Ihitamo ry'Umugeni.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Bagendera Umukristo.

Uguhitamo ni ikintu cy'ingirakamaro.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ihitamo ry'Umugeni.

Noneho rero ku murongo wa 9 igice cya 21 cy'Ibyahishuwe.
Haza umwe muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi zuzuye ibyago birindwi by'imperuka, avugana nanjye arambwira ati: ''ngwino nkwereke umugeni,umugore w'umwana w'intama.''

Byinshi mu bihereranye n'imibereho y'ubuzima duhabwa ubushobozi bwo guhitamo. Uko umuntu abaho ubwabyo, ni uguhitamo. Dufite uburenganzira bwo gukurikira inzira yacu bwite, bwo gutoranye uburyo bwacu bwite bwo kubaho. Kwiga ni ihitamo. Dushobora guhitamo, ari uko kwiga cyangwa kutiga. Uko niko guhitamo dufite. Ikibi n'icyiza ni uguhitamo. Buri mugabo, buri mugore, buri mwana w'umuhungu, buri mwana w'umukobwa agomba guhitamo, byaba ibijyanye no kugerageza kugira imibereho iboneye, byaba ari ukutayigira. Ni uguhitamo. Uguhitamo ni ikintu cy'ingirakamaro. Imibereho yawe y'iteka ni ihitamo. Kandi ahari kuri uyu mugoroba, bamwe bagiye gukora iryo hitamo ry'abantu bazaba mu iteka ryose, mbere yo gusoza igikorwa cy'uyu mugoroba. Hari ubwo byazaba ko, niba warahinyuye Imana kenshi, hazaba ubwo uzayigizayo bwa nyuma. Hari umurongo ntarengwa uri hagati y'imbabazi n'urubanza. Kandi biteye akaga k'umugabo cyangwa umugore, ku mwana w'umuhungu cyangwa se w'umukobwa ko yarenga uwo murongo, kuko aba ari nta buryo bwo kugaruka bushoboka nyuma yo kurenga irwo rubibi. Ngira ngo, uyu mugoroba uri bube igihe benshi bari bufate icyemezo cyabo kirebana n'aho bazaba mu buziraherezo.

Hari irindi hitamo tugira mu buzima; ni iryo guhitamo uwo mugenzi wawe muzahorana. Umusore cyangwa inkumi ukiri muto utangiye gushaka uko yabaho aba afite uburenganzira bwo guhitamo umusore ahitamo. Umwari ukiri muto afite uburenganzira bwo kwemera cyangwa se akanga. Cyakora nyine, ni uguhitamo ku mpande zombi. Umugabo n'umugore bafite bombi uburenganzira bwo guhitamo. Nk'abakristo, namwe mufite gukora amahitamo. Hano muri Amerika, kugeza ubu, ushobora guhitamo itorero uzajyamo. Nk'umunyamerika, ufite amahirwe yihariye yo guhitamo itorero ushaka kubera umuyoboke. Ni ihitamo. Niba ushaka kutajya mu itorero na rimwe, nta kintu nakimwe kibiguhatira. Ariko niba ushaka kuva mu ry'Abametodisiti ujya mu ry'Ababatisita cyangwa akava mu ry'Abagatorika ukajya mu rya Giporotesitanti, gutyo gutyo, nta muntu ushobora kukubwira cyangwa kuguhatira kujya mw'itorero na rimwe by'umwihariko. Ibyo ni ubwisanzure dufite. Demokarasi yacu ni iyo. Buri muntu ashobora kwihitiramo ubwe. Ni ubwisanzure mu myizerere, ni uko ni ikintu gikomeye. Imana nidufashe ku bugumana igihe kirekire cyose gishoboka.

Nawe ushobora guhitamo. Niba... mugihe uhisemo iri torero, ushobora guhitamo, muri iri torero, niba uzaba warahisemo itorero rizakwereka aho werekeza mu buzima bw'iteka. Ushobora guhitamo itorero rifite ihame runaka, maze ugatekereza wenda ko iryo hame rihuje neza neza n'icyo wifuza. Bitabaye ibyo, hari irindi torero rifite ihame ryaryo. Ikindi, hariho ijambo ry'Imana mushobora guhitamo. Mugomba kwihitiramo. Biremewe hari itegeko ritanditswe muri twery'uguhitamo. Ndatekereza ko ari Eliya, habayeho igihe runaka ubwo yari ku musozi wa karumeri, nyuma y'igeragezwa rihambaye, kuri iyo saha igoranye bikomeye turimo ubwacu, ubu twenda gushyika. Birashoboka ko wowe cyangwa njyewe tugomba guhitamo kuri uyu mugoroba, nk'uko byagenze ku musozi wa karumeri. Nta shiti ndatekereza yuko aribyo birimo kuba ubu ku isi bose. Uko biri kose vuba aha hazabaho igihe ugomba guhitamo.

Namwe bantu muri hano, mukiziritse ku matorero yanyu ya kidini, mutekereza gusa, yuko isaha yegereje ubwo mugomba gukora ihitamo. Ni ukuzinjira mu nama y'isi y'urufatanye rw'amadini cyangwa se kutazongera kuba idini ryemewe. Kugomba kubikora, kandi ni ibyavuba aha. Ikindi, biteye akaga niba utegereje kugeza kuri iyo saha ya nyuma kuko washobora guhabwa ikintu runaka utazigera na rimwe ushobora kwikuramo. Murabizi, hariho ubwo ushobora kuburirwa, ariko rero, iyo utitaye kuri uwo muburo, iyo warenze uwo murongo, ubwo uba wambitswe ibara, washyizweho ikimenyetso gitereshwejwe icyuma gishyushye.

Ni mwibuke, iyo umwaka wa yubire wageraga, ubwo u - umutambyi yajyaga ku ifarashi, akavuza impanda kugirango amenyeshe ko imbata zose zibohowe. Nyamara iyo zangaga kwemera uwo mudendezo wazo-ubwo iyo mbata, bagombaga kuyijyana mu rusengero, bakayegereza inkingi, maze bakayitoboza ugutwi kwe n'igisongo, noneho akazakorera iteka Sebuja. Yakorerwaga ibyo ku gutwi ngo bishushanye ukumvisha amatwi. «kwizera guturuka kubyo umuntu yumva». yari yumvise iyo mpanda ariko ntashake kuyumvira. Akenshi abagabo n'abagore bumva Ukuri kw'Imana, maze bakabona uko Kuri guhamirijwe kandi ari Ko, ariko n'ubwo bimeze bityo ntibabashe, ku kwumva. Hariho indi mpamvu, hariho irindi hitamo bakoze, aho kwemera ukuri n'ibikugaragaza bigushingiyeho, nicyo gituma byashoboka ko amatwi yabo anangiye akaba atumva ubutumwa bwiza. Ntibazigera bongera kubwumva na rimwe. Dore inama mbagira: mu gihe Imana igize icyo ibwira umutima wawe, bishyire mu bikorwa ako kanya bidatinze. Eliya yabishyize imbere y'ihitamo ryo akora ''muhitemo uyu munsi uwo muzakorera. Niba ari Uwiteka Imana, ni mumukorere.'' Uyu munsi, nimuhitemo uwo muzakorera. Niba ari Uwiteka Imana nimumukorere » kandi niba Bayari ariwe mana, abe aliwe mukorera.

ubungubu nk'uko tubibona ibintu byose bya kamere ni ishusho y'iby'Umwuka, nk'uko twabivuze mu cygisho cyacu cyo muri iki gitondo, iyo turebye izuba n'imiterere yose ya kamere k'ibintu icyo nicyo cyambereye Bibiliya yanjye ya mbere. Mbere rwose yo gusoma urupapuro rumwe gusa rwayo yanditse hose muburyo bugaragaza ibintu biriho byose bya kamere, kandi ibi bintu bihura neza neza n'ijambo ry'Imana : gupfa, guhambwa, kuzuka kw'ibiriho bya kamere, izuba rirarasa, rikambukiranya mu kirere rikarenga, rigapfa, rikongera kurasa. Hariho ibintu byinshi twashobora gutangaho ikigereranyo cyabyo, Imana mu bya kamere, ariko turagomba kubishyira iruhande, bitewe n'ubu butumwa.

Noneho, niba iby'umwuka, cyangwa, ibya kamere ari ishusho y'iby'umwuka, uguhitamo umugeni mu bya kamere ni ishusho y'uguhitamo umugeni, umugeni mu mwuka. Rwose icyo ni ikintu gikomeye, iyo umuntu yitegura guhitamo umugore, mbese ku ruhande rw'umugabo, kuko iriya ndahiro ikorwa n'abiyemeje kuzatandukanywe gusa n'urupfu. Tugomba kuyubahiriza uko wakabaye. Kandi ni imbere y'Imana ukorera iyo ndahiro yuko urupfu rwonyina ari rwo ruzadutandukanya. Ndatekereza ko twakagombye. Umugabo ufite ubwenge buzima, uteganya gahunda yejo hazaza he, yakagombye kwitondera cyane guhitamo uzaba umugore we,mwitongere ibyo mukora. Umugore nawe mu guhitamo umugabo mu bamurambagiza, yakagombye kubyitondamo, by'umwihariko muri ibi bihe byacu. Umugabo yakagombye kubitekerezaho no kubisengera mbere yo guhitamo umugore we.

Uko mbibona, kuri ubu, igitera gutandukana kw'abashakanye bingana kuriya, ku buryo ari twe muri Amerika turi ku isonga ry'abatana ku isi .dufite umwanya wa mbere ki isi yose. Muri iki gihugu hari ubutane bw'abashakanye kurenza ahandi hose, n'ubwo twitwa ko turi igihugu cy'abakristo, bikanaba bifatwa gutyo. Mbega igisebo duterwa! Inkiko zacu zitanya abashakanye! Uko mbibona ikibitera ni inkurikizi z'uko abagabo... bagiye kure y'Imana n'uko n'abagore nabo bagiye kure y'Imana. Turabona ko iyaba umugabo yabisengeraga n'umugore akabisengera, ntibyaba gusa ari ukugira ngo hitabweho amaso ye meza, intugu nziza zikomeye, n'ibindi nk'ibyo, cyangwa se ikitabwaho n'abisi; ahubwo, iyaba babanzaga kwita ku Mana maze bakavuga bati: ''O Mana, mbese ibi bihuje n'ugushaka kwawe?''

-----
Nuko iyaba twagenzuraga ibyo turiho dukora mu gihe tugamije kurushinga, iyo duhitamo umugore wacu, umugabo wacu, iyaba twagenzuraga iki kibazo tukinononsoye! Umugabo yakagombye gusengana umwete, kuko yashobora gusenya imibereho ye yose. Nimwibuke yuko iyo ndahiro ari: “kugeza ubwo urupfu ruzadutandukanya”, bityo umugabo yashobora gusenya imibereho ye mu gihe ahisemo nabi. Kandi, niba ubizi, iyo atoranije nabi, maze akarongora umugore udakwiranye nawe, ariko nyine akabikora, ubwo ni ikosa rye. Niba nawe nk'umugore, wemeye ko umuntu akubera umugabo uzi yuko atabikwiriye, ubwo rero ni ikosa ryawe, kuko wari uzi ikiri kiza n'ikiri kibi. Bityo ntiwakagombye kubikora mbere yo gusenga byimbitse kugeza ubonye ubwo igisubizo cy'Imana.

Ninako bigenda mu guhitamo itorero. Wakagombye gusenga kugira ngo umenye itorero uzasabaniramo,rizagufasha kuramya. Mwibuke ko insengero zifite imyuka izirimo. Nyamara sinifuza kunenga. Ahubwo ndi umukambwe ukuze ukwiye gutabaruka muri iyi minsi. No ku munsi w'urubanza, nzabazwa ibyo nzaba naravuze kuri uyu mugoroba cyangwa n'iby'igihe kindi. N'uko niyo mpamvu ngomba kutajenjeka na busa no mukuba mbyemera koko. Maze rero, uzajye mu rusengero, n'uko mwitegereze imyifatire y'iryo torero, hanyuma iyo murebe gato umushumba waryo muri rusange muzasanga itorero ryitwra nk'umushumba waryo. Rimwe na rimwe niba Atari imyuka yacu duhanahana tukayakira, aho kuba ari umwuka wera. muzajye ahantu hari umushumba w'intagondwa kandi ushyushya urugamba, uuzasanga n'itorero ariko rimeze. Nashobora kubajyana mu rusengero nabonyemo umushumba uhagarara aho, maze akazunguza umutwe awerekeza imbere n'inyuma. Mwitegereze abahasengera, babigenza kimwe. mufate umushumba upfa kwemera ntagushishoza muri rusange n'itorero rye rizagenza kimwe. Bityo niba ngomba guhitamo itorero, nzahitamo irigendera nyabyo kuri Bibiliya, itorero ryubatse ku ry'ubutumwa bwuzuye, niba ngomba guhutamo iryo koherezamo imuryango wanjye. muhitemo.

-----
Byongeye kandi, imiterere y'umugore umugabo yahisemo, ibyo biba byerekana ibyo ararikiye. Niba umugabo ahisemo umugore udakwiriye, ibyo byerekana imico ye kandi icyo yifatanya nacyo cyerekana ikimurimo nyakuri. Umugore agaragaza ikiri mu mugabo wamutoranije ngo bubakane. Ibyo byerekana ibimurimo. N'ubwo yaba atangaza ibimeze bite, murebe ari muntu ki yashakanye nawe. Ngeze mu biro by'umuntu wiyita umukristu, hari ibintu by'isi bitatse ku nkuta zose hamwe n'indirimbo z'isi. N'ubwo yavuga ate. Sinakwemera ubuhamya bwe, kubera ko umwuka we ugaburirwa ibintu by'isi. Tuvuge ko arongoye umukobwa ubyina imbyino igezweho y'isi cyangwa akarongora umwamikazi w'igitsina, cyangwa se iribagiza rya “ricketta” ugezweho! Birerekana ikintu. Byerekana ikintu. uko abona umuryango azagira, kubera ko ari we mugore yahisemo ngo azarere abana be. Kandi nyine azarera abana be bishingiye ku miterere ye. Bityo ibyo bigaragaza ibiri muri uwo mugabo. Umugabo uhitamo umugore umeze atyo yerekana rero uko abona ahazaza he. Washobora se kwiyumvisha umukristu wakora ibintu nk'ibyo? Oya, mugabo njye sinabishobora. Umukristu we natazararikira, ntazashakisha mu ba nyampinga b'uburanga, nabo babyinnyi b'umuziki w'isi n'abamikazi b'igitsina. Azashakisha ufite umuco wa gikirisitu.

N'uko noneho ubu nitugaruke akanya gato ku ruhande rw'iby'Umwuka. Iyo ubonye itorero riri mu isi ryifata nk'isi, rishimishwa n'iby'isi, ryifatanya n'isi, kuri ryo amategeko y'Imana akamera nk'aho itigeze iyandika na rimwe, ubwo nawe nti-ntiwibaze rwose ko azagira uwo muntu umugeni we. Ushobora se kwibaza, kugira itorero mugeni rigezweho ry'iki gihe ? si Umwami wanjye wakora ibyo. Simbi... birangaragarira nabi. Oya. mubyibuke, umugabo n'umugore bagize umubiri umwe. Umugabo n'umugore we bagize umuntu umwe. Ese wakwifatanya n'umuntu nk'uwo? Uramutse ubikoze, bizakura rwose mu gitereko icyizere nari ngufitiye.

Ubwo se, muratekereza ko n'Imana yakwifatanya n'ikintu nk'icyo, indaya nyayo y'idini ? muratekereza ko izabikora? ''bafite ishusho yo kwera ariko bagahakana imbaraga zako.'' nta narimwe yabikora. Rigomba kugira muri ryo imico yayo. Itorero ry'ukuri, ry'irinyakuri, ryavutse ubwa kabiri rigomba kugira umuco wari muri Kristo, kuko umugabo n'umugore bagize umubiri umwe. Niba Yesu yarakoraga gusa icyashimisha Imana, akaba yarigaga gusa ku ijambo ryayo kandi akarigaragaza, n'umugeni we agomba kugira umuco nk'uwe. Ntabwo ashobora na busa kuba idini. Kubera ko mu gihe bimeze bityo, ntacyo bimaze ngo ushake kwanga uvuga ngo ''Oya'' kandi idini ryo rigengwa n'inama y'ubutegetsi iribwira icyo rigomba gukora n'icyo ridashobora gukora, n'uko akenshi bikaba bihabanye n'ukuri kw'ijambo ho ibirometero amamiriyoni atabarika.

Birababaje ko twitaruye Umuyobozi w'ukuri twasigiwe n'Imana ngo ayobore itorero. Ntiyigeze yohereza abagenzuzi b'urwego rusange. Ntiyigeze yohereza Abansenyeri, Abakaridinari, Abapadiri, Abapapa. Ni Umwuka Wera yatumye ku itorero, ngo ariyobore. ''We, Umwuka Wera naza, azabayobora mu kuri kose. Azabahishurira ibi bintu nababwiye, azabibibutsa, kandi azababwira n'ibizabaho.'' Ni ibyo Umwuka Wera yagombaga gukora. Kandi itorero ry'ubu ryanga iyo ngingo, amatorero ntakunda icyo kintu, -ubwo se, ni gute ryashobora kuba umugeni wa Kristo? abantu b'uyu munsi, icyo bahitamo ni idini rigezweho. N'uko ibyo bikagaragaza gusa imyumvire yabo idasobanutse y'Ijambo. Sinshaka gukomeretsa, ariko ndifuza kubicengezamo bihagije ngo mutahure uko bimeze.

Soma konti yuzuye muri...
Ihitamo ry'Umugeni.


  Abana b'Imana iti...

Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe,

Gutegeka Kwa Kabiri 30:19


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Ugushyingirwa no
Gutana.
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.