Amayobera.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.

Kigoye kwizera, ariko cy'ukuri.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Amayobera.

Noneho, ikibwiriza uyu mugoroba ni “Amayobera.” Noneho, Ijambo “Amayobera,” nkuko narimo mbishaka no kuba nzi neza ko... ko ndi mu kuri; ijambo “Amayobera” bisobanuye, dukurikije Webster, bivuze, “Ni ikintu kigoye kwizera, ariko cy'ukuri.” Noneho, murazi, twumvishe imvugo za kera, ko... ko, “Ukuri kurenze (Ni gute babyita?)... kuba kudasanzwe kuruta ibitekerezo bihimbano,” niko kuri. Kubera ko igihe umuntu akubwiye ukuri, rimwe na rimwe aba ari ikintu kidasanzwe.

-----
Yosuwa hano muri iki Gitabo; mu bifatika ni Igitabo cyo gucungurwa, cyo mu Isezerano rya Kera. Yosuwa, twagakwiye kugifata gutyo, Igitabo cy'ubucunguzi. Kubera ko ni... Gucungurwa gufite ibice bibiri. Gucungurwa aho ari ho hose kugira ibice bibiri. Ibyo ni, iki “gusohokamo” no “kwinjiramo.” Bisaba ibice bibiri kugira ucungurwe, “gusohokamo” “kwinjiramo.” Mose yari ahagarariye amategeko ayo yabakuye muri Egiputa, kandi aho, Yosuwa yashushanyaga ubuntu ubwo bwabajyanye mu gihugu cy'isezerano. Mu bundi buryo, aho... amategeko n'ubuntu byari ibice bitandukanye by'amategeko y'Imana. Noneho, amategeko yarabasohoye, Mose, maze Yosuwa arabinjiza. Ibyo bishushanya ikintu muri iyi minsi yacu. Noneho, bishushanya, nkuko bari bari mu rugendo rwabo, bavuye muri Egiputa binjira mu gihugu cy'isezerano, uko niko twavuye mu isi ariyo Egiputa, umwijima, dufata urugendo rwacu tujya mu gihugu cy'isezerano. “Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi; iyo bitaba bityo, ntabwo mba mbibabwiye,” Yohana 14: kuva “gusohokamo” ukajya “ukinjiramo.”

Ni amategeko niyo atugeza aho tumenya ko turi mu makosa, ariko ni ubuntu nibwo butubabarira. Amategeko nta byiringiro agira... byo gucungurwa, kubera ko ibyo... kandi mu kuyasoza... Nta buntu agira muri yo, kubera ko amategeko yonyine yerekana ko uri umunyabyaha, ariko ubuntu butubwira uko dukwiriye kubisohokamo. Itegeko ni umupolisi uwo ugushyira muri kasho, ariko gucungurwa ni Uwo Uza akishyura ubwishyu; maze “Ugasohokamo” maze “Ukinjiramo” ukinjira mu buntu. Abefeso... Noneho, tubona icyo kintu kimwe, Isezerano rya Kera... Ndatekereza ko iki ari Igitabo cya Yosuwa gihura nacyo. Ijambo rishobora guhwana naryo cyaba ari Igitabo cy'Abefeso cy'Isezerano rya Kera. Igitabo cy'Abefeso mu Isezerano Rya kera, byaba ari ikintu cyiza wakwiriye kwita iki Gitabo cya Yosuwa, kubera ko gihura neza n'iki.

Noneho, tubona ko Yosuwa ahagarariye ubuntu, cyangwa impongano, iyo itarashoboraga kubaho icyarimwe mu gihe amategeko yari ariho. Nta nubwo bishoboka ku butumwa ubwo aribwo bwose, ibyo nibyo bibanza ku bantu mbere, ntibyigera bigongana n'ubutumwa bwahise. Ntabwo bizigera bibikora. Aho niho mufite ibibazo uyu munsi. Yesu yaravuze ati, “Ese hari umuntu uwo ari wese... wafata igice cy'umwenda gishya maze akagishyira mu mwenda ushaje, cyangwa ngo ashyire vino nshya mu mifuka ishaje? Byahita byangirika. Byahita biturika.” Ntabwo byabasha kubyihanganira. Kandi Yosuwa ntabwo yashoboraga kwijira mu murimo we kugeza nyuma y'uko Mose amaze kugenda. None murabona uyu murongo wa mbere hano, “Mose umugaragu Wanjye arapfuye; noneho haguruka maze ufate ubu bwoko ubujyane mu gihugu cy'isezerano.” Mose, ashushanya amategeko, yakoze mu gihe cye. Uko... Amategeko yakoze mu gihe cyayo.

Aho barasohotse, nyakuri, hamwe n'ubuntu kuva na mbere. Mbere y'uko bagira amategeko, bari bafite ubuntu. Mu gihe bari bari muri Egiputa, badafite amategeko; nta numwe wari aho hepfo, bari abatambyi, n'abandi, ariko ntabwo bari bafite amategeko. Amategeko yari ataramara gutangwa. Ubuntu bubaha umuhanuzi. Kandi, nabwo, ubuntu buzana impongano, umwana w'intama w'igitambo. Ibyo turabyinjiramo muri iki cyumweru ku bitambo, amaraso, kubera ko aho niho hari gukira indwara kwanyu. Uko niko... Impongano yatanzwe mbere y'uko habaho itegeko iryo ariryo ryose. Ubuntu bwaje mbere y'amategeko, mu mategeko na nyuma y'amategeko. Uko niko hari Yosuwa, ashushanya ubuntu, yari araho hamwe n'amategeko, ariko ntiyashoboraga kwinjira mu murimo mu gihe cyose amategeko yari akiri mu mwanya wayo ukwiriye. Kandi uko niko itorero ry'isi rimeze muri iyi minsi yanyuma. Ryaraje aho, rikora igice cyaryo, ariko haje igihe ubwo rigomba kurekeraho. Rigomba kubikora. Hagomba kuba Abefeso bo muri uru rugendo, nkuko bari bariho mu zindi gendo. Aho hagomba kuza Abefeso, Abefeso, Abefeso b'iki gisekuru. Mwitegereze. Aho byari biri mu mategeko ntibyashoboraga gukiza uyu munyabyaha, nkuko nabyerekanye. Ntabwo yabishoboraga. Kubw'ibyo igihugu cy'isezerano cyashushanyaga umunsi w'ubuntu. Murabona, ntabwo yashoboraga kubinjizamo, muri urwo rugendo.

Kandi niba mwabibonye, muri urwo rugendo, bari bafite ibice bitatu by'urugendo rwabo. Ubwa mbere kwari ukwitegura binyuze mu kwizera aho hepfo muri Egiputa, bari munsi y'umwana w'intama w'igitambo. Hanyuma bambuka Inyanja Itukura, binjira... mu butayu bwo kwitandukanya, aribwo bwashushanyaga ikindi gice cy'urugendo. Kubera ko byari mu gihe cyo kwitegura, igihe bose bamaze kwitegura, nyuma igihe bageze ku... ku Nyanja Itukura, habayeho kunanirwa indi nshuro. Abantu ntabwo babyizeye, nyuma yo kubona ibintu byinshi Imana yakoze. Nabwo ntibabyizera. Maze Imana ifungura Inyanja Itukura nuko irabasohora, aho twigishijwe ko abantu bose bari barabatirijwe muri Mose munsi y'Igicu n'inyanja.

Noneho, bari barabatijwe, barihana kandi barabatizwa, maze barasohoka kugira bajye kwinjira mu buzima bushya, mu gihugu gishya, mu rugendo rushya, hagati mu bwoko bushya, kandi ikiganza cy'Imana cyari kuri bo. Ariko byaje kugera ahantu muri uku kugenda bagera, aho batari banyuzwe n'uru rugendo rw'ubuntu. Baje kugera ku kintu badashobora gukora bo ubwabo. Noneho, aho niho abantu batekereza uyu munsi ku gukira indwara kwa Kimana, cyangwa undi murimo uwo ari wo wose w'ubuntu bw'Imana, ko hari ikintu ugomba gukora. Wowe, nta kintu ufite gukora uretse kwizera, ukizera Imana gusa. Kandi bo, bashoboraga gukomeza gutyo... Isezerano ntabwo bari barihawe binyuze mu mategeko. Isezerano ryari ryatanzwe mbere y'amategeko, nta nshingano zo kuzuzwa ryari rifite, “Nabahaye iki gihugu; mugende mukijyemo.” Ariko mbere y'uko bagera kuri iryo sezerano, bafata icyemezo cy'uko hari ikintu bagomba gukora bo ubwabo. Kandi, ibyo, turacyabibona hagati mu biremwa muntu. Ni uko tumeze muri ubwo buryo turavuga tuti, “Hari ikintu tugomba gukora.” Ibyo tubyiyumvamo, ko hari uruhare tugomba kubigiramo natwe. Hari ikintu ufite gukora kuri byo; icyo ni ukwiyegurira ubushake n'ibitekerezo by'Imana Ishobora byose bivuye ku bushake bwawe bwite, ibitekerezo byawe bwite, kandi biba birangiye. Ibyo nibyo bihari gusa. Ni ugufata isezerano Ryayo, ntukagire ikindi utekereza. Gendera muri byo, kandi Imana izakora ibisigaye muri byo.

Noneho bashakaga amategeko. Kandi Imana igihe cyose iguha kwifuza k'umutima wawe; Yarabisezeranye. Ariko tubona ko, igihe banyuze iruhande intambwe imwe kubyo Imana yari yarabasezeranije by'umwimerere, noneho ibyo byahindutse ihwa mu mibiri yabo kugeza ubwo amategeko yakuriweho, kugeza ubwo Yesu Kristo yaje maze aratambwa kugira ngo akureho amategeko. Ryari ihwa mu mubiri. Kandi buri kintu cyose ugerageza gukora muri wowe ubwawe, icyo kizakubyarira ni ugukorwa n'isoni. Kizagira umumaro mu kuguhombya. Izere Imana gusa, kandi ibyo bikemuye ikibazo. Icyo Imana yasezeranye Yaravuze iti, “Ni Njye Uwiteka Imana yawe Igukiza uburwayi bwawe bwose. (Murabona?) niba hari uwo ari wese urwaye hagati muri mwe, reka ahamagare abakuru b'itorero.” Yasezeranye imirimo Yakoze, ko izakorwa mu itorero Ryayo.

Kubera iki tugomba kwemera amashyirahamwe, n'ibindi, abo bakura ibyo muri Bibiliya? Murabona, ibyo... bihinduka agahwa mu mubiri. Kandi hano ku iherezo ry'igihe, twongeye guhura n'icyo kintu indi nshuro, amaso ku maso; byaterwa n'Abametodiste, Ababaptista, Abapresbyteriani, n'abandi bose. Murabona? Mwe... Ntabwo mushobora gukomeza; mugomba kugaruka ku Butumwa Bwiza bwuzuye. Byari byaragenewe umuntu wuzuye bikozwe uko byakabaye n'Imana yaremye umubiri maze igatura hagati muri twe. Kandi tuziko ibyo bintu ari ukuri.

Noneho, niba tubibona noneho, urugendo rwabo mu butayu niho bakoreye ikosa rikomeye cyane iryo Isiraheri itigeze ikora kugeza i Karuvari, ni icyo gihe (Mu kuva 19) bemeye amategeko aho kuba ubuntu. Bari bafite ubuntu. Bari bafite umuhanuzi. Bari bafite... bafite umwana w'intama w'igitambo. Bari bafite gucungurwa. Bari barazanywe banyura mu Nyanja Itukura. Bari barakize indwara zabo. Bari baranyoye amazi avuye mu gitare cyakubiswe. Bagize... babonye manu ivuye mu ijuru. Buri kintu cyose bakeneraga baragihabwaga maze bagahita bashaka ikindi kintu. Noneho, reka tubigereranye neza mu buryo butunganye n'iki gishushanyo cyacu cy'Abefeso uyu munsi, neza neza. Twasohotse tuvuye mu Baluteri; twinjira mu kwezwa binyuze mu Bametodiste; maze tuza kugera ku kugarurwa binyuze mu Bapantekote, neza neza nkuko byahoze, urugendo rwo mu butayu. Igihe Imana yadusohoye aho, twabikoze neza. Ariko ni iki twakoze? Twashatse kumera nk'abasigaye bandi. Noneho, tubona ko ubuntu ari cyo kintu cyonyine kidukura muri bo, ntabwo ari amategeko.

Yosuwa hano ni igishushanyo cy'umurimo w'iminsi yanyuma. Murabona, mwibuke izo nzego eshatu z'urugendo. Byose byarahagaze, ubwambere amategeko na burikintu byagombaga guhagarara, uko niko Yosuwa... Kandi Yosuwa ni ijambo rimwe na Yesu, “Yehova Umucunguzi,” uwo wabakuye mu butayu abinjiza mu gihugu cy'isezerano. Noneho, nziko benshi babizi... Kandi ntabwo nshaka kutemeranya n'abize, ariko benshi bavuga ko igihugu cy'isezerano gishushanya ijuru. Ntabwo gishobora gushushanya ijuru. Ntigishobora, kubera ko bagiraga intambara, n'ibibazo, n'amaganya, na buri kintu mu gihugu cy'isezerano. Ntabwo byashushanyaga igihugu cy'isezerano.

Ariko mwitegereze, gusa mbere y'uko binjira mu gihugu cy'isezerano, uko gutandukana kose... kwari kwahagurutse muri bo. Bo... Kimwe mu bintu bikomeye yari Kora. Ntabwo Yashakaga ubu buyobozi bw'umuntu umwe. Datani, kandi n'uburyo baje kuzamuka aho imbere ya Mose maze bakagerageza kubimubwira bati, “bwo... ubutumwa bwakagombye gusobanura ibi,” kandi bukagira ubusobanuro butandukanye, ibitekerezo byabo bwite bw'icyo byari cyo. Kandi buri wese muri bo yararimbutse, buri wese muri bo Yesu yaravuze ati, “Nta numwe muri bo utararimbutse.” Baravuga bati, “Ba data baririye manu mu butayu mu gihe cy'imyaka mirongwine,” Yohana 6 Yesu aravuga ati, “Kandi buri wese muri bo yarapfuye.” “Gupfa” bisobanuye “Gutandukana by'iteka.” Bose barapfuye, nyamara baryohewe no kumva ubutumwa, ndetse banaryoherwa no kuri manu yaguye. Ntabwo ari indi manu, manu y'umwimerere.

-----
Noneho, twigishijwe mu Byahishuwe igice cya 6, ndibwira, yego, igice cya 6, iby'Ibimenyetso Birindwi. Ibyo niko byimbwira... Igitabo cyagombaga gushyirwaho ikimenyetso hakoreshejwe ubwiru burindwi, cyangwa Ibimenyetso Birindwi, Ibyahishuwe. Kandi mu minsi yanyuma, Ibyahishuwe 10, mu Byahishuwe 10, tubona ko Lawodokiya, intumwa ya nyuma y'igisekuru cya nyuma, muri... mu gihe cy'ubuhanuzi bwe, ko Ibimenyetso Birindwi bizabumburwa, ubwiru burindwi, ubwiru bw'ubwoko burindwi ubwo bwari bwarasizwe. Muri buri gisekuru haba hari bimwe byo muri byo byasizwe. Abagorozi ntibigeze babona igihe cyo kwita kuri ibyo. Mu minsi ya Luteri, yabwirije gusa gutsindishirizwa no kwizera. Aragenda, bakora itorero. Nyuma y'ibyo haza Wesley, abwiriza kwezwa. Ngaho aho biri. Kandi hanyuma haza Abapantekote.

Ariko twasezeranije, bikurikije Ibyahishuwe 10, kandi bikurikije Maraki 4, na Luka 22:17, n'ibindi, ko hagiye kuzaza... Abefeso muri ibi. Aho byarasezeranywe, nshuti. Hagomba kuza Abefeso, kugira ngo ubu bwiru burindwi bw'Ijambo ry'Imana kugira ngo bubashe gutwikururwa. Kandi biri mu gisekuru cya Lawodokiya aho niho ibi bibera. Nizera ko aho ari ho turi. Nizera ko turi mu gicucu cyo kuza k'Umwana w'Imana. Kandi nkuko Yosuwa, mbere y'uko Abefeso bahaguruka, ninako Yohana Umubatiza yahagurutse mbere y'Abefeso bakurikiraho. Kandi twasezeranyijwe abandi, abandi Befeso. Byavuze mbere hano mu Byanditswe; kubw'ibyo, ntekereza ko ndi kuba mu Befeso indi nshuro. Twasubiyeyo nanone... Twasezeranyijwe ko ibyari byarasigaye muri ibyo bisekuru birindwi...

Noneho, ntushobora kugira ikintu wongera ku Gitabo cyangwa ngo ugire icyo ukuraho. Ibyahishuwe 22:18 uko niko havuga hati, “Uwo ari we wese uzongera ijambo rimwe, cyangwa agakuraho Ijambo rimwe, umugabane we uzakurwa mu Gitabo cy'Ubugingo.” Noneho, ntidushobora kongeramo cyangwa ngo dukuremo Uko niko noneho, tumenya ko Abaluteri batashoboraga kubigeraho; Wesley, n'abandi, abagorozi, Knox, Finney, Calvin, kumanuka, n'abandi, ntabwo babibonye byose, ariko icyo bari bafite ni ukuri k'Ubutumwa Bwiza. Ariko ubu muri iyi minsi yanyuma, twahawe gusobanukirwa binyuze mu Ijambo, ko tugiye kubisobanukirwa, kubera ko hazaza igisekuru cy'Abefeso muri byo. Kandi turi hano. Noneho, amayobera... Ngiye kubisiga bitarangiye, kubera mfite iminota icumi isigaye maze hanyuma tukajya mu murongo w'amasengesho. Amayobera.

Soma konti yuzuye muri... Amayobera.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Umunsi Uwiteka yagabijeho Abisirayeli Abamori, Yosuwa abwirira Uwiteka imbere y'Abisirayeli ati “Zuba, hagarara kuri Gibeyoni, Nawe Kwezi, hagarara mu gikombe cyo kuri Ayaloni.”

Izuba riherako rirahagarara n'ukwezi kuguma aho kuri, bigeza aho ubwo bwoko bwamariye guhōra inzigo ababisha babo. Mbese icyo nticyanditswe mu gitabo cya Yashari? Izuba riguma mu ijuru hagati ritinda kurenga, rimara nk'umunsi wose.

Kandi nta munsi wahwanye n'uwo mu yawubanjirije cyangwa mu yawukurikiye, ubwo Uwiteka yumvaga umuntu kuko Uwiteka ari we warwaniye Abisirayeli.

Yosuwa 10:12-14


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Imana Irihisha,
Ikihishura Mu Guca
Bugufi.
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

As the Eagle
Stireth her nest.

(PDF Icyongereza)

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.