Umwuka Wera ni Iki?

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Ukugirwa urukurikirane.

Ni ikimenyetso cy'umusozo yanyu.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Umwuka Wera ni Iki?

Ubu, nabajije iri Hema... Ubu, ntituri muri ibi, gusa ni ukugirango tugire amateraniro y'ububyutse. Ndifuza gutangiza ibi, ndanifuza ko mwe, kandi mbasabye ko mwatwika ibiraro byose biri inyuma yanyu, nuko mugakosora icyaha cyose, kugirango tubashe kwinjira muri ibyo tubishyizeho umutima wacu wose n'Ubugingo bwacu bwose. Tugomba kuza aha dufite intego imwe yo gutegura Ubugingo bwacu kubwo kuza k'Umwami, kandi ntabwo ari kubw'iyindi ntego. Nuko nk'uko nabivuzeho kandi nk'uko nabivuze, byashobora kumbaho igihe runaka ko nakwigisha cyangwa ko navuga ikintu cyabasha kuba gisa n'aho gitandukanye n'icyundi, uburyo bo bakizera. Njye - sina - sinaje kugirango mpembere amacakubiri, murabona, naje... Turi hano kugirango dutegure kugaruka k'Umwami.

-----
Kuri ibyo, turifuza kureba umutwe wo, ndatekereza, ari icyigisho kigaragara muri iki gihe, cyo... “Umwuka wera ni iki? Ni iki? Kandi, ubu, impamvu yatumye mfata iyi ngingo kuyindi muri ubu buryo, ni ukubera ko mutashobora kuza kwakira Umwuka wera, keretse muzi icyo ari cyo. Kandi ntimushobora kumwakira, usibye uzi icyo Ari cyo, uramutse uzi icyo Ari cyo, keretse wizera ko mwamuhawe, kandi ko uriho kubwanyu. Na none, ntimushobora kumenya ko mumufite cyangwa mutamufite, keretse muzi icyo akora k'umufite. Nuko rero, niba muzi icyo Ari cyo, n'abo yagenewe guhabwa, n'igikorwa akora igihe aje, icyo gihe muzamenya icyo mufite, igihe muzamwakira. Murabona? Muri ubwo buryo, bizaba muby'ukuri bikemutse.

Nyamara, hariho itandukaniro rikomeye hagati y'Umukrisito gusa n'Umukristo wuzuye Umwuka wera. Kandi aho, tujyiye kubireba mu byanditswe, nuko tubishyire mu mwanya wabyo neza dushingiye kubyanditswe. Mugutangira, hari Umukristo wigira Umukristo. Ariko niba uwo mukristo ataruzuzwa na none Umwuka wera, ari mu nzira gusa yo kuba Umukristo. Murabona? Arigira nk'uwizera; aritugatuga kugirango abigereho, nyamara Imana ntabwo iramuha namba uwo mwuka, Umwuka wera. Ntibiramugeza ntamba kuri iyo ntego n'Imana, ko Imana yamwemeye.

-----
Ugukebwa n'igishushanyo cy'Umwuka wera. Kandi Imana yahaye Aburahamu i - ikimenyetso cyo gukebwa, nyuma y'uko yemera Imana ku Isezerano, kandi y'uko ajya mu gihugu cy'amahanga. Murabona cyari ikimenyetso. Kandi abana be bose, n'urubyaro rwe nyuma ye, byari ngombwa ko bagira ikimenyetso mu mibiri yabo, kubera ko cyari ikimenyetso kibaranga. Cyatumaga batandukana n'ayandi moko, icyo kimenyetso cyo gukebwa.

Icyo Imana ikoresha muri iki gihe. Ni ikimenyetso cyo gukebwa k'umutima, Umwuka wera, gituma Itorero ry'Imana riba Itorero ritandukanye n'inyigisho zose z'inzaduka, imyizerere n'amadini. Bari mu bwoko bwose bw'amadini, nyamara uko biri kose ni ubwoko bwihariye.

-----
Muratandukanye cyane, iyo Umwuka wera aje kuri mwe, umwuka w'iyi si ntabakunda, nuko barabanga, kandi ntibifuza kugira ikintu na kimwe bakorana namwe, nta na kimwe. Muvuka mu yindi si. Muba muri na none abanyamahanga, kandi ndetse abanyamahanga inshuro icumi zirenga, uko mwaba muramutse mugiye mu gice kiri kure cyane mu mashyamba y'Afurika. Muba mutandukanye, igihe Umwuka wera aje kandi, ni Ikimenyetso. Ni Ikimenyetso kigaragara hagati y'abantu. Aho muravuga muti “None, Mwenedata Branham, icyo kimenyetso cyo gukebwa cyahawe Aburahamu? Ni ukuri. ”N'urubyaro rwe?“ Nibyo.

-----
None, mu Abefeso 4:30, dore icyo tuhasoma:
Ntimugateze agahinda Umwuka wera w'Imana, wabashyiriweho kuba ikimenyetso kugeza ku munsi wo gucungurwa.
Aha, birasaba ko ndibushyiremo imbaraga nyinshi aha, nkabagaragaza neza. Ubu, mwebwe Benedata bizera amategeko muba mutuje mu kanya gato.Murabona?Ntabwo ari ukugeza kububyutse bukurikira kugeza kunshuro itaha ubwo ikintu runaka kizagenda nabi. “Kugeza ku munsi wo gucungurwa kwanyu,” dore uko igihe kingana mushyirirwaho Ikimenyetso. “Kugeza ku munsi wo gucungurwa kwanyu,”igihe muzaba mucunguriwe kubwo kuzamurirwa kubana n'Imana, dore uko igihe kingana Umwuka wera abashyiriraho ikimenyetso. Ntabwo ari ukuva mu bubyutse ujya mu bundi, ahubwo iteka n'iteka, nicyo Umwuka wera ashyirirwaho nk' ikimenyetso.

Dore icyo ari cyo Umwuka wera, ni Ikimenyetso cy'umusozo (kashe) cy'Imana kigaragaza ko yasanze... Ko mwagiriwe ubuntu mu maso Ye, kandi ko yabakunze, kandi ko Ibizera, kandi ko Yateye kasha ye kuri mwe. Kashe ni iki? Rero, ikimenyetso cy'umusozo (kashe) kigaragaza cyangwa gishatse kuvuga ko “Igikorwa gishojwe.” Amina! Imana yarabacunguye, yarabejeje; yabakuyeho umwanda, yabagiriye ubuntu, kandi yabashyizeho ikimenyetso cy'umusozo (kashe). Yarashoje . Muri igikoresho cyayo kugeza k'umunsi wo gucungurwa kwanyu. Gushyiraho ikimenyetso ni “Ikintu gishojwe.” Umwuka wera ni ik? Ni ikimenyetso. Turaza kubibona bidatinze cyane, mu bundi Butumwa, ikimenyetso Pawuro yavuze. Indimi zari ikimenyetso ku bizera... Cyangwa kubatizera?

None, mwitegereze, ariko aha, Umwuka wera ni ikimenyetso. Ndashaka kuvuga... Kandi Umwuka wera ni ikimenyetso cy'umusozo (kashe). Ni ikimenyetso Imana yahaye abana bayo yatoranije. Kuwanga ni ugukurwa mu bwoko; kandi k'uwakira ni ugusezera burundu kuby'isi n'ibindi bintu byose by'isi hanyuma ukaba ikintu Imana yashyizeho ikimenyetso cy'umusozo (kashe) kubwo kucyemera.

Kera nakoreraga ikigo gishinzwe imihanda ya “gare ya moshi,” aha, hamwe na Harry Woterberry kandi twajyaga gupakira gare ya moshi. Mwenedata, Doc uhagaze inyuma, afasha mu gupakira gare ya moshi. Iyo barimo gupakira “gare ya moshi”, bajya gusuzuma iyo gare ya moshi kuburyo buhagije kandi bwitondewe, umugenzuzi kandi iyo asanze ikintu kitameze neza, cyabasha kugwa cyangwa kikameneka, cyangwa ikintu cyabasha gutera ukwangirika, ntibafungisha ikimenyetso iyo gare ya moshi mu gihe ibiri muri iyo “gare ya moshi” byose bidapanze kuburyo bwiza, bifunze neza kandi bitunganije muri gahunda kuburyo kwiceka no gucubangana k'urugendo bitagira icyo bitwara ikintu kirimo imbere.

Niba hatariho gushyirwaho ikimenyetso kwinshi muri twe, biterwa n'ibyo; hari ibyuho byinshi muri twe. Iyo umugenzuzi akoze igenzura rye, agasuzuma ubuzima bwanyu, kugirango arebe niba hatari ibyuho bito muri mwe, ibyuho bito mu buzima bwo gusenga, ibyuho bito kuri iyo myifatire y'uburakari, ibyuho bito kubwo ako karimi; kubwo kuvuga abandi. Ntazashyira na rimwe ikimenyetso cyo gufunga “gare ya moshi”. Imico mibi, ibintu biteye ishozi, ibitekerezo bibi, ntashobora gushyiraho ikimenyetso cyo gufunga igisanduku cya gare ya moshi. Nyamara, igihe yasanze byose mu mwanya wabyo, umugenzuzi, aho, ashyiraho ikimenyetso gifunga. Umuntu ntinyuka rero gufungura icyo kimenyetso mbere y'uko “gare ya moshi” igera aho yagombaga kujya, ahantu cyari yashyiriweho ikimenyetso kugera! Dore. “Ntimukore kubasigwa banjye; ntimugire ikibi mukorera Abahanuzi banjye. Kuko ndababwira ko byababera byiza ko mwahambirwa urusyo mu ijosi, kandi mukajugunywa imuhengeri h'inyanja, aho gushaka gusitaza cyangwa kugusha, ntibyaba byoroshye, umuto cyane mubashyizweho ikimenyetso.” Murabona icyo bishaka kuvuga?

Dore Umwuka wera icyo ari cyo. Kubera iki? Yanshyizeho ikimenyetso cy'umusozo (kashe). Yaramumpaye. Yanshyiriyeho ikimenyetso mu bwami bwe, kandi ndi mu rugendo ngana mu ikuzo ry'ubwiza. Imiyaga nihuhe,Ni Ubwishingizi bwanyu. Ni Uburinzi bwanyu. Ni Umuhamya wanyu. Ni ikimenyetso cy'umusozo (kashe) yanyu. Ni ikimenyetso cyanyu, kigira kiti “Ndi mu rugendo rugana mu Ijuru. satani nakore icyo ashaka. Imana yamaze kunshyiraho ikimenyetso cy'umusozo (kashe), kugeza ku munsi wo gucungurwa kwanjye.” Amina! Dore Umwuka wera icyo ari cyo. Yoo! Mwakagombye kumwifuza. Sinagashoboye gukomeza, ntamufite. Twakabivuze byinshi igihe kirekire aha, ariko nzi neza ko muzi icyo mvuga.

None, dufate na none Yohana 14, gusa akanya. Nkunda cyane Ijambo! Ni Ukuri. None, Umwuka w'Imana; Umwuka wera, Ese Umwuka wera ni iki? Ni Umwuka wa Kristo muri mwe. Aho, mbere y'uko dusoma, nifuzaga gusa gutanga amagambo make y'ubusobanuro, aha. Umwuka wera ni iki? Ni Ikimenyetso cy'umusozo (kashe). EseUmwuka wera ni iki ? Ni Isezerano. Umwuka wera ni iki? Ni Ikimenyetso. Umwuka wera ni iki? Noneho ni u... Umwuka wa Kristo muri mwe. Murabona? “Umwanya muto,” Yesu niko yavuze, “Kandi isi ntizambona ukundi: ariko mwebwe, muzambona, kuko nzaba ndikumwe namwe, kandi ndetse no muri mwe, kugeza kumperuka y'isi.”

Umwuka w'Imana mu Itorero rye! Kugirango akore iki? Kuki yakoze ibyo? Aho, ndafata ku ingingo yejo nimugoroba. Ariko, kubera iki yakoze ibyo? Kubera iki ya, kubera iki Umwuka wera... Kubera iki, kubera iki yaje? Kubera iki yaje muri mwe?, kubera iki yaje muri njye? Byari ukugirango akomeze ibikorwa by'Imana.

“Nkora iteka ibyo Data ashaka. Nje, atari ukugirango nkore ubushake bwanjye, ahubwo ari ubwa Data wantumye. Kandi Data wantumye ari kumwe nanjye; Kandi nkuko Data yantumye. Nanjye na none ndabatumye. Yoo! [Mwenedata Branham akubita inshuro ebyi mubiganza bye - N.D.E] Data wamutumye, yari muri we. Data watumye Yesu, yaje muri we. Yakoraga anyuze muri we. Yesu ubatuma, ajyana namwe, kandi ari muri mwe. Kandi niba uwo Mwuka wabaga muri Yesu Kristo, we yamukoresheje ibyo yakoze kandi yamukoresheje nk'uko yabikoze, birabaha igitekerezo rusange cy'ibyo azakora igihe azaba ari muri mwe, kubera ko ubwo bugingo ntibubasha guhinduka. Bugenda buva mu mubiri bujya mu wundi, nyamara ntibubasha guhindura kamere, kuko ari Imana.

-----
None, tugiye kuvuga ikindi kintu, mu gihe cy'akanya gato. Ubu, tujyiye mu kubaza, hariya... Twasezeranijwe mu minsi ya nyuma! Uwo Murengezi, icyo kimenyetso cy'umusozo (Kashe), iryo Sezerano, ibyo twavuzeho byose kuri uyu mugoroba, kandi incuro ibihumbi icumi birenga, ni Isezerano twahawe kubw'umunsi wa nyuma. Muri kiriya gihe, ntibari bamufite. Bari bafite gusa ikimenyetso mu mubiri wabo, nk'ingwate kandi nk'ikimenyetso, bizera ko yajyaga kuza, kandi bagendaga bayobowe n'igicucu cy'amategeko. Nuko, bari barakebwe ku mubiri.

Muri iki gihe ntitujyenda tuyobowe n'igicucu cy'amategeko. Tujyenda tuyobowe n'imbaraga y'umuzuko. Tujyenda tuyobowe n'imbaraga y'Umwuka, ariyo kashe yacu nyakuri. Umurengezi wacu nyakuri, Umufasha wacu nyakuri, ikimenyetso cyacu nyakuri cy'uko twabyawe n'Ijuru; abantu bake, badasanzwe, bakora k'uburyo budasanzwe bwo kwibazwaho, bafatira Imana ku Ijambo yavuze, bita ibisigaye byose ko ari ibinyoma, Ijambo ry'Imana niko kuri. Yoo! Dore Umwuka wera icyo ari cyo.

-----
None, tugiye kureba, nyuma yo kuzuzwa,bashizweho ikimenyetso kubw'igihe kingana iki? Ni bangahe hano bafite Umwuka wera? Mugaragaze ibiganza byanu. Hari benshi bafite Umwuka wera ku ruta abatawufite. Turifuza ko muba bamwe muri twe, mwenedata, mushiki wanjye. Igihe muzasobanukirwa icyo ari cyo, ni... ni Umwuka w'Imana, uba muri mwe, kugirango akore imirimo y'Imana. Igihe cyose Imana yohereje Umwuka we muri mwe mu bagaragu Be, muri umwe mu Bahanuzi be, muri umwe Mubigisha be, muri umwe mu Ntumwa ze, babaga igihe cyose batemerwa n'isi. Babafataga nk'abasazi, mu bihe byose byabayeho. Kimwe na Pawulo, igihe yahagaze imbere y'Agiripa, yaravuze ati “Bikurikije inzira bita iy'abayobye (beresie)” Heresie“ ni iki? ”Ubusazi“ bikurikije inzira bita ubusazi, agatsiko k'..., ni kuri ubwo buryo ndamya Imana y'abasogokuru.” Nejejwe cyane no kuvuga ngo “Ndi umwe muri bo. Nibyo mugenzi wanjye. Ni ukuri. Nejejwe cyane no kuvuga ngo ”Ndi umwe muri bo.“

None, nyuma y'uko abamanukira, Umwuka wera yabahaye urukundo rwinshi hagati yabo, urwo bari bafite bari kumwe. Si ukuri? Yoo! Ra ra! Mbega (ubumwe) ubusabane! Turirimba hato na hato iyo ndirimbo aho: yoo! Mbega ubusabane! Yoo! Mbega umunezero w'Imana! Ni ibyo. Byari bibahwaniye. Byari bibahwaniye ko i - izuba rive cyangwa ntirive. Ntibasabaga ko bagwa ahashashe. “Nuko, ngiye kwakira Umwuka wera,” nibyo abantu bamwe bambwira, “Mugenzi wanjye Branham, niba munsezeranya ko nzatunga za miliyoni, niba munsezeranya ko nzabona amariba ya peterori, kandi niba nabona ibirombe bya zahabu, kandi ko njye - njye...” Murabona, abantu bigisha ibyo, kandi bigisha ikinyoma. Imana ntiyigeze Isezeranya ibyo bintu.

Umuntu wakiriye Umwuka wera, asabiriza umugati cyangwa atawusabiriza, biramuhwaniye. Ntacyo bivuze kuri bo. Ni ikiremwa kiri mu rugendo rujya mu Ijuru. We nta... ntafite ikimubase hano, nta na kimwe. Ni ukuri. Biramuhwaniye. Icyo ashoboye nicyo cye. Abantu bakwena, basekera, mutakaje icyubahiro cyanyu, ese ibyo byabatwara iki? Muri mu rugendo rugana mu ikuzo! Haleluya! Amaso yanyu atumbiriye Kristo, kandi muri mu rugendo. Birabahwaniye, ibyo isi yavuga bose. Dore Umwuka wera icyo ari cyo. Ni Imbaraga, ni Ikimenyetso cy'umusozo(kashe), ni Umufasha, ni Umurengezi, ni Ikimenyetso.

Ooh! Ra ra! Ni igihamya ko Imana yakwemeye. Nafashe igihe kingana iki, aho? Nshigaje gusa iminota umunani. Ni byiza. Ngiye... Mfite ibice byinshi by'ibyanditswe aha. Sinekereza ko ndibubashe kubyifashisha, ariko tugiye - tugiye gukora uko dushoboye. None, nyuma y'uko umuntu yujujwe Umwuka wera, birashoboka ko biitewe no gutotezwa n'ibindi, asanga ahatwa guhindukira kandi... None, ntazatsindwa, aracyari Umwana w'Imana, azahora ariwe ibihe byose, kubera ko, mwashyizweho ikimenyetso kubw'igihe kingana iki? [Iteraniro riravuga riti “kugeza k'umunsi wo gucungurwa.” - N.D.E] Ni ukuri. Nicyo Bibiliya yavuze.

Soma konti yuzuye muri... Umwuka Wera ni Iki?


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

Ikimenyetso.

Ubumana Busobanuye.

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose,

ni we Mwuka w’ukuri. Ntibishoboka ko ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe.

Sinzabasiga nk’impfubyi, ahubwo nzaza aho muri.

Yohana 14:16-18


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 11
- The Cloud

(PDF Icyongereza)

Nkingi y’umuriro.

Igicu ndengakamere.

Tugomba kuza aha
dufite intego
imwe yo gutegura
Ubugingo bwacu
kubwo kuza
k'Umwami.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.