Ukugirwa Abana.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Ukugirwa urukurikirane.

Ukugirwa #4.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ukugirwa Abana.

Noneho, aravuga ati,“Yatumenyesheje ubwiru.” Igashyira Umwuka Wera kuri mwe igihe kimwe, kandi ikatangira gukoresha ibyo, kandi ikabyitegereza uko bigenda. Uyu mugoroba mfite, oh, nk'iminota mirongwitatu yo kubyiga, kugira ngo nkuremo isomo; ahari sibyo, ntabwo nabivuga igice, iminota cumi n'itanu hagati y'ibihe. Kandi ndagomba kwiruka, ndetse natekereje nti, “Ubwiru, mbega uko ari ubwiru.” Kandi ibyanditswe byansubije inyuma muri isezerano rya Kera, bihuza ikintu, murabona ubwiru bwo kuza Kwe, ubwiru bw'ubushake Bwe, ubwiru bwacu turi hamwe. Mwibuke, ntabwo byakwigishwa muri seminari. Ni ubwiru. Ntabwo wabimenya binyuze mu mashuri, binyuze muri tewolojiya. Ni ubwiru bwahishwe guhera ku mfatiro z'isi, butegereje kugaragazwa kw'abana b'Imana.

Mumbwire,mwene Data, mbwira, mushiki wanjye, ni gihe ki kindi abana b'Imana bagomba kugaragazwa atari iki ngiki ubu? Ni gihe ki kindi cyigeze kibaho mu mateka, aho... bigaragaza igihe cyo kuzana ibyaremwe byose? Ibyaremwe, ibyaremwe ubwabyo birataka, bitegereje igihe cyo kugaragazwa. Kuko, mbere y'uko impongano itangwa, mbere y'uko Umwuka Wera usukwa, mbere y'Isezerano rya Kera ryose, aho hepfo, ntabwo hashoboraga kuba kugaragazwa. Byagomba gutegereza kugeza kuri iki gihe. Noneho, ibintu byose byarazanwe, byaraje, birimo kwihuza n'ibuye risoza, ku kugaragazwa kw'abana b'Imana bagarutse, n'Umwuka w'Imana aza mu bantu, ibyo biratunganye, kugeza ubwo umurimo wabo uzasozwa umeze nk'uwa Kristo, kugeze ubwo biziyunga kuri We n'Itorero Rye hamwe.

----
Niba wari waramenywe mbere kubw'Ubugingo Buhoraho, Imana izaguhamagara mu buryo runaka, uko biri kose, mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Nyakuri izabikora. “Abo Data yampaye bose bazaza kuri Njye.” Iryo torero waba ubarizwamo ryose, ibyo ntacyo bifite gukora kuri byo. Ariko idini nta na kimwe rizakumarira, ahubwo rishobora kukubuza byinshi mu buryo bwo kugendana n'Imana, ariko nta kindi rizakora kindi: gutuma muteranira hamwe itsinda ry'abizera n'abatizera. Birumvikana, bimeze gutyo aho ujya hose, kandi ibyo biri no mu ijuru. Noneho nta kibazo, ariko urimo urareba idini yawe. Ukwiye kureba kuri Yesu; Ni We ukwiriye kurebwaho.

----
Noneho, mwitegereze, noneho kuza k'Umwami Yesu kuri hafi cyane, kugeza ubwo Umwuka yamanutse hano, agira gato ko gutsindishirizwa, kwezwa, umubatizo w'Umwuka Wera, kandi noneho turi neza mu gihe cyo kuza kw'ibuye risoza... Itorero rigomba kuba ritunganye kimwe na Kristo, kugeza ubwo Kristo n'itorero bishobora kwishyira hamwe, Umwuka umwe. Kandi niba Umwuka wa Kristo ari muri mwe, Uzabatera kubaho ubuzima bwa Kristo, mukore imirimo ya Kristo. “Unyizera, imirimo Nkora niyo nawe azakora.” Niko Yesu yavuze. Murabona? Noneho, tugiye kugira... Tubona ko hari umurimo ugiye kuza umeze neza neza nk'ubuzima bwa Kristo. Ese uwo murimo usobanuye iki? kuza k'Umwami.

Reba kuri wo muri iy'isi uyu munsi, kandi witegereze icyo Khrushchev arimo kuvuga, n'ibi bintu byose bikomeye, n'izi ntambara zikomeye z'isi yose zishobora kuba igihe icyo aricyo cyose. Kuburyo isi bayihindura umuyonga mu masegonda. Uko ni ukuri. Kandi niba ari byo, tuziko ibyo biri hafi. Umuntu wese utekereza ashobora kubisoma mu binyamakuru cyangwa akabyumva kuri radio, akamenya ko ibyo biri hafi. Rero, mwibuke, Kristo aza gutwara itorero rye mbere y'uko ibyo biba. Noneho ubwo ni kangahe kuza k'Umwami Yesu kuri hafi cyane? Ahari byaba mbere y'uko aya materaniro asoza uyu mugoroba. Turi kwiherezo ry'igihe. Uko ni ukuri.

Mwitegereze itorero mu gihe riri kuza, mu gihe riri kuza. Mubifate mu mutwe, mwe banyamateka, abo bize amateka. Murebe Itorero ry'Abaluteriyani munsi yo gutsindishirizwa, aribwo rikiva mu bya Gaturika; murirebe rigenda. Hanyuma mwitegereze Wesley yigira hafi gato, mu gutsindishirizwa, bihuta mu Byanditswe. Reba neza hagati yabo, Aba Wesley. Noneho ikintu gikurikiraho ni igisekuru cy'Abapantekote, kandi igisekuru cy'Abapantekote hamwe no kugarurwa kw'impano, impano z'umwuka. Noneho, reba mu gisekuru kiza noneho aho hejuru ku Ibuye risoza. Murebe icyo nshaka kuvuga? Kuza k'Umwami, ibyo byamenyekanye. Imana n'ibyaremwe byose bitegereje itorero kugira ngo rigire igihagararo gituma rimenya umwanya waryo.

----
Nyuma yuko itorero rifashe igihagararo cyaryo, twahamagawe kugira ngo tugirwe abana binyuze mu Mwuka Wera. Kand igihe buri muntu afashe igihagararo cye, icyo Imana yamuhamagariye kuba cyo, maze agahagarara ku iherezo ry'inzira, akurikiranye abazimiye...

Icyambere, Pawulo akuraho ubwoba bwose kubijyanye n'ibyo. Nuko noneho, niba warahamagawe, niba utarakozweho mu bitekerezo byawe binyuze muri za tewolojiya runaka; niba warabyawe bwa kabiri n'Umwuka, noneho Imana yakumenye mbere y'imfatiro z'isi, ishyira izina ryawe mu Gitabo cy'Ubugingo cy'Umwana w'Intama; kandi noneho tuza hamwe kugira ngo twicarane ahantu ho mu ijuru muri Kristo Yesu; “Abantu bera, igihugu cyera, abantu bihariye, abatambyi b'ubwami, batamba ibitambo by'umwuka ku Mana , niko biri. imbuto z'iminwa yacu zihesha icyubahiro Izina Ryayo.” Abantu baraza maze bakavuga bati, “Bariya bantu ni abasazi.” Nyakuri niko bari; ubwenge bw'Imana ni ubusazi ku muntu, kandi ubwenge bw'umuntu ni ubusazi ku Mana. Biranyuranye, kimwe ku kindi.

Ariko itorero ry'ukuri ryuzuye Umwuka, ryuzuye imbaraga z'Imana, bicaye hamwe ahantu ho mu ijuru, batamba ibitambo by'umwuka, baramya Imana, Umwuka Wera agendera hagati muri bo, akarondora icyaha, kandi akagaragaza ibintu biri hagati muri bo bitagenda, akabitunganya ndetse akabiha umurongo n'igihagararo... ni kubera iki? Igihe cyose Imbere y'Imana haba ari icyo Gitambo cy'amaraso.

Noneho, mwibuke, twabinyuzemo muri iki gitondo. Ntabwo mwakijijwe n'Amaraso; murindirwa mu gakiza n'Amaraso. Ariko mwakijijwe kubw'ubuntu, binyuze mu kwizera, mwarizeye. Imana yakomanze ku mitima yanyu, kubera ko Yari yarabamenye mbere. Mureba hejuru, maze murabyizera, murabyemera. Noneho, Amaraso niyo ababera impongano ku byaha byanyu.

Mwibuke, naravuze nti, “Imana ntabwo ihana umunyabyaha kubwo gukora icyaha.” Kuko ni umunyabyaha kuva na mbere. Ihana Abakristo iyo bakoze ibyaha. Kandi kubera ko yamaze kubahana, Kristo agafata urubanza rwacu. Noneho hakaba nta kongera gucirwa urubanza kuri abo bari muri Kristo Yesu, batagenda bakurikije umubiri, ahubwo bagenda bakurikije Umwuka. Kandi iyo ukoze ikintu kibi, ntabwo aba ari kubushake. Ntabwo muba mugikora ibyaha nkana. Umuntu ukora icyaha nkana, agasohoka maze agakora icyaha nkana, aba atarigeze yinjira mu Mubiri. Ariko umuntu wigeze kwinjiramo rimwe aho, aba apfuye, kandi ubuzima bwe buhishwe mu Mana binyuze muri Kristo, ashyizweho ikimenyetso cy'Umwuka Wera, kandi satani ntabwo aba ashobora kumubona; aba ari kure mw'imbere aho. Byamusaba kubanza gusohoka aho kugira ngo satani abone uko amwinjiramo, kubera ko uba warapfuye.

----
Kandi mwibuke ibyo, ibyo twabirenze: Abefeso, igice cya 1, umurongo wa 10. kugira ngo ibihe nibisohora ibone...
Noneho, twize ko uko gusohora kw'igihe gutegereje iki? Kuzura kw'ibihe byose, igihe ubwo icyaha kizarangira, igihe urupfu ruzarangira, igihe uburwayi buzarangira, igihe icyaha kizarangira, igihe ukwangirika kose n'ibintu byangiritse ibyo Satani yangije bizarangira, igihe ubwacyo kikarangira. Mwitegereze.

kugira ngo ibihe nibisohora ibone uko iteraniriza... ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi.

“Guteraniriza ibintu muri Kristo...” Nkuko nabivuze muri iki gitondo, aba bantu bato bose tubona, ibi bintu bito cyane, ushobora kubitunganya mu Itangiriro; ushobora kubitunganya mu Kuva ushobora kubitunganya mu Balewi, maze ukabizana; kandi mu Byahishuwe bizaza kurangira bibaye Yesu. Ugafata Yozefu; ugafata Abraham, ufate Isaka; ufate Yakobo; ufate Dawidi; ufate uwo ari we wese muri abo bato, abo bantu b'Imana, maze urebe ko utabona Yesu Kristo agaragaye muri buri wese muri bo. “Kugira ngo akusanyirize ibintu byose muri Umwe, Kristo Yesu.”

Noneho, twigiye imbere gato, noneho aho ni umurongo wa 11... Ku bw'uwo natwe twarazwe umurage...
Oh, “umurage...” Umuntu agomba kugira icyo asiga kugira ngo ukiragwe. Ese ibyo sibyo? Umurage, ni uwuhe murage dufite? Ni uwuhe murage mfite? Ntawo mfite. Ariko Imana yansigiye umurage igihe Yashyize izina ryanjye mu Gitabo cy'Ubugingo cy'Umwana w'Intama mbere y'infatiro z'isi.

Oh, uravuga uti, “Noneho, mutegereze umunota umwe, mwene Data, Yesu yakoze ibyo igihe Yapfaga kubwawe.” Oya, Ntabyo yakoze. Yesu yaje kwishyura igiciro cy'uwo murage kubwanjye. Usome uwo murongo ukurikiyeho, cyangwa ako karongo gakurikiyeho.
Ku bw'uwo natwe twarazwe... umurage tubitoranirijwe kera nk'uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk'uko ibishaka mu mutima wayo.

Imana, mbere y'imfatiro z'isi, nkuko twabifashe binyuze mu nyigisho, mwe bantu; ni gute mwabonye ukuntu Imana yibeshejeho yo Ubwayo, ni gute muri Yo harimo urukundo. Muriyo harimo kuba Imana; nta kintu cyari gihari cyo kuyiramya. Muri yo harimo kuba Data; hari... Yabagaho Yonyine. Muriyo harimo kuba Umukiza; nta kintu cyari cyazimiye. Muri Yo harimo kuba Ukiza indwara. Ibyo ni ibiyigize. Nta kintu cyarimo aho. Noneho Yo Ubwayo, inama Zayo bwite nziza nizo zakoze ibi bintu, kugira Ishobore binyuze muri uyu Muntu umwe, Kristo Yesu, yongere ateranye byose bundi bushya. Oh, ibyo amaso atabonye... Ntibitangaje kuba ari ibintu by'ubwiru.

Murebe, “Yaduteguriye uyu murage...” Niba mfite uburenganzira ku murage w'ikintu, Imana iramutse ikomanze ku mutima wanjye maze ikavuga iti, “William Branham, Naraguhamagaye hashize igihe kinini mbere y'imfatiro z'isi kugira ngo ubwirize Ubutumwa Bwiza,” mfite umurage, umurage w'Ubugingo Buhoraho. Noneho, Imana yohereje Yesu kugira ahindure uwo murage ukuri kuri njye, kubera ko nta kintu cyari gihari nakora kugira ngo nywuragwe. Byari aho nta cyanditseho; byari bifite agaciro; ntacyo nari mfite gukora. Ariko mu mwuzuro w'igihe Imana yohereje, mu gihe Cyayo cyiza, Yesu Umwana w'Intama, watambwe kuva ku mfatiro z'isi. Amaraso Ye yaramenwe, kugira ngo mbashe kujya mu mugabane wanjye. Ube uwuhe, uwuhe mugabane? Wo kuba abana b'Imana, kugira ngo tube abana b'Imana.

Kandi noneho, ibi bishobora kubaniga hafi yo gupfa. Ariko muziko abo bantu b'abana b'Imana ari imana ntoya? Ni bangahe bigeze bamenya ibyo? Nibangahe baziko ariko Yesu yavuze? Bibiliya, Yesu yaravuze ati, “Ese amategeko yanyu ubwanyu ntabwo yavuze ko muri imana? Kandi niba mwita Imana...” Abo, Imana yavuze mu Itangiriro 2 ko ari imana, kubera ko bari bafite ubutware hejuru y'ubutware bw'iyi si. Yamuhaye gutwara byose. Maze atakaza ubumana bwe; atakaza ubumana bwe; atakaza ubutware bwe; maze Satani arabitwara.

Ariko, mwene Data, dutegereje guhishurirwa kw'abana b'Imana, abo bazagaruka maze bakongera bakabifata. Bategereje kuzura kw'igihe, igihe piramide izamutse ikagera ku gasongero, igihe kuzura kw'abana b'Imana bazagaragazwa, igihe imbaraga z'Imana zizasohoka (Halleluya.) Kandi izafata buri mbaraga zose Satani yamwibye. Yego, mugabo, ni ize.

Ni We Logos uwo wavuye mu Mana; uko ni ukuri; uwo ni Umwana w'Imana. Noneho Yaremye umuntu ngo abe iyo mana nto. Maze Iravuga iti, “Niba bita abo Ijambo ry'Imana ryajeho, abahanuzi, niba babita imana aribo Ijambo ry'Imana ryajeho... ” Kandi Imana yo Ubwayo akaba ariko yavuze ko ari imana. Yabwiye Mose, “Nakugize imana, kandi ngira Aroni umuhanuzi wawe.” Amena. Mbega. Bishobora gutuma nitwara nkabo bo mubyimana badakomeye mu mutwe, ariko siko ndi. Oh, igihe amaso yawe yashobora kugera aho afunguka maze ukabona ibyo bintu...

Niko biri. Yagize umuntu imana, imana mu bwami bwayo. Kandi ubwami bwayo bukava ku nyanja bukagera kuyindi, bukava kunkombe bukagera kuyindi. Yari afite ubuyobozi bwaho. Kandi igihe Yesu yaje, kubwo kuba Imana imwe itagira icyaha, Yarabihamije. Igihe umuyaga wahushye, Yaravuze ati, “Amahoro, tuza.” Amena. Kandi igihe igiti..., Aravuga ati, “Ntihakagire umuntu wongera kukuryaho.” “Ni ukuri, ndababwiye, mwe, mwe mana ntoya, nimuramuka mubwiye uyu musozi, 'imuka,' kandi ntimushidikanye mu mutima wanyu, ahubwo mukizera ko icyo mwavuze kigomba gusohora, mushobora kubona icyo mwavuze.”

Soma konti yuzuye muri... Ukugirwa Abana.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

Ikimenyetso.

Ubumana Busobanuye.

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

kuko mutahawe umwuka w’ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b’Imana, udutakisha uti “Aba, Data!”

Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana,

kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we.

Abaroma 8:15-17


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 9
- The Third Pull

(PDF Icyongereza)

Mbere...

Nyuma...

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

Niba wari waramenywe
mbere kubw'Ubugingo
Buhoraho, Imana
izaguhamagara mu buryo
runaka, uko biri
kose, mu buryo bumwe
cyangwa ubundi.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.