Ibiriho ubu bishyizwe ku mugaragaro n'ubuhanuzi.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Igihe cya nyuma urukurikirane.

Ijambo ry'Uwiteka riza ku bahanuzi.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ibiriho ubu bishyizwe ku mugaragaro n'ubuhanuzi.

Hashize imyaka mirongo ine ni itanu cyangwa mirongo itanu, mwebwe Abapantekote, bababwiye ko, ababyeyi banyu, kera, bari Abapantekote nyakuri, basohotse mu ishyirahamwe, bararivuma, barangije barivamo. None nk'imbwa isubiye ku birutsi, mwabisubiyemo neza na neza. Ikintu kishe ririya torero, ni cyo mwakoze kandi munakicisha itorero ryanyu. Ntacyo mpfa n'abarimo, ntacyo. Ni imikorere yabo ibikora.

Mwitegereze, abantu ntibamenye ihamirizwa ry'ubuhanuzi bw'Ijambo ry'Imana, mu gusohora kwa bwo. Iyo abo batambyi... Bari barateganije uburyo buhamye bw'uko Mesiya yagombaga kuza. Bari bazi uko bizagenda. Abafarisayo bari bafite ibitekerezo byabo. Abasadukayo, Abaherode, baribafite ibitekerezo. Ariko ntiyaje . . . Yaje mu buryo butandukanye n'ibitekerezo byabo bose, ahubwo Aza bihuye n'Ijambo. Yesu avuga bimwe hano: “Iyo muza kumenya, muba mwaramenye umunsi wa Njye. Iyo mumenya mwari... Muvuga muti: ”Yego, Mose! Dufite Mose.“ Yavuze ati: ”Rero, iyo mwizera Mose, na njye muba munyizeye, kuko yanditse kuri Njye.“ Ariko, murabona mugihe Imana yahamirizaga neza ibyo yasezeranije, bo, batekerezaga ko Yesu azaza mu buryo bwubashywe... Ndashaka kuvuga Mesiya. Byari ngombwa ko Mesiya aza mu matsinda yabo ntahandi aciye, ibitari ibyo ntiyari bube ari Mesiya. Neza, ni nk'uyu munsi: “Nimudakoresha indorerwamo zanjye, nta nagito muzabona.”Murabona, nyakuri, ni uko bimeze. Ni ukuri. Ntabwo dukunze kubivuga, ariko ni ukuri kudakuka.

Mu Baheburayo 1:1 Kuva kera, Imana yanditse Bibiliya, mu buryo, Yo, yihitiyemo. Ntabwo Yayanditse hamwe n'Abanyateworojiya, nta n'ubwo Yayisobanura ikoresheje Abanyateworojiya. Ntagihe nakimwe Abanyateworojiya bigeze bagira ibisobanuro by'Ijambo ry'Imana. Ubusobanuro buza gusa ku muhanuzi. Kandi natwe uburyo bumwe bwo gusohoka muri ubu buyobe, ni uko Imana yatwohereza umuhanuzi wayo. Ni ukuri kose, ni bwo buryo bwo nyine ibyo byakorwa. Twizeye ibyo, twarabitegereje, kandi isohozwa... Murabona, Bibiliya ntiyanditswe n'umuntu, yanditswe n'Imana. Si igitabo cy'umuntu, siigitabo cy'Abanyateworogiya, ni Igitabo cy'Imana, ari cyo Gitabo cy'abahanuzi, cyanditswe n'abahanuzi kandi gisobanurwa n'abahanuzi. Bibiliya ivuga iti: “Ijambo ry'Uwiteka riza ku bahanuzi.” Ni ukuri!

Mbega ukuntu ibyo byashushanijwe neza cyane cyangwa byerekanywe ubwo Yesu yazaga ku isi, kandi Yohana yari umuhanuzi w'icyo gihe, yarahanuraga. Abantu bavuze bati:“Yoo, urashaka kuvuga ko Imana izasenya aya madini yacu, n'ibi bintu byose? Ko hazabaho n'igihe aho batazongera kuramiriza mu ngoro zacu? Yavuze ati: “Hazabaho igihe, aho Imana izatanga nk'igitambo, umwana w'intama y'Imana, umuntu.” Kandi yavuze ati: Nzamumenya naza. Kandi avuga... (Yari yizeye ubutumwa bwe.) Avuga ati: “Ari hagati yanyu ndetse none aha, kandi nta byo muzi” Ari hagati yanyu, ariko mwe ntabyo muzi.

Umunsi umwe, igihe Yesu yarahise, Yohana yubuye amaso, abona ikimenyetso kuri We, avuga: “Dore umwana w'intama w'Imana, ukuraho ibyaha byabari mu isi.” Muri ako kanya, Yesu abona ko ahamirijwe imbere yabantu. Kandi Yari Ijambo, dushobora kubishidikanyaho? Bibiliya ivuga ko Yari Ijambo: “Mbere na mbere Yari Ijambo, kandi Jambo yari hamwe n'Imana, kandi Jambo yari Imana. Ni uko Jambo agirwa umuntu kandi Agatura na na twe.” Noneho nguyu... Dore Ijambo ku isi (Mushishoze neza!), Ijambo ryinjira mu mazi, ryerekeza k'Umuhanuzi.

Ni ukuri, Ijambo iteka riza ku muhanuzi We. Ntidushobora gutegereza ko rijya ku Banyatewologiya. Ntidushobora gutegereza ko rijya mu madini. Rigomba guca mu muyoboro w'Imana, uwo Yatubwiye kandi ni yo nzira yonyine Rizacamo. Rizangwa, Risuzugurwe, Ritereranwe. Igihe rizaza, Rizatereranwa, mu ruhande rumwe, nahose, ariko Imana izabisohoza uko biri kose. Ryaranzwe muri Yesu-kristo, Rirangwa muri Yohana, Ryaranzwe muri Yeremiya, Ryaranzwe muri Mose. Ni uko byagenze igihe cyose. Ariko Imana ikomeza gutera imbere, mu buryo Yasezeranije kubisohorezamo. Ni ukuri, ntizigera inanirwa kubikora, Ikoresheje ubwo buryo bumwe.

-----
Murebe muri Bibiliya, murebe igihe turimo, iyo mubona ibyo bintu bikomeye bigaragaye. Nkuko Imana yasezeranije gukora ibyo, iteka ibikora kwiherezo rya buri gisekuru, iyo itorero rigeze aho risubira inyuma, ndetse rigatera umugongo Ijambo rigasubira mu byaha no mu byisi. Ibyisi, ni icyaha. Bibiliya ivuga iti: “Niba mukunda isi cyangwa ibintu byisi, urukundo rw'Imana ntiruri muri mwe.” Umugoroba umwa, navugaga ku gitambo cyatambwaga, umwana w'intama. Cyagombaga gutambwa mu minsi irindwi, ibi bikagereranywa n'ibisekuru birindwi by'itorero. Ntihagomba kuba umusemburo na muto mu bantu, nta musemburo mu gihe cy'iminsi irindwi. Bishatse kuvuga ko nta cyo bongeramo, icyo gihe cyose nta musemburo. Kandi ntidushobora kwivanga n'imihango, n'imisemburo n'ibindi byose. Ntabwo tugomba kwivanga n'abisi. Bigomba kuba umutsima w'Imana udasembuye, Ijambo ry'Imana, Ijambo ry'Imana ritavangiye, kuko “umuntu azabeshwaho n'Ijambo riva mu kanwa k'Imana”.

Imikorere yacu y'amadini, ukudahuza kwacu n'ibindi, byadushyizemo umusemburo, n'ibi na biriya, isi, n'ibigezweho. Yoo! Ni nkaho hose habaye Hollywood. Amaherezo bizamera nko mu Bwongereza, aho guhamagara abantu ku gicaniro bizaba ari ikintu giteye isoni. Yoo! Nkuko mwene Data yabivuze: “ Wafata ute ifi mu bwato?” Ni ukuri. Ni ngobwa ko Ivanjiri yatubwirizwa mu mwuzuro wayo, hamwe ni imbaraga z'Imana ziyihamiriza, bijyanye n'amsezerano y'iki gisekuru, no guhamya ko ari ubushake bw'Imana. Hanze y'ibyo, muri abagize itorero gusa. Imbaraga wakoresha zose mu gukorera imana. Ushobora kujya mu ishyirahamwe ry'abadozi b'imipira, ushobora kuba umuyoboke mwiza w'itorero rya we, ariko niba urwo rubuto rw'ubugingo buhoraho rutaragenwe kuba muri wowe kugira ngo ube umuhungu n'umukobwa w'Imana, uzakura nabi, ntuzigera na rimwe uba umuhungu nyakuri kandi w'umwimerere w'Imana, cyangwa umukobwa nyakuri n'umwimerere w'Imana.

-----
Mwitegereze, tubona ko muri iki gihe, abantu... Ko abantu benshi badashobora kwizera ibi, ndetse n'abantu buzuye Umwuka Wera. Ndashaka kubabwira ikintu maze mwumirwe. Umubatizo w'Umwuka Wera, ntibivuze ko uzinjira. Habe na gato. Si muri ubwo buryo. Ibyo ntaho bihuriye n'ubugingo bwawe. Ibyo, ni umubatizo, Murabona? Ubugingo ni hano imbere, hano. Ibyo bigomba kuva ku Mana. Ariko noneho, inyuma, mufite ibyumviro bitanu, cyangwa imiryango itanu winjiriramo ujya mu busabane hamwe n'ubuturo bwawe bwo ku isi. Imbere muri wowe, ufite umwuka, kandi aho imbere hari inzugi eshanu: umutima nama, urukundo, n'ibindi nkibyo, imiryango itanu y'uwo mwuka. Mwibuke, muri uwo mwuka, ushobora kubatizwa n'Umwuka w'Imana w'ukuri, nyamara ukarimbuka. Ni ubugingo bufite ubuzima. Nibwo bwateganijwe ni Imana.

Yesu ntiyavuze ati: “Benshi bazambaza kuri wa munsi bati: ”Mwami, sinirukanye abadayimoni, nakoze imirimo ikomeye y'imbaraga, narahanuye, nagaragaje impano ikomeye y'Imana?“ Ababwira ati: ”Nimumve imbere, mwankozi z'ibibi mwe, sinigize mbamenya. Benshi bazaza kuri uwo munsi.“

Kayafa ntiyahanuye? Yari idayimoni. Tubona ko hariya... na bariya batambyi, bariya bagabo bakomeye ari nabo bari abayobozi bo muri icyo gihe, bacaga bugufi n'ibindi. Ariko ntibabona Ijambo ry'Imana ubwaryo rihishuye imbere yabo. Dushubora gufata itsinda ryabo nanditse hano. Byagenze bite na Balamu? Yari... muvuga muti: “Imana ihindura igitekerezo cya Yo.” Oya! Ntabwo ihindura igitekerezo cya Yo.

Igihe Balamu yagendaga nk'umuhanuzi, yiyerekanye yo, nka musenyeri, umubwirizabutumwa, uko wamwita kose, yari umugabo ukomeye. Ariko ubwo yabazaga Imana niba yajya hariya kuvuma Isirayeri (ntiyabakundaga, kuva mbere), asaba uruhushya rwo kujyayo, Imana Imubwira iti: “Ntujye yo! Nuko, bohereza itsinda ry'abanyacyubahiro, birashoboka ko ari iry'abasenyenyeri cyangwa abapasitoro, cyangwa ikindi nk'icyo. Bavuze ngo... bafite ubumenyi bwisumbuyeho cyane, kugira ngo bamwemeze. Asubira kongera kubaza Imana. Ntimukwiye kubaza Imana inshuro ya kabiri! Iyo Imana ivuze ikintu inshuro ya mbere, biba bihagije! Ntimukwiye gutegereza ibindi.

Rebeka ntiyategereje guhabwa ibwiriza rya kabiri. Bamubijemuri aya magambo, bati: “Urashaka kugenda?” “Abe ari we ubyivugira” Avuga ati: “Ndagenda.” Yari yahumekewe n'Imana ku buryo budasubirwaho. Yabaye umwamikazi wa Bibiliya, kuba yarakoze ayobowe n'Umwuka w'Imana warumuriho, watumye yakira ukuri kandi akakwizera.

Rero, tubona ko Balamu, atashoboraga kumva. Aragenda, arebera hejuru, avuga ati: “Ni byiza, Mumpe akanya! Twebwe, turi hano hejuru, abantu bakomeye kandi bafite imbaraga, naho mwebwe, muri itsinda ritatanye.” Murabona? “Kandi twese, twizera Imana imwe.” Ni ukuri. Bose bizeraga Imana imwe. Bose baramyaga Yehova. Itegereze igitambo cya Balamu: ibicaniro birindwi! Umubare utunganye w'Imana: amatorero arindwi, murabona? Imapfizi y'intama arindwi, byavugaga kuza ku Umwami. Kubijyanye n'amahame, yari umunyamahame nka Mose. Ariko, murabona, ntiyari afite guhamirizwa kwa Kimana. Hariya, bombi bari abahanuzi.

Ariko, mu murimo wa Mose, hari Inkingi y'Umuriro ya Kimana, umucyo wari hejuru y'inkambi y'abana ba Isirayeri. Hari gukira kwa Kimana, kandi hari indirimbo y'intsinzi ya cyami mu nkambi. Ibimenyetsobikomeye, gukira kwa Kimana, ibitangaza n'ibindi binyuranye byasohoreragahagati yabo. Byari ikimenyetso ko Imana nzima iri hagati y'ubwoko bwayo. Muburyo bw'amahame, buri wese yari mukuri. Ariko Balamu agerageza kwemeza abaturage, araboshya maze abinjizamo. Ryari? Nyakuri mbere yuko bagera mu gihugu cy'isezerano. Hari hasigaye umunsi umwe cyangwa ibiri ngo bagere mu gihugu cy'isezerano.

Soma konti yuzuye muri...
Ibiriho ubu bishyizwe ku mugaragaro n'ubuhanuzi.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,

naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.

Abaheburayo 1:1-2


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Mugabo, ese iki ni
ikimenyetso
cy'Imperuka?

(PDF) Musozi Sunset.
Aho igicu cyagaragaye.

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)

Chapter 11
- The Cloud

(PDF Icyongereza)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.