Urugamba rukomeye kurusha
izindi zitigeze zirwanwa.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Bagendera Umukristo.

Ikibuga cy'intambara. Bitekerezo by'umuntu.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Urugamba rukomeye kurusha izindi zitigeze zirwanwa.

Noneho, mbere y'uko intambara iyo ariyo yose ijya kurugamba, bagomba kubanza gushaka ikibuga bahuriramo cyangwa ahantu bagomba kurwanira, ahantu hatoranijwe. Mu Ntambara ya Mbere y'Isi yari yashyizwe mu butaka butagira nyirabwo, kandi ahantu barikurwanira, hagomba kuba ahantu hazwi. Mu ntambara yambere y'isi, habayeho ahantu nkaho, mu gisigazwa cy'ubutaka, aho bazarwanira. Hagomba kuba ahantu runaka hazwi. Kimwe n'igihe Isiraheri yagiye mu ntambara n'Abafilistiya, hari umusozi kuri buri ruhande aho bahurira. Kandi aho niho Goliyati yasohotse maze ahamagara ingabo za Isiraheri. Aho niho Dawidi yahuriye nawe mu kibaya, igihe yambutse akagezi kanyuraga hagati y'iyo misozi ibiri, atoramo amabuye. Aho hagombaga kuba ahantu hemejwe.

Kandi muri ibi, hari ikibuga bahuriramo, “ahantu hatagira nyiraho,” kandi barwanira aho hantu. Ntabwo barwana umwe hano, ngo undi hariya, kandi undi hakuno hano; hari aho guhurira mu rugamba, maze bagapima imbaraga zabo, aho buri ngabo zipima imbaraga zirwanya izindi ngabo-ikibuga cyo guhuriramo. Noneho, ntucikwe n'ibi. Igihe iyi ntambara ikomeye yatangiye kw'isi, hagombaga kuba ahantu ho guhurira; hagombaga kuba ahantu hatoranijwe aho urugamba rugomba gutangirira, ndetse aho urugamba rugomba gukomerera; kandi aho niho kibuga cy'intambara yatangiye mu bitekerezo by'umuntu. Kandi icyo kibuga cy'intambara cyatangiye mu bitekerezo by'umuntu. Aho niho intambara yatangiriye. Ibitekerezo by'umuntu byaratoranijwe ngo bibe ahantu h'urugamba, aho byagombaga gutangirira; kandi ibyo byari, kubera ko ibyemezo bifatirwa mu bitekerezo, mu mutwe. Noneho, ntabwo barutangiriye mu miryango runaka; ntabwo batangiriye mu bintu bya mekanike; ntabwo aria ho byatangiriye. Kubw'ibyo, idini ntabwo ryakwigera, rikora umurimo w'Imana, kubera ko ikibuga cy'urugamba, aho ugomba guhurira n'umwanzi, ni mu bitekerezo. Ugomba gukora amahitamo yawe. Muzahahurira. Ndashaka ko uyu mukobwa uri hano urwaye cyane ko yumva neza ibi.

Ibyemezo bifatirwa mu bitekerezo, mu mutwe. Aho niho Satani ahurira nawe. Kandi ibyemezo nibyo, kuberako Imana yaremye umuntu muri ubwo buryo. Noneho, mfite... Iyo muba mureba ku nyandiko yanjye ahangaha, hari ikarita nto nashushanyije. Nari nyifite hano ntabgo haciye igihe kinini-yari iri ku kibaho. Ikiremwa muntu cyakozwe kimwe n'akabuto k'ingano. Ni akabuto, kandi ikiremwa muntu ni imbuto. Mu mubiri, uri imbuto ya so na nyoko, kandi ubuzima buturuka muri so, naho ibigize umubiri bigaturaka muri nyoko. Bityo byombi hamwe, igi n'amaraso bigahura, kandi mu turemangingo tw'amaraso harimo ubuzima, kandi muri aho bitangira gukura, bigakora-umwana.

Noneho, kandi buri mbuto iba ifite igishishwa ahagana hanze; imbere hari umurama, kandi imbere mu murama harimo ibyo bigize ubuzima. Rero, uko niko turemye. Turi umubiri, ubugingo, n'umwuka. Hanze, umubiri, igishishwa, kandi imbere muri ibyo (umutimanama n'ibindi) ni ubugingo, kandi imbere mu bugingo harimo umwuka. Kandi umwuka ayobora ibyo byose bindi.

Noneho, nimugera imuhira, mwicare maze mushushanye inziga ebyiri, muri buze kubona ko uruziga rwo hanze ari umubiri ufite ibyumviro bitanu aribyo ushyikiraniraho nawo, kandi ibyo ni ukureba, ukuryoherwa, ukwiyumvayumva, uguhumurirwa, ukumva; ibyo nibyo byiyumviro bitanu bigenzura umubiri. Imbere mu mubiri harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bugenzuwe no ugukeka, amarangamutima, ukwibuka, ugutekereza, no urukundo; ibyo ni ibintu bigenzura ubugingo. Ariko umwuka, ufite gusa icyiyumviro kimwe-umwuka. Yoo, reka tubirebe! Umwuka ufite icyiyumviro kimwe, kandi icyo cyiyumviro ni ukugenzurwa na kimwe, kwizera cyangwa gushidikanya. Uko ni ukuri. Kandi hari inzira imwe kuwugeraho, ayo ni amahitamo asesuye. Ushobora guhitamo ugushidikanya cyangwa ushobora guhitamo ukwizera, kimwe muri byo ushaka gukorana nacyo. Hanyuma, Satani yatangiriye kuri icyo gice cyingenzi atuma umwuka w'umuntu ushidikanya kw'Ijambo ry'Imana. Imana yatangiriye kuri icyo gice cy'ingenzi ishyira Ijambo Ryayo muri uwo mwuka. Ngaho aho muri, ibyo nibyo bibikora.

Iyaba, iri torero, aka kanya rishobora gushyira hamwe kandi ari umwe muri ubwo buryo, kuburyo buri muntu ashobora kuba mu guhuzumutima, nta gacu ko gushidikanya aho ariho hose, ntabgo hashoboraga kuba umuntu ufite intege nke hagati muri twe mu minota itanu ikurikiyeho, ntihajyaga kuba umuntu ushaka Umwuka Wera, keretse ko yariguhita awubona. Iyo mujya kubona icyo kintu gitunganye.

Noneho, aho niho intambara itangirira-aho nyine mu bitekerezo byawe, waba ubishaka... Noneho, mwibuke, ubu si ubumenyi bwa Gikiristo noneho, ibitekerezo ku kintu; ibyo siko biri... Ibitekerezo byemera Ubuzima buri mw'Ijambo ry'Imana, kandi aho bizana Ubuzima. Ibitekerezo byawe gusa ntabgo bibikora, ariko Ijambo ry'Imana ryinjirira mu miyoboro y'ibitekerezo byawe. Murabona? Ntabwo ari ibitekerezo, nkuko Ubumenyi bwa Gikiristo bubikora, gutekereza ku kintu. Oya. Ibyo si byo. Ariko ibitekerezo byawe biracyemera byarangiza bikagifata. Ibitekerezo byawe bigenzurwa n'iki? Umwuka Wawe; kandi umwuka wawe ufata Ijambo ry'Imana, kandi icyo ni ikintu gifite Ubuzima muri cyo. Kizana Ubuzima muri wowe. Yoo, Mwene Data, igihe ibyo bibayeho, igihe Ubuzima buje muri wowe bunyuze muri iyo miyoboro ijya muri wowe, Ijambo ry'Imana riba rigaragajwe muri wowe. “Nimuguma muri Njye kandi amagambo yanjye akaguma muri mwe, noneho musabe icyo mushaka kandi muzagihabwa.”

Noneho ibyo n'iki bikora? Biturutse mu ndiba z'umutima, ariwo bugingo, biturutse aho birasohoka, kugaburira buri muyoboro. Ikibazo gikomeye duhagaze hano dufite gushidikanya kwinshi tugerageza kwemera ibiri hanze. Mukwiriye guhagarika ibyo kandi mukaza muri uwo muyoboro hamwe n'Ijambo ry'Imana ry'ukuri, hanyuma rikajya hanze, ubwaryo, ako kanya. Ibiri muri wowe nibyo bibarwa. Ibyo nibyo bintu bibarwa, n'imbere. Ibyo Satani atera n'imbere.

Noneho, muravuga muti, “Ntabwo niba; ntabwo nywa inzoga; ntabwo nkora ibi bintu.” Ibyo ntacyo bifite gukorana nabyo (Murabona?); ni imbere. Uko waba uri mwiza kose, uko waba ugira ikinyabupfura kose, uko waba uri umunyakuri kose, ibyo bintu birubahwa, ariko Yesu yaravuze ati, “uretse umuntu wavutse ubwakabiri...” Murabona? Hagomba kuba hari ikintu cyabaye aho imbere. Niba ataribyo, ibyo n'ibintu by'ibihimbano byo kwishushanya, kuko aho hasi mu mutima wawe ushaka kubikora uko biri kose.

Ntago bikwiriye kuba ibikorano; bikwiriye kuba ari ibyukuri. Kandi hari gusa-gusa, inzira imwe bishobora kuzamo, kandi iyo n'inzira y'amahitamo asesuye, biza mu bugingo bwawe binyuze mu bitekerezo byawe. “Nkuko umuntu atekereza mu mutima we niko ari. Nuramuka ubwiye uyu musozi, 'Va aho' kandi ntushidikanye mu mutima wawe, ariko ukizera ko ibyo wavuze bigomba kubaho; ushobora guhabwa ibyo wavuze.” Murabyumva? Ngaho aho muri. Murabona? Hari ikibuga cy'intambara.

Iyo mushobora kubona ibyo bitangiye. Turifuza cyane kubona ibintu bibaye; turifuza cyane gukora ibintu by'Imana. Uyu mugore muto ntabwo abujijwe amahoro-nta gushidikanya arifuza cyane kubaho; arashaka kugubwa neza. Abandi bari hano, bashaka kumera neza. Kandi iyo twumvishe ibijyanye na cya kibazo, kimwe na Dogiteri, umuzuko w'abapfuye, ibintu bikomeye cyane ibyo Imana yacu yakoze, noneho twumva tubuze amahoro. Ndetse n'ibintu ukuntu bimeze, tugerageza kugera binyuze muri ibi byiyumviro aho dufata ikintu hano, kimwe n'amarangamutima.

Niko abantu benshi ibihe byinshi bumva nabi Ijambo, kandi nabisobanukiwe kubw'ibi, kubw'uburyo bahamagara abantu ku gicaniro. Ndavuga nti, “ntabwo nemeranya no guhamagara abantu ku gicaniro,” bitavuze ko mudakwiriye guhamagara abantu ku gicaniro, ariko umuntu gufata undi ku kaboko akavuga ati, “Oh, Mwene Data John, uzi ibyo ari byo? Njye na mwe turi abaturanyi ibi bihe byose; ngwino hano ku gicaniro; uce bugufi.” Ni iki arimo gukora? Nifuzaga kuba mfite ikibaho hano, nari guhita mbereka ibyo arimo gukora. Arimo aragerageza gukora ku bugingo bwe binyuze muri ibyo byiyumviro byo gukunda. Ibyo ntago bikora. Iyo ntago ariyo nzira. Nyakuri ntago ariyo. Ahari arimo gukora kuki? Kwibuka, binyuze mu byiyumviro by'ubugingo. “Oh, Mwene Data John, wari ufite mama wawe utangaje; yarapfuye mu gihe kinini gishize”: kwibuka. Murabona? Ibyo ntukwiriye kubikora, bikwiriye ku nyura mu murongo w'amahitamo asesuye. Wowe, ubwawe, reka Ijambo ry'Imana... Ntabwo uza kubera ko mama wawe yari umuntu mwiza; ntabwo uza kubera ko uri umuturanyi mwiza; uza kubera ko iyo Mana yaguhamagaye ngo uze, kandi Urayemera bishingiye kw'Ijambo Ryayo. Iryo Jambo risobanuye buri cyose. Iryo Jambo, niba udashabora gukura ibintu byose munzira, umutimanama, ibyuyumviro byose, maze ukareka Ijambo rikinjira, iryo Jambo razakura nyakuri.

Hano, murabona icyo bitwikiriye? Muravuga, “Ntacyo noneho, uh...” Muravuga muti, “Ntacyo, uwo mutimanama, n'ibyuyumviro, ndetse n'ibindi ntacyo bifite gukorana nabyo, Mwene Data Branham?” Nyakuri birabikora. Ariko iyo uretse Ijambo rikinjira maze rikabitwikira rikoresheje umutimanama, noneho ntibishobora gukura; bizagoreka ijambo. Wigeze ubona akabuto keza k'ikigori katewe mu murima maze kakagwirwa n'igiti, kizakura cyaragoramanze. Umuntu wese, ikintu icyo aricyo cyose gikura niko bizagenda, kubera ko hari icyakibangamiye.

Ntacyo, icyo nicyo kibazo ukwizera kw'Abapantekote gufite. Dufite ibintu byinshi bikubangamiye, kwizera twigishijwe, Umwuka Wera wabaga muri twe. Twemereye ibintu byinshi: kurebera kuwundi muntu wundi. Kandi satani igihe cyose agerageza kukwereka amakosa y'undi muntu, ariko agerageza kugutwara kure y'ubuhamya bw'ukuri bwiza. Azakwereka inryarya igihe kimwe, uzasohora agerageza kwigana ikintu runaka. Ntabwo yigeze agikora, kubera ko yarimo acyigana. Ariko iyo biturutse kw'isoko y'ukuri y'Ijambo y'Imana, “Ijuru n'isi bizashira ariko Amagambo Yanjye ntazashira.” agomba kugumaho. Murabibona, Mushiki wacu?

Bigomba kwemerwa mu bitekerezo; hanyuma bikizerwa mu mutima; hanyuma Ijambo ry'Imana rigahinduka ukuri; hanyuma buri cyiyumviro cy'ubugingo n'umubiri kiba gikubwe n'Umwuka Wera. Noneho ukaba uri icyuyumviro cy'Imana; ukaba uri umutimanama w'Imana; buri kintu cyose cyo kubaha Imana kiratambuka muri wowe. Nta hantu haba hari gushidikanya. Nta kintu gishobora guhaguruka. Nta kintu gishobora kuza mu kwibuka maze ngo kivuge kiti, “Ntacyo, nibuka ko Miss Jones yagerageje kwizera Imana. Miss runaka, Miss Doe yagerageje kwizera Imana kubwo gukira indwara igihe kimwe, hanyuma akananirwa.” Murabona? Ariko niba uwo muyoboro waratunganijwe, kandi ukaba warazibuwe, kandi ukaba muriwo warujujemo Umwuka Wera, ibyo nta nubwo bishobora kuza mu kwibuka. Utitaye ku byerekeye Miss Jones n'ibyo yakoze; ni wowe hamwe n'Imana, ndetse nta wundi uretse mwe babiri. Ngaho aho muri; ngaho ahari intambara yanyu.

Soma konti yuzuye muri...
Urugamba rukomeye kurusha izindi zitigeze zirwanwa.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe,

Gutegeka Kwa Kabiri 30:19


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Ugushyingirwa no
Gutana.
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

As the Eagle
Stireth her nest.

(PDF Icyongereza)

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.