Ibise byo Kuramukwa.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.

Ijuru rishya n'isi nshya.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ibise byo Kuramukwa.

Noneho, nashakaga kuvuga, muri iki gicamunsi, ku mutwe w'ikibwiriza navuzeho: Ibise byo kuramukwa. Mu by'ukuri, bivugitse nabi cyane, ibi, ariko biri muri Bibiliya. Ntekereza ko Yesu yabivugagaho hano, ubwo Yavugaga ati: “Muzagira umubabaro, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero”, Yabwiraga abigishwa Be, Azi ko Ubukristo bwari - bwari buvutse. Rero, birakwiye ko ibya kera bipfa kugira ngo ibishya bivuke. Kugira ngo habeho... Ikijya kubyara cyose kigomba kunyura mu mibabaro y'imihangayiko. Kandi bari bagiye kumva imibabaro y'imihangayiko, bava mu butware bw'amategeko bajya mu bw'ubuntu. Ukuvuka gusanzwe ko mu isi ni ishusho yo kuvuka ko mu buryo bw'umwuka. Ibyo tubona mu isi byose ni ishusho y'iby'umwuka. Kandi tubona, ko iyo tureba hano ku - isi, maze tukabona igiti kimera ku isi, kirwana ngo kibeho. Bigaragaza ko hari ahari igiti kidapfa ahantu hamwe, mu by'ukuri, kiriya hari icyo gisaba. Tubona ko abantu, uko imyaka yabo yaba ingana kose, uko baba barwaye kose, uko baba bameze kose, basaba ubugingo bataka cyane; mu by'ukuri, bigaragaza ko ahantu hamwe hari ubugingo. Aho tubaho, tubaho by'iteka. Mwitegereze uburyo bitunganye!

Noneho, muri 1Yohana 5:7 (Ntekereza ko ari ibyo niba ntibeshya), handitswe ngo: “Hari ibihamya bitatu mu Ijuru: Data, Ijambo na Mwuka Wera; ibyo bitatu ni Kimwe. Hari ibihamya bitatu ku isi, ni amazi, Amaraso na Mwuka, kandi birahuza.” Noneho, mwitegereze. Ibitatu bya mbere ni Kimwe. Ibitatu bya mbere ni ibyo ku isi, kandi birahuza. Ntushobora kugira Se udafite Umwana; ntushobora kugira Umwana udafite Mwuka Wera. Ariko ushobora kugira amazi udafite Amaraso, ndetse n'Amaraso udafite Mwuka. Ntekereza ko uko ibihe byagiye biha ibindi, ibyo byagaragaye ko ari ukuri; amazi, Amaraso, Mwuka; ugutsindishirizwa, ukwezwa, umubatizo wa Mwuka Wera. Ibyo, ni ishusho, cyangwa ni... cyangwa ni icy'ukuri cyashushanywaga, kivuye mu ivuka risanzwe. Murebe, iyo u - umugore, cyangwa ikindi cyose kigize ibise byo kuramukwa, ikintu cya mbere kiboneka, ni isohoka ry'amazi (mu ivuka risanzwe); icya kabiri, ni amaraso; hanyuma hakaza ubuzima. Amazi, amaraso, umwuka; kandi ni byo bigize ivuka risanzwe ryo mu isi.

Kandi ni kimwe no mu rwego rw'umwuka. Hari amazi: ugutsindishirizwa binyuze mu kwizera, mu kwizera Imana, mu kuyakira nk'Umukiza wawe bwite, no mu kubatizwa. Icya kabiri, hari ukwezwa k'umwuka, mu gihe Imana yeza umwuka iby'isi byose n'inyota y'isi. Hanyuma, Mwuka Wera arinjira, Agaha umuntu ukuvuka ubwa kabiri maze Akuzura urwo rwabya rwejejwe. Ni nk'ibi urugero. Mu by'ukuri, byo... nabibabwiye: ibyo mutemera, mubishyire iruhande, hanyuma murye umugati. Murebe. Noneho, hari ikirahure hasi mu bwororero bw'inkoko. Ntugitoragura gusa ngo uhite ugishyira ku meza ngo ucyuzuze amazi cyangwa amata. Oya. Igikorwa cyo kugitoragura, ni ugutsindishirizwa. Kucyoza, ni ukwezwa, mu by'ukuri, ijambo ry'ikigiriki kweza ni ijambo rigizwe n'andi arenze rimwe, ashaka gusobanura “gitunganijwe kandi kirobanuriwe murimo”. Ntikirashyirwa mu murimo, ah'ubwo kirobanuriwe umurimo. Hanyuma, iyo ucyujuje, kiba kiri mu murimo.

Noneho mumbabarire kuvuga ibi, sinari ngendereye kubakomeretsa. Ni aho mwebwe, abagenzi bo kwera, abanyanazareti, mwananiriwe gukomeza ngo mugere kuri Pantekote. Mwari mwarejejwe no kwezwa; ariko ubwo mwari mugeze hafi yo gushyirwa mu murimo, binyuze mu mpano zo kuvuga mu ndimi n'ibindi, mwarabyanze, mwongera kwitura hasi. Murabona? Mu by'ukuri, ni - ni ibyo bibaho. Ni byo bihora biba. Noneho, nta bwo ari ukubanegura, ariko ni ukuri - ndashaka kuranguza umutima wanjye. Biragurumana cyane muri njye uhereye igihe nabereye hano, rero, igikwiye ni ukubikora. Iyo aba gusa nashoboraga kwishimirwa na Carl, na Demos n'abandi, na mwe mwese, ngiye - ngiye kugerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo ndanguze umutimanama wanjye ibi bintu, murabona, ahasigaye hazaba ari ahanyu. Ibisanzwe ni ishusho y'iby'umwuka. Noneho, tubona... umuntu avuka rero byuzuye... Iyo uruhinja... Mu bisanzwe, mu by'ukuri, iyo amazi asohotse, nta bwo uba ugikeneye cyane kugira icyo ukora. Kandi iyo amaraso aje, nta bwo uba ugikeneye cyane kugira cyo ukora. Ariko, kugira ngo ubuzima bwinjire mu ruhinja, ugomba kumurya ikinuma, ukamuriza. Kandi ni... Ni byiza, kuba notarize, nka bene Data hano bize amashuri menshi y'ibyo, njye ngomba gufata ibidukikije ho ingero ngo zinshushanirize ibyo bintu. None ngibyo. Ni byo byabaye. Byabaye ngombwa ko habaho ikinuma nyacyo, kugira ngo bemere kwakira ibi.

Rero, mwakira... uburyo bw'ikinuma. Wenda nta uzamukubita akanyafu, ariko ntazabura kuribwa ikinuma. Igitekerezo ubwacyo ko yavutse, hari ubwo, kizamuha ibyo. Mufate, umunyeganyeze. Ni adatangira guhumeka, umukubite akanyafu, ni bwo azatangira kuvuga mu ndimi zitazwi ku bwe, ni ko ntekereza. Ariko murabona... A - a, uko biri kose, a - arasakuza. Kandi ntekereza ko iyo uruhinja ruvutse rudasakuza, byonyine, rutavuga, rutinyagambura, urwo ruhinja ruba rupfuye. Ni cyo kibazo idini rifite ubu: dukabije kugira abana bavutse bahwereye. Ni ukuri. Bakeneye akanyafu k'Ubutumwa Bwiza, murabona, kandi rero kugira ngo bakanguke, ngo bashyire ubwenge ku gihe, kugira - kugira ngo Imana ibahumekeremo Umwuka w'Ubugingo. Kandi noneho, tubona ko ari ukuri rwose, ibyo. Ni tewolojija y'umwimerere, ariko uko biri kose ni Ukuri.

-----
Abahanuzi b'Imana batubwira ko tugomba kugira isi nshya; Ijuru rishya n'isi nshya. Niba mushaka imirongo y'Ibyanditswe ibivuga, ni Ibyahishuwe 21. Nashobora kubibabwira, ndabifite hano. Yohana yavuze ati: “Mbona Ijuri rishya n'isi nshya; kuko ijuru rya mbere n'isi ya mbere byari byakuweho.” Nta byari bikiriho. Nyamara, niba tugomba kugira isi nshya, isi ya kera n'inshya ntibizashobora kubangikana mu gihe kimwe. Ntihashobora kubaho gahunda ebyiri z'isi, hamwe, icyarimwe, noneho, kugira ngo habeho isi nshya, iya kera igomba kubanza gupfa. Nyamara, niba ari ngombwa ko iya kera ibanza gupfa, rero ubu ifite ibise byo kuramukwa, kugira ngo ibyare isi nshya.

Rero, niba umuganga asuzumye umugore uri mu murimo, mu by'ukuri, ki... kimwe mu bintu muganga yakora - mu by'ukuri, ndavugira mu ruhame rw'abaganga babiri cyangwa batatu bari hano, nk'uko mbizi, abakristo beza bari hano, abaganga b'abakristo. Kandi na - na - nabasabaga iki: kimwe mu byambere uyu muganga akora, amaze gukurikirana ugiye kubyara, ni ukubara igihe cy'i - cy'ibise. Abara igihe cy'ibise, intera iri hagati yabyo, n'iterambere ry'imbaraga za buri cyose. Buri cyose kirushije icyakibanjirije kutihanganirwa. Igikurikiyeho, kirushijeho kubabaza, biregeranye. Ni bwo buryo bwe bwo kumusuzuma: akoresha ibise. Mu by'ukuri, niba iyi si igomba kuva mu nzira, ngo isi nshya ivuke, tugenzure bimwe mu bise byo kuramukwa dufite, ku isi, kandi ni bwo tuzenda kubona igihe n'aho azaba ageze mu murimo we.

Intambara ya Mbere y'isi yagaragaje ibise - ibise byo kuramukwa bikomeye. Yagaragaje kimwe mu bise bya mbere byo kuramukwa, yerekana ko isi yari yinjiye mu murimo. Ku birebana n'iki gihe ku bwayo, bakoze ibisasu, maze bagira za mitarayeze n'imyuka y'uburozi. Kandi, murabyibuka. Wenda abenshi muri mwe ntibabyibuka. Nari umwana utaregeje imyaka munani, ariko ndibuka ko bavugaga umwuka mutaridi, umwuka wa korore, n'ibindi. “Bigaragara ko iyo bajya kunaga ibyo, ni ko bavugaga, byajyaga gukongora isi yose. Byajyaga kwica abatuye isi bose. Mu by'ukuri, byashoboka ko ibyo biturika, rero imiyaga yajyaga gukwirakwiza uwo mwuka mu mpande z'isi zose.” Bose bari batewe ubwoba bwinshi n'iyo ntwaro ikomeye ari yo mwuka w'uburozi! Isi yanyuze mu... yagize ibise byayo bya mbere byo kuramukwa. Hanyuma, tubona ko twagize intambara ya kabiri, Intambara y'isi, kandi ibise yagize byagiye birushaho kugira ubukana, birushaho gukara buri gihe, ibise byo kuramukwa by'isi. Habuze gato ngo ishire, mu gihe cy'igisasu cya atomiki, kuko iki cyashoboraga kurimbura umurwa wose. Biriya bise byarushaga ubukana iby'Intambara ya Mbere y'isi, ku birebana no kurimbuka kw'isi.

Noneho, izi ko igihe cyo kubyara kwayo kiri bugufi. Ni yo mpamvu ibuze amahoro, ihangayitse, ni uko hari igisasu cya idorojeni, n'ibisasu bya kirimbuzi byo mu kirere byashobora kurimbura isi yose. Ishyanga rifite ubwoba bw'irindi shyanga, uko iri ryaba ari rito kose. Bafite ibyo bisasu bya kirimbuzi, nk'uko bavuga, biza... kimwe muri byo. Bashobora kubiyoboza ibyogajuru maze bakabinaga aho bishakiye, aho ari ho hose mu isi. Uburusiya, nk'uko nabyumvise mu makuru kiriya gihe, buvuga ko bushobora kurimbura iki gihugu, maze - maze bukabuza za atome, cyangwa biriya bintu, kurimbura igihugu cyabwo. Nta cyo tuzi twabikoraho. Bose bahuriza kuri ayo magambo, kandi ni ukuri. Abantu bafite... Ubushakashatsi bw'abantu bwacengeye ububiko bukomeye bw'Imana, ku buryo bagiye kwirimbura ubwabo. Imana ihora - Ihora ireka ubushakashatsi bukirimbura ubwabwo. Imana nta cyo irimbura. Umuntu ni we wirimbuza ubushakashatsi, nk'uko yabigenje mu ntangiriro, ubwo yafataga ubwenge bwa Satani kandi - mu cyimbo cy'Ijambo ry'Imana.

-----
Rero, kizi ko kidashobora kuguma gihagaze. Abantu bazi ko kidashobora kuguma gihagaze. Kandi isi izi ko bagiye... ko bigiye gusohora. Mu by'ukuri, Imana yarabivuze. “Ijuru n'isi bizakongoka.” Byose bizaba bihinduwe bishya, kugira ngo isi nshya ishobore kuvuka. Imana yarabihanuye. Cyaraboze mu mikorere yacyo yose, kandi kigomba gukora ibyo kugira ngo kibore. Ni yo mpamvu nk'uko nabivuze, gi - gihangayitse cyane, cyataye umutwe, kandi cyashobewe. Hari imitingito y'isi hose, hose ku nkombe yose, n'ibisa n'imyuzure muri Alaska, imitingito hirya no hino. Kandi abantu baranyandikira bati: “Mbese tugomba kuva hano? Mbese tugomba kuva hano?” Murabona? Ntibazi igikwiye gukorwa. Hariho ubuhungiro bumwe gusa, Kristo, Umwana w'Imana nzima. Kandi hariho ikintu kimwe gusa cy'ubuhungiro, ni We. Abari hanze bose bazarimbuka, bipfa kuba byaravuzwe n'Imana.

Noneho, twifashishe Igitabo cya Muganga (igihe cyose izaba iri muri icyo gihagararo) ngo tubone niba ibi byakagombye kubaho, mu gihe isi nshya igomba kuvuka. Matayo 24, mu Gitabo cya Muganga, ni ukuvuga Bibiliya, maze turebe ibyahanuwe, icyo ibimenyetso byayo byajyaga kuba. Nyamara, niba umuganga azi ibimenyetso bibanziriza ukuvuka k'umwana... Igihe umwana agiye kuvuka, ategura byose, kuko aba azi ko ari cyo gihe umwana agomba kuvuka. Mu by'ukuri, ibimenyetso byose birabigaragaza; a - amazi yasohotse, amaraso. Noneho... ni cyo gihe umwana amanuka; ni - ni cyo gihe umwana agomba kuvuka. Rero, abyitegurira byose. Nyamara, Yesu yatubwiye neza neza ibyajyaga kuba muri iki gihe. Yatubwiye, muri Matayo 24, ko Itorero, Itorero nyakuri, n'irindi torero (Itorero rya kamere n'Itorero ry'irinyamwuka) yajyaga kuba asa cyane, abiganyi kugeza ubwo ayobya, iyo bijya kuba ibishoboka, n'Intore. Ibyabaye mu gihe cya Nowa, “mu gihe baryaga, banywaga, bubakaga ingo, bashyingiraga abana babo”, n'ubwo busambanyi bw'isi bwose, tubona ubu, Bibiliya, Igitabo, Igitabo cya Muganga cyavuze ko byajyaga kuba. Rero, iyo tubonye ibi biba, tumenya ko ukuvuka kwegereje. Birakwiye. Yego.

-----
Iri torero ririho riragaragaza ibise byo kuramukwa. Ntimwaba mushaka guhitamo noneho, mu Bwiza Bwe? Naberetse neza neza Ijambo, icyo Yavuze ko Yajyaga gukora. Mugenzure iki cyumba mwitonze, mubaze uwo ari we wese waba amaze gukorwaho, cyangwa uwo navugishije, cyangwa icyo ari cyo cyose, murebe niba nari naramaze kubabona, niba nari mbazi, cyangwa nkagira icyo mbamenyaho. Mwaba mutekereza ko umuntu yabikora? Ibyo gusa ntibishobora kuba. Ah'ubwo ni iki? Umwana w'umuntu. “Ijambo ry'Imana rityaye kurusha inkota y'amugi abiri, Rigenzura umwuka, amabanga y'umutima.” Neza neza nk'uko Ryari riri ubwo Ryiyambikaga umubiri hano mu isi, mu Mwana w'Imana; none ubu Ririho rirahishurwa n'Umwana w'Imana. Wje guhamagarira Umugeni gusohoka muri iyo mikorere y'inzego. “Nimuveyo. Mwitandukanye, ni ko Imana ivuga. Mwe gukora ku bintu byabo bihumanye, ni bwo Imana izabakira.” Mwaba mwiteguye kwegurira Imana ubuzima bwanyu bwose? Niba mwiteguye, nimuhaguruke, muvuge muti: “Ngiye, kumwakira none aha, ku bw'ubuntu bw'Imana, hamwe n'ibiri muri njye byose.”

Soma konti yuzuye muri...
Ibise byo Kuramukwa.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab’isi bazanezerwa. Mwebweho muzababara, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero.

Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba akibuka kuribwa, kuko anejejwe n’uko umuntu avutse mu isi.

Yohana 16:20-21


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Ugushyingirwa no Gutana.
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

As the Eagle
Stireth her nest.

(PDF Icyongereza)

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.