Rusi, umu Mowabukazi.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.

Umubyeyi w'Umucunguzi.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Umubyeyi w'Umucunguzi.

Ndifuza kwita iyi nyigisho nto muri iki gitondo... uko nyigisha, ndagerageza kuyigisha kuburyo bajyana mu kwizera k'ubucunguzi, n'icyo ari cyo, n'uburyo bwo kubwakira; ndashaka kuyita: Umubyeyi w'Umucunguzi. Noneho, gucungura ikintu, ni ukukigarura, ikintu cyari cyaratakaye, nko kugwatiriza ikintu. Mukazajyayo kukigombora, mukakigomboza amafaranga. Icyo ikintu kiba umutungo wawe bwite, nyuma yo kukigombora. Igihe cyose, itegeko ry'ubucunguzi muri Isirayeri, ryasabaga ko biba umubyeyi ucungura umutungo, cyangwa ikindi kintu cyabaga cyatakaye.

Inkuru yacu itangira mu gihe cy'abatware bo muri Isirayeli, abari abacamanza; nyuma y'urupfu rwa Yosuwa. Kandi kugira ngo mugire ishusho nziza y'ibi, musome ibice bitanu cyangwa bitandatu bya Samweli wa 1, nibwo muzagira ubusobanuro nyabwo.

-----
Noneho, abantu benshi biga iki gitabo cya Rusi bakavuga: «Ni inkuru y'urukundo ya Bibiliya.» Bibiliya ni inkuru y'urukundo. Bibliya yose ni inkuru y'urukundo. Ntabwo ari inkuru y'urukundo gusa, ariko ni umuhanuzi. Si umuhanuzi gusa, ariko ni n'inkuru. Siinkuru y'urukundo gusa, inkuru, umuhanuzi, ariko ni Imana ubwayo. Kuko «Kw'itangiriro hariho Jambo, kandi Jambo yari kumwe n'Imana, kandi Jambo yari Imana.» Noneho, Ijambo, ni Imana mw'ishusho y'ibyanditswe. Ibyo byagakwiye gucyemura ikibazo, bene Data. Imana yanditswe. Yehova mw'ishusho y'igitabo. Kandi nta gice na kimwe cyahimbwe, ariko byose ni ukuri kudakuka. Buri gice cyayo gifashe ubugingo bwanyu. Kiri aho ngaho, ni Ukuri. Kandi Imana izahamiriza Ijambo Ryayo.

Noneho iyi nkuru yanditswe, n'izi nyandiko zose zishaje... Mu gihe abera bagabanyagamo kabiri Bibiliya, igihe bageragezaga kuyihuriza mu Isezerano rya Kera... Iki Gitabo cya Rusi cyari kimwe mu Bitabo byagaragazaga ko bishimwa. Kubera iki? Nubwo ari inkuru y'urukundo, kuki abanditsi n'abanyabwenge bakuru basobanukiwe ko iki gitabo gihumekewe? Ni uko imbere hahishemo guhishurirwa. Kandi mumenye insobanuro nyakuri y'uko guhishurira guhishemo, kuzabajyana hafi cyane y'Imana. Ndasengana umutima wanjye wose, muri iki gitondo, kugira ngo Imana yiharire buri mutima uboshywe cyane ngo yihishure neza nkuko iri muri iyi nkuru ndetse nkuko iri kuri mwe, n'uburyo bwo kuyacyira. Mu gihe mubonye ibyo, biroroshye ko mwibaza uko byagenze kugira ngo mube mwarabirenze. Ariko bihishurwa n'Umwuka Wera gusa.

-----
Noneho. Iyi nkuru itangira itya: Hariho umugore w'ingeso nziza kandi utuje witwa Nawomi. Nawomi bisobanuye “ushimishije”. Elimeleki, umugabo we, bisobanuye “kuramya”. Umuryango we wari ukuramya gushimishije. Bari bafite umuhungu, Mahaloni... bisobanuye “uburwayi”. Na Kiliyoni, undi muhungu, byasobanuraga “umubabaro, agahinda, ishavu”. Niwo wari umuryango. Rero, habayeho amapfa mu gihugu cya Isirayeli. Kandi ikosa rya mbere umuyahudi atazigera akora, ni ukuva mu gihugu cye. Imana yabahaye igihugu. Igihe cyahabwaga Aburahamu, Imana yamubwiye ko atagomba kukivamo. Yakoze ikosa ubwo yajyaga i Gerari, yagize ibibazo. Umuyahudi ntagomba na rimwe kuva muri Palesitini. Ni ho hantu yateganyirijwe. Birukanwe ku isi hose, kandi ubu barimo gutahuka. Yoo! Ni inkuru nziza dufite hano, muri iki gitondo. Barimo gutahuka.

-----
Aha, nshaka kugereranya Nawomi, umugore ukuze; n'itorero ry'aba Orthodoxe, itorero ry'abayahudi b'ab'Orthodoxe, na Rusi, umu Mowabukazi, umugore w'amahanga, nk'itorero rya gikirisito, itorero rishya. Noneho ngiye kubivugaho mu bice bine. Rusi... (Nabyanditse hano)... Rusi yiyemeje (afashe icyemezo); Rusi arakora; Rusi araruhutse; Rusi arashimiwe. Mu kugenda: Rusi afashe icyemezo; Rusi, nyuma yo gufata icyemezo, atangira gukora; hanyuma, Rusi araruhuka; kandi Rusi yacyira igihembo cye.

-----
Rusi afata icyemezo. Noneho, Rusi akora bijyanye n'icyemezo cye. Noneho, mwitegereze gusa umwanya. Agiye noneho guhumba mu murima. Nyamara, nyina aramubwira, uhagarariye Isezerano Rya Kera ubwiye Isezerano Rishya, muzi, nyina aramubwira, avuga ati: «Dufite umubyeyi, kandi izina rye ni Bowazi. Ni umugabo w'umutunzi, kandini mwene wacu. Jya mu murima we, kandi wenda... Ntujye ahandi, jya mu murima we.» Kangahe Umwuka Wera atubwira kutajya kuvoma mu gitabo cy'itorero, ubwoko bwa katigisimu, ariko ngo tujye mu murima w'Imana, Isezerano Rya Kera, Bibiliya. Mwivuga muti: «Noneho, tuzavuga ibi. Kandi tuzasubiramo ibi nk'isengesho. Tuzabona ibi.» Mugume gusa mu murima. Mugende nonaha, kuko ni mwene wacu.

Ijambo Ry'Imana, Isezerano Rya Kera ni rigenzi ry'Irishya. Itorero rya Kera ni nyina w'Itorero Rishya, murabona, umukirisito, umwizera... «Ntujye mu wundi murima. Guma gusa mu murima we. Wenda umunsi umwe uzamugiriraho umugisha.» Noneho umunsi umwe, ubwo yari mu murima, wa musore w'umutunzi, witwa Bowazi, umutware, umugabo w'umutunzi, aramubona. Yo! Igihe yamubonye, aramubenguka. Yibwira ko ari umugore uhebuje. Akunda umuco we. Muribuka ko yavuze ati: «Nzi, kandi abantu barabizi, ko uri umugore w'ingeso nziza.» Yari yarafashe icyemezo gihamye kandi kiboneye. Yaraje gushyira mu ngiroibyo yari yaravuzeko azakora.

Mu buryo bumwe, uyu munsi, abantu bavuga bati: «Tuzi ko uri umukirisito. Tuzi ko uri umuntu w'Imana, kuko nta muntu wakora ibi bitangaza cyeretse Imana iri kumwe na we.» Ni cyo Nikodemu yabwiye Yesu nyuma yo Kumubona ahagarara aho akanagenzura imitima y'abantu. Yaravuze ati: «Rabi, tuzi ko Uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko nta wundi muntu wakora ibintu ukora, atari kumwe n'Imana.» Umugore akora ku mwambaro We. Arahindukira aravuga ati: «Ni nde Unkozeho?» Bose barabihakana. Areba mu iteraniro aravuga ati: «Wowe aho, no kuva amaraso, kwizera kwawe kwagukijije.» Aravuga ati: «Nta muntu wakora ibyo, cyeretse ari kumwe n'Imana. Tuzi ko Uva ku Mana. Ntitwakwemera, kuko tuzirukanwa mw'itorero.» (Murabona, uyu muzabibu wavuye ku wundi, mwene Data West, nkuko twabivuzeho ejo ku mugoroba.) Bazabirukana. «Ariko mu imbere, tuzi ko muva ku muzabibu w'umwumirere.» Kandi Kirisito ni umuzbibu, twe turi amashami. «Turabizi, kuko tubona ko ubuzima bumwe buri mu Mana buri muri wowe.» Ni cyo Bowazi yabonye muri Rusi, icyo cyemezo kidakuka, uwo mugore w'ingeso nziza wari uhagaze aho. Aramubenguka.

Nyamara, ndashaka ko mubona ko Nawomi, Itorero rya kera, ryatangiye kwigisha Rusi amategeko y'iyobokamana rye; ni nkuko Isezerano rya Kera ari igicucu cy'Irishya. Noneho, ndashaka ko musibanukirwa iyi nkuru, hano gusa. Noneho, ndashaka kubereka ibicucu. Igihe muzabisoma, muzabona ko Isezerano Rya Kera risobanura Irishya, kuko ryavugaga Irishya. Byiza. Ngiye kuri iki gikuta, ntibonye, nkabona igicucu cyanjye, namenya-nagira igitekerezo runaka k'icyo nsa nacyo. Niba mu... Niba muzi icyo Isezerano Rishya, musome Irya Kera kandi muzabona ko ari igicucu cyaryo. Murabona? Kandi, igihe Isezerano Rishya rizafungurwa, muzavuga muti: «Noneho, koko, ni byo.» Igitabo cy'Abaheburayo kibigarukaho, nkuko Pawuko abisobanura.

Noneho, mwitegereze neza noneho. Igihe Rusi avuze... nako igihe Nawomi yabwiye Rusi, yavuze ati: «Noneho, ni umubyeyi wacu. Kandi ni umugiriraho umugisha, uzabona ikiruhuko.» Yo! ya ya! «Ni ugirirwa ubuntu, uzabona ikiruhuko.» Bowazi yagaragazagaKirisito, Umugabo w'umutunzi, Umuragwa wa byose, Nyiri umurima. Yo ! ya ya ! Nkuko Bowazi yanyuzeho mu modoka, azenguruka mu murima, indoro ye igwa kuri Rusi. Yari umutware. Yari nyiri umurima. Noneho amugiriraho umugisha. Ni cyo Itorero rikora uyu munsi. Mu gihe Nyiri umurima anyuraho, ntareba ku nyubako zikomeye, ku minara minini, ku makorari yitoje neza. Arashaka abantu, abagabo n'abagore biyeguriye kandi bafashe icyemezo kidakuka ku bwa Kirisito, biyeguriye ku Murimo we: «Imana, Ndabyizeye, buri jambo Ryabyo. Igihe Ijambo Ryawe rivuze ikintu, mbyishingikirizaho gusa. Ni Ijambo Ryawe. Ndaryizeye, buri jambo.» Ni cyo Ashaka, nyiri umurima. Ni cyo Ashaka: guha Umwuka Wera ku bashonje n'abanyotewe. «Hahirwa abashonje n'abanyotewe, kuko muzahazwa!» Arigushakisha iryo Torero, uyu munsi.

Byiza. Hanyuma, Rusi asabwa gukora ikintu kidatuganye. Ariko arabyemera, kubera icyemezo cye cyari cyafashwe. Mbega ubwoko bw'umwizera! Mbega urugero rutunganye! Nawomi, Itorero rya kera, aravuga ati: «Manuka uyu mugoroba; ni igihe cy'ingano.» Yo! Mbega igitekerezo cyiza dushobora kwishingikirazaho! Dushobora kukimaraho umwanya. Nawomi na Rusi bagera mu gihe cy'ingano. Igihe cy'ingano cyari igihe cy'umutsima, mu gihe umutsima umeze neza wategurwaga. N'Itorero, mu minsi yanyuma, unyuriye mu myaka ibihumbi bibiri by'inyigisho za gipagani n'ibindi, ryageze mu gihe cy'ingano, mu buhehere bw'Ubuzima, ku Mutsima mushya, ku buki buvuye mw'Ijuru. (Russell, uravuga umutsima usize ubuki!) Ni wo, Mugati w'Ijuru. «Ni njye Umutsima w'Ubugingo. Ba sogokuruza banyu bariye manu kandi barapfa. Ariko Njye ndi Umutsima uvuye mu Ijuru hafi y'Imana. Uzarya wese kuri uwo Mutsima ntazapfa.» Kandi Itorero, hano muri iyi minsi yanyuma, ryazanywe, ndetse ubu ngubu mu gihe cy'ngano.

Rusi, umugore w'amahanga, uhawe akato, uhunga, yajyanywe nka... kugira ngo afatwe nk'umufasha. Kirisito aje neza mu gihe cy'ingano. Aravuga ati: «Noneho, ambara imyambaro yawe.» Ntihavuzwe: «Ambura imyambaro yawe.» Nkuko bitandukanye uyu munsi! «Igihe uri bujye kumusanganira, wambare imyambaro yawe. Iri joro, araba ari kugosora ingano. Manuka hariya kandi wambare imyambaro yawe. Itwikire ku bwo kumusanganira.» Mu minsi yacu, ntibashaka kwitwikira. Mwitwikire! «Manuka hariya, kuko ari kugosora ingano. Hanyuma witegereze aho aryamye.» Mwabikoze? I Goligota. Hashize imyaka myinshi, nabyanditse mu mutima wanjye aho Yatangiye ubuzima Bwe kugira ngo amfate. «Itegereze aho aryamya.» Itegereze aho aryamye. Ni cyoumwizera wese yagombye gukora. Muhe agaciro ibyo yabakoreye. Nibwo Butumwa bwo ku cyumweru gishize, kw'isurwa ry'I Kalvari. Muhe agaciro ibyo yabakoreye.

Aravuga ati: «Itegereze aho aryamye. Kandi naryama uryame ku birenge bye.» Si ku mutwe we; ku birenge bye: wiyoroheje «Kandi worosore icyo yitwirikirije, ucyiyorose.» Murabibona? Yo! ya ya! Ndabazi... Batekereza ko nkundirira, Ariko uyu Mwuka w'Imana ungwa neza. Mwitegereze ahantu yari i Kalvari; ahantu yari mu gituro, i Getsemani. Itegereze hanyuma ukambakambe kugera ku birenge Bye, ubundi uryame aho ubundi upfe wowe ubwawe kuri... [Ahatagira ijwi kuri bande-Umwanditsi.] Nuko! Iyorose ibaba Rye. Yavuze «Ibaba...», nuko yise iryo baba. Hanyuma Rusi aravuga ati: «Nzakora icyo umbwira.» Yo! Mbega icyemezo kidasubirwaho cy'umwizera. «Nzakora icyo Bibiliya ivuga.» Ni avuga ati: «Ihane kandi ubatizwe mw'Izina rya Yesu Kirisito», nzabikora. Ni avuga kujya hose mu isi mbwiriza Ubutumwa, nzabikora. Ni avuga... icyo Avuga cyose, ko Yesu Kirisito uko yari ejo niko azahora iteka ryose, icyo Azambwira gukora cyose, nzagikora. Murabona, Itorero ryakira amategeko y'Ijambo. Araryama.

Noneho, mwibuke ko yari isoni, ku bw'uyu mupfakazi, gusigara aryamye iruhande ry'uyu mugabo, ku birenge bye. Isoni ku maso y'isi yo hanze. Yo! Ese mwabyihanganira? Ni uko. Mwitegereze! Mwitegereze, ni ibyo. Itorero, umugore muto, umusore, umusaza cyangwa umusore, byamusabye kwitandukanya n'isi ubundi akaza ahantu, Ubutware bw'Umwuka Wera, ari byo bisuzuguritse ku maso y'isi. Mu mutima, bazi ibyo ari byo. Ariko mu b'isi, bafatwa nk'abakundirira, bafatwa nk'abashyuhirana cyangwa ikintu gisa gityo, izina riteye isoni. Ariko byasabwe Itorero kubikora. Murashaka kumenya aho hantu ubundi mukaryama? Mureke isi ibafate iko ishaka.

Indirimbo cya kera mwakundaga...

Natangiye kugendana na Yesu wenyine... (Murabona?)
Nka Yakobo, niseguye ibuye, Kandi nzafata inzira.
Kandi nzajyayo Insuzugurwa zimwe z'Umwami.
Natangiranye na Yesu, Kandi nzagera kw'iherezo.

-----
Shakisha aho aryamye, hanyuma umuryame iruhande. Mwiteguye kujya i Kalvari muri iki gitondo, nkuko nabivuze ku cyumweru gishize? Mwigeze kwitegereza aho hantu mu buzima bwanyu? Mwigereye ahantu Yesu yabambiwe?

Soma konti yuzuye muri...
Umubyeyi w'Umucunguzi.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Rara hano iri joro, kandi mu gitondo nagukorera ibikwiriye umucunguzi, bizaba byiza azabigukorere. Ariko niyanga kubigukorera, ndahiye Uwiteka Uhoraho yuko ubwanjye nzagukorera ibikwiriye umucunguzi, ryama bucye.

Rusi 3:13


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Ugushyingirwa no Gutana.
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

As the Eagle
Stireth her nest.

(PDF Icyongereza)

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.