ngiye kuvuga hano, ariko, uko ibintu bihagaze, si ibyoroshye ko Umukirisito yashobora kuva iwe ngo agere iyo ajya adahuye n'iki gisekuru kibi, kubera abagore bambaye ibibambika ubusa.

Bagore, ngiye kuvuga ibi, kandi nshaka ko mutega amatwi. Bagabo n'abagore, mushobora kutemeranya nanjye, ariko ndumva mpatwa na Mwuka kubivuga. Mwari muzi ko umugore wiyambika ubusa atyo ubwenge bwe butuzuye? Mwari muzi ko, yabyemera cyangwa atabyemera, yabitekereza cyangwa atabitekereza, ari indaya? N'ubwo uwo mugore yahagarara imbere y'Uwiteka, azamuye ikiganza, maze akarahira ko, usibye umugabo we, ari nta undi uramukoraho, kandi akaba ari ukuri kudashidikanywa, ariko, uko biri kose, ni indaya. Yesu yavuze ati: “Umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we.” Kandi byashoboka ko uwo mugore...

Murabona, “yambaye ubusa”, ni ko Bibiliya ivuga, “kandi nta byo azi”. Umwuka umusiga ngo akore biriya ni umwuka mubi, w'uburaya. Byashoboka ko, mu mubiri we, yaba atanduye. Ashobora kuba atarigeze asambana mu buzima bwe, ku buryo yarahira atanze Imana ho umugabo ko ari ntaho yigeze ahurira n'ubusambanyi, ariko umwuka we ukaba ari umwuka w'uburaya. Yahumywe cyane n'imana y'iyi si y'ibigezweho, ku buryo yambara ingirwamyenda yanika isoni z'ubwambure ku gasozi maze akajya ku rugendo.

----
Umuntu w'inyuma ni umubiri ugenzurwa n'ibyumviro bitanu. Umuntu w'imbere ni umwuka ugenzurwa n'ibyumviro bitanu ari byo: umutimanama, urukundo, n'ibindi. Umuntu w'inyuma: kubona, kuryoherwa, gukorakora, guhumurirwa, kumva. Ariko imbere h'uwo mwuka, ni ubugingo, kandi bugenzurwa n'ikintu kimwe: amahitamo yawe. Ushobora kwakira icyo Satani akubwiye cyangwa icyo Uwiteka akubwiye. Ni cyo kizagaragaza umwuka ukurimo. Niba ari Mwuka w'Uwiteka, Azatungwa n'iby'Uwiteka, kandi Ntazagira icyo afata mu by'isi. Yesu yavuze ati: “Nimukunda isi cyangwa ibiyirimo, ni uko ugukunda Uwiteka bitigeze byinjira muri icyo gice cy'imbere.” Satani yaragushutse. “Kandi umuntu ntazatungwa n'imitsima gusa, ah'ubwo azatungwa n'Ijambo ryose rivuye mu kanwa k'Uwiteka.”

Noneho mwitegereze, tubona ko “yambaye ubusa”, yayobejwe kandi akambikwa ubusa. Kandi isi isa nk'iri mu gisekuru kibi kitigeze kubaho. Abagore ntibigeze kugenza batya, mu gisekuru na kimwe, nta na rimwe, keretse mbere y'irimbuka ry'isi ya mbere y'umwuzure. Kandi Yesu yabikomojeho. Turabigarukaho mu kanya.

Mbese Uwiteka ntakiyobora, cyangwa yemerera undi muhuza kuba ari we uyobora? Ni cyo kibazo nibaza. Igisubizo nyakuri cy'icyo kibazo, -ku bwanjye, -ni uko hari imyuka ibiri ihanganye ikorera mu isi muri iki gihe. Nyamara, ntihashobora kubaho irenze ibiri, abatware babiri. Umwe muri bo, ni Mwuka Wera, uriho akora; undi, ni umwuka wa Satani, kandi, muri ibi bihe bya nyuma, urashukana. Nyamara, ni icyo mu by'ukuri ngiye kugira urufatiro rw'icyigisho, ni cyo Ubutumwa bwacu bukomerejeho.

Imyuka yombi. Umwe muri yo: Mwuka Wera w'Uwiteka; undi: umwuka wa satani, ushukana. Abatuye isi ubu bariho barihitiramo. Mwuka Wera ari hano, ariho arahamagara Umugeniwa Kirisito. Abikora amuhamiriza Ijambo Rye ryasezeranijwe iki gisekuru, yerekana neza ko ari Kirisito. Niba urutoke rwakabaye runyeganyega muri iki gisekuru, urutoke ruzanyeganyega. Niba ikirenge cyakagombye kuba kinyeganyega muri iki gisekuru, ikirenge kizanyeganyega. Niba ijisho rigomba kubona, muri iki gisekuru, ijisho rizabona. Murabona?

Mwuka w'Uwiteka, wakuze kugeza ubwo Yageze ku gihagararo cy'Uwiteka, mu gisekuru turimo ubu. Mwuka Wera ari hano, ahamiriza Ubutumwa bw'igihe. Kandi Mwuka Wera arabikora, kugira ngo abizera Uwiteka basohoke muri icyo gihirahiro. Umwuka mubi wa Sataniuri hano, uhamagara idni ryawo, mu bushukanyi, nk'uko bisanzwe, mu gucurika Ijambo ry'Uwiteka, nk'uko yabigenje mu itangiriro. Murabona uburyo dusubiye neza na neza mu gihe cy'imbuto, iyo muri Edeni? Ngiyi ubwa kabiri.

Soma konti yuzuye muri...
Imana yo muri iki gihe kibi.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Hanyuma y'ibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu Ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n'ubwiza Bwe.

Arangurura ijwi rirenga ati: Iraguye iraguye, Babuloni ikomeye! Ihindutse icumbi ry'abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n'ibisiga byose bihumanye kandi byangwa.

Ibyahishuwe 18:1-2



 

Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Imana Irihisha,
Ikihishura Mu Guca
Bugufi.
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.