Inyota.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.

Inyota.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Inyota.

Noneho ijambo nshaka kwifashisha ku kibwirizwa cyanjye cy'uyu mugoroba, ni ijambo rimwe gusa, ryakuwe muri Bibiliya, kandi riri ku murongo wa 2 “inyota”; ijambo Inyota. Nashatse mu nkoranyamagambo, igihe nashakaga igisobanuro cy'iryo jambo. Natekerezaga ku kibwirizwa, igihe runaka, nabwirije ku Kugira inyota y'Ubugingo. Kandi ibi ndetse, nari nabikuye muri Zaburi, igihe Dawidi yavugaga ati “amategeko Yawe”, ndatekereza, “afite agaciro cyane kuri njye kurusha ubuzima.” Ku bw'ibyo, nafataga kandi nkatekereza iri jambo “inyota”, noneho ubwo nashatse mu nkoranyamagambo kugira ngo mbone icyo risobanuye. Noneho dore icyo inkoranyamagambo yitwa Webster ivuga “Ni icyifuza giteye agahinda”, biteye agahinda, iyo mwifuje cyane ikintu ku buryo bihinduka ikintu kibabaza kuri mwe.

Nyamara, si ikintu kidasanzwe, kugira inyota. Inyota ni ikintu gisanzwe. Ni ikintu gusa Imana yaduhaye, kugira ngo dushobore, kugira ngo bitange muri twe iki - icyifuzo ku bw'ikintu runaka. Rimwe na rimwe, Imana ifite kandi, Yabahaye umunara ucunga, ikintu kiri imbere muri mwe, gicunga ibyo byifuzo bitandukanye. Kandi iyo nyota, uwo munara ucunga uri mu mutima w'umuntu, ni ikintu Imana yamuhaye kugira ngo kimwereke ibyifuzo bihishura ikintu acyeneye kuri we.

Nyamara, hari ubwoko buburi bw'inyota. Hari inyota y'umubiri. Kandi hari inyota y'umwuka. Ndashaka gusoma ibi, icyo Imana yavuze, na none. Umutima wanjye ufite inyota y'Imana, y'Imana nzima... Si ikintu cy'amateka, cyangwa ikintu cyaba cyarabaye hashize imyaka myinshi, cyangwa - cyangwa inkuru umuntu yaba yaravuze, ahubwo “y'Imana nzima”, Imana ihora ihari. Kandi ni iyo Mana umutima we wari ucyeneye, si ikintu cy'amateka.

Ni ukuvuga ko, tubona ko Imana ibaha uwo munara ucunga, kugira ngo mubone ku bw'ibyo ibintu mukeneye. Nyamara, umunara ucunga uri muri mwe, ni wo ubayobora. Kandi iyo nyota inyura muri uwo munara ucu-... umunara ucunga, kandi uyu ubasobanurira icyo mukeneye, turavuga mu buryo bw'umwuka. Umunara ucunga w'umubiri n'uw'umutima ndetse. Hari umunara ucunga mu mubiri, ubasobanurira icyo umubiri wanyu ukeneye, igikenewe, kandi mwagihishuriwe n'inyota. Hari kandi umunara ucunga mu mutima wanyu, ubasobanurira ibintu by'umwuka mukeneye, ikintu runaka mu mwuka wanyu, kandi ni ku bw'ibi mushobora kumenya ubwoko bw'ubuzima bubayobora.

Igihe igihe mushobora kubona ubwoko bw'ibyifuzo mufite, ni gutyo, noneho, mushobora kumenya ubwoko bw'ikintu kiri muri mwe, kirema icyo cyifuzo mufite. Murabona, hari ikintu runaka mukeneye, kandi ni ku bwa yo mushobora kumenya icyifuzo kiri mu mutima wanyu, ku bw'ubwoko bw'inyota mufite. Niringiye ko mushobora kubyumva.

Hari umunara ucunga umutima, kandi hari n'uw'umubiri; buri munara ugira umumaro wo kuburira kugira ngo werekane ibikenewe by'undi. Buri umwe usobanura icyo uhamagara akeneye, wohereza ikimenyetso kiburira. Nk'urugero, umubiri ufite inyota yo guhaza ibyifuzo by'umubiri, n'umwuka wifuza ibintu biri mu mutima, icyifuzo kiri aho, kandi inshuro nyinshi bihangana hagati yabyo. Turabona aho ikibazo gikomeye uyu munsi, ni uko abantu benshi bagerageza kubaho hagati y'ibyo byifuzo bibiri. Mu by'ukuri, kimwe cyifuza ibintu byo ku isi, mu gihe ikindi cyifuza ibintu by'Ijuru.

Nk'uko Pawulo yabivuze, yabisobanuye, mu Baroma 7.21 “Iyo nshatse gukora icyiza, ikibi kikanza imbere.” Iyo mugerageje, mwigeze mubyumva, bakirisitu? Ni uko, iyo mugerageje gukora ikintu gifite agaciro, mukihatira gukora ikiza, noneho muzabona umubi uri aho, ahantu hose, rwose kugira ngo abateshe umutwe mu bintu byose mu... Kandi ni ikimenyetso kiza, ibi. Ndashaka kuvuga ibi, kugira ngo abakirisito babimenye, kandi igihe cyose haba hari imbogamizi, kugira ngo zibateshe umutwe, mubikore rwose. Ni umubi, aho, ugerageza kubabuza gukora icyiza.

Noneho, inshuro nyinshi, mpura n'abantu bashaka gushyuha mu mutwe. Iyo babonye ko bagerageza gukora ikintu runaka noneho inzitizi zikazamuka impande zose, baravuga bati “Wenda ntibyari ubushake bw'Umwami.” Murabona? Nyamara, ntimuzatume umubi ababeshya gutyo. Mbere na mbere, ni ngombwa kubona niba ari ubushake bw'Imana cyangwa atari bwo. Noneho ubwo, niba mushaka kumenya niba ari ubushake bw'Imana, murebe muri Bibiliya. Ngicyo iki - ikizabashyira ku murongo neza, ni Ijambo ry'Imana. Noneho ubwo, nimubona ko mukora ibyo bijyanye n'Ijambo ry'Imana...

Nko gushaka umubatizo w'Umwuka Wera. Inshuro nyinshi nahuye n'abantu bavugaga bati “Rwose, nashatse Umwuka Wera, kandi rwose sinashoboye kuwakira. Sinizera ko ari ku bwanjye. Igihe cyose mbitangiye kuwushaka, ndarwara. Iyo ntangiye gusenga, niba niyirije, ndarwara. Niba ngerageje kumara ijoro ryose, cyangwa kuguma maso, ngira ibitotsi cyane. Sinshobora kwigira imbere.” Mwibuke, ibi, ni umubi. Mu by'ukuri, ni intego y'Imana ko mwabona Umwuka Wera. Ni ku muntu wese ushaka. Inshuro nyinshi, muzabona, igihe, mu iteraniro, mwakiriye isengesho ku bwo gukiza kw'Imana, noneho, bukeye bwaho, muzabona, nta gushidikanya ko umubi azakora ibishoboka byose kugira ngo bibe bibi cyane inshuro ebyiri kurusha ejo hashize. Murabona? Mwibuke, ibi, ni Satani muri make ugerageza kubajyana kure y'umugisha w'Imana ibabikira. Murabona? Ntimuzumve rwose uwo muvugwa. Murabona? Mukomeze igihe cyose kwiruka mugana ku ntego.

-----
Noneho tugiye gufata zimwe muri zo, mu bisanzwe. Mbere na mbere, hari inyota. Dufate, nk'urugero, inyota y'amazi. Nk'uko Dawidi yabivugaga, aha, inyota, “amazi”. Iyo dufite inyota, ni uko umubiri ukeneye amazi. Kandi nimutica iyo nyota, muzarimbuka. Muzagira umwuma, kandi nti - ntimuzaguma kubaho. Niba mudashobora kubona amazi ngo mwice iyo nyota, kugira ngo mwice iyo nyota y'umubiri usanzwe, ntimuzatinda kurimbuka. Ntimuzaguma kubaho igihe kirekire. Mushobora kuguma kubaho igihe kirekire nta biryo, kurusha uko mwabishobora nta mazi. Mu by'ukuri, mushobora kwiyiriza iminsi mirongo ine (Yesu yarabikoze), ndatekereza, nta biryo, ariko ntimushobora kumara igihe kirekire nta mazi. Mwagira umwuma, muri make, kandi mwapfa. Mugomba kugira amazi. Kandi ni uko kumva inyota mwumva, noneho, ni ugusobanura ko umubiri ukeneye ikintu runaka, kugira ngo kiwufashe kuguma kubaho. Umubiri mu buryo nta kuka ugomba kugira amazi, kugira ngo ugume ubeho. Mugizwe na mirongo inani n'ibindi ku ijana by'amazi na peterole, mu buryo bwose; mugomba kumira ibyo bintu, kugira ngo mugume kubaho. Nk'uko nabivuze, nimusuzugura kubikora, muzarimbuka.

Inyota, na yo ni inzogera ikangura. Ni inzogera, uko kumva inyota. Umutima ukoma imbarutso y'inzogera, ikimenyetso gito kiburira imbere muri mwe, kibasobanurira ko urupfu ruzerera rufite umugambi mubisha, ko nimudashaka amazi vuba cyane, mugomba kuzapfa. Kandi ijwi riragenda rigira imbaraga cyane, kugeza ubwo nyuma, nimuguma gukerereza icyo kintu cyane, muzapfa, kubera ko ari sonori (inzogera).

-----
Noneho, hari isomo rikomeye twakura kuri ibyo, murabona, Dawidi wavugaga aha ati “Nk'uko imparakazi yahagizwa no kwifuza amazi, ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana.” Noneho, iyo fumberi, izi ko itabonye amazi, iba ipfuye. Muri make ntishobora kuhava ari nzima. Inshuro nyinshi byambayeho ko nkurikira inzira zazo, nyuma yuko zimaze gukomereka. Iyo ibonye umugezi, izawambuka noneho iwunywemo amazi, nyuma izazamuka ku musozi; izongera igaruke, yambuke, inywe amazi make, yongere izamuke. Ntimuzigera muyifata, igihe cyose izakurikira uwo mugezi. Ariko igihe ivuye kuri uwo mugezi, ubwo noneho, nidashobora kubona undi mugezi ahantu runaka, ntimuzatinda kuyifata. Kandi ifumberi, irabizi, ibi, ni yo mpamvu izaguma hafi y'amazi, kugira ngo ishobore kujyayo yihuta. Noneho, mushobora gutekereza ifumberi, izuru mu kirere, yaba iri ahantu runaka hatari amazi?

Aravuga ati “Nk'uko imparakazi igira inyota, cyangwa yahagira (ari byo nyota) ishaka amazi, umutima wanjye ukugirira inyota, o Mana. Nintakubona, Mwami, nzarimbuka. Si sinzashobora gukomeza, nintakubona!” Kandi, igihe umugabo cyangwa umugore, umuhungu cyangwa umukobwa, yumvise ubu bwoko bw'inyota aho ku Mana, azabona ikintu runaka. Murabona?
Ariko, iyo dukomeje gake kugeza muri kimwe cya kabiri “Ubwo noneho, nzapfukama noneho ndebe icyo Umwami azakora.” Murabona, mu by'ukuri ntimwari mwagira inyota. Ni ngombwa ko biba inyota, ikibazo cy'urupfu cyangwa Ubugingo, kandi aho hazaba ikintu runaka.

Ifumberi, aho, ndetse, iza... Turabona ko ndetse ifite undi mwumviro, uwo guhumurirwa, ukoma imbarutso ya sonori yo gukangura muri yo igihe umwanzi wayo yegereje. Iyo nyamaswa ntoya, ifite muri yo umwumviro uyifasha kwirinda. Kandi ifite sonori ntoya ikangura muri yo, ikintu gito, ikoresha izuru igihe umwanzi yegereje. Iyo muri mu muyaga ugereranyije n'umwanzi, izamenya ko muri aho, noneho izava aho yihuta. Rimwe na rimwe, ku ntera ya kimwe cya kabiri cya mayilo [0.8 km], izabahumurirwa, mwe, cyangwa ikirura, cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose kibi, noneho irokoke. Ifite ubushobozi bwo kubyumva, kubera ko ari ko iremye. Ni ifumberi, muri kamere. Kandi uwo mwumviro ifite muri yo, muri make ni umwe mu myumviro Imana yayihaye, kugira ngo iyifashe kuguma kubaho.

Noneho naratekereje, nagereranyaga ifumberi n'umuntu ufite inyota y'Imana. Mbere yuko umwanzi ahagera; hari ikintu mu mwana w'Imana, igihe mwabyawe n'Umwuka w'Imana, mwakiriye umubatizo w'Umwuka Wera, hari ikintu runaka mu muntu gishobora kumva ko umwanzi ahari. Mufate, nk'urugero, umuntu, igihe afashe Ibyanditswe, agasoma Ibyanditswe, kandi akagerageza kwinjiza kuri uwo murongo w'Ibyanditswe ikintu gitandukanye n'Ibyanditswe, umuntu wuzuye Umwuka Wera ashobora kubyumva uwo mwanya. Hari ikintu gisona. Iyo ajyeze ahantu runaka, noneho, uwo mwumviro muto wihariye cyane mufite muri mwe, utabara kugira ngo urinde ubuzima bwanyu. Ntimugomba, ntimugomba na rimwe kwemera ikintu cyose, niba atari neza cyane Ijambo ry'Imana. Mugomba guhagarara mu buryo buhamye cyane kuri iryo Jambo. Kandi, noneho, turindwa n'uwo mwumviro, igihe turi mu Mwuka Wera.

-----
Hari ubundi bwoko, ikintu gisanzwe, inyota muri make isanzwe, ni iyo nyota y'umutima. Muzavuga muti “Mwene Data Branham, iyo nyota y'umutima, ese ni ikintu gisanzwe?” Yego, ni ikintu gisanzwe, mu mutima, kugira inyota. Kandi ni Imana, mu by'ukuri yabakoze gutyo. Ntiyari itegetswe kubakora gutyo, ariko ni cyo Yakoze. Kandi iyo Itaza kubakora gutyo, ku buryo mugira inyota, mwazagira impamvu mu Rukiko rw'Urubanza, mukavuga muti “Si sinigeze na rimwe ngira inyota y'Imana.” Ariko, nta mpamvu n'imwe mufite, iyo nyota iri muri mwe. Muzayinyuza ku kintu runaka; muzayinyuza wenda ku mugore wanyu, muzayinyuza wenda ku ivatiri yanyu, muzayinyuza wenda ku kindi kintu, muzajya wenda ku rusengero kugira ngo mugerageze kuyica. Sindwanya kujya ku rusengero, ariko gushira inyota ntibiri hariya. Ni ukubona Imana, Imana nzima, Imana yo mu Ijuru, imbere mu mutima wanyu, kugira ngo muhaze icyo cyifuzo gikomeye n'iyo nyota, icyo mwifuza.

Nyamara, mu by'ukuri, Yabaremye mu buryo muyigirira inyota, kuba mu busabane na Yo. Nyamara, hariho inyota y'umwimerere yo gusangira. Noneho, dukunda guhura. Ni cyo dukora uyu mugoroba. Duhurira aha uyu mugoroba, kubera ko dukunda gusabana bamwe ku bandi. Kubera iki tubikora? Kubera ko hari ikintu muri twe, gituma dushaka guhura. Muri make birasanzwe. Kandi, ubu, dufite ikintu duhuriyeho kidutera imbaraga zo guhurira aha, ni uko twese dufite inyota y'Imana. Murabona? Kandi noneho, duhirira aha mu buryo buhoraho, kubera icyo kintu duhuriyeho, kugira ngo dusangire. Muri iri torero, uyu mugoroba, byashoboka ko habaho ibitekerezo byinshi by'idini bitandukanye, n'ibindi byose; ariko, kuko dufite iyo nyota, dushobora guhura hamwe n'ikintu duhuriyeho hagati yacu, iki kintu: twese dufite inyota. Bamwe bashobora kwizera ko ari ngombwa kujojoberezwaho, undi ko ari ngombwa kubatizwa (kwibizwa), undi ko ari ngombwa gusuka amazi, cyangwa na none; ariko ku bijyanye n'inyota y'Imana, tuza dufite ikintu duhuriyeho hagati yacu. Kandi Imana yadukoze ku buryo tubigira, ku buryo tugira inyota Ye kandi tukaba mu busabane hamwe na Yo.

Soma konti yuzuye muri...
Inyota.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Nk'uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana.

Umutima wanjye ugirira Imana inyota, Imana ihoraho, Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y'Imana?

Zaburi 42:1-2


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDFs Icyongereza)

Ugushyingirwa no
Gutana.
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)


 


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.