Zakayo - Umucuruzi.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.

Zakayo - Umucuruzi.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
  Yesu Ni Nde?

Luka 19:1-5,
1 Yesu agera i Yeriko, arahanyura.
2 Nuko hariho umuntu witwaga Zakariyo, yari umukoresha w'ikoro mukuru kandi yari umutunzi.
3 Ashaka kureba Yesu ngo amenye uko asa.

Munyemerere nsubiremo, kuko ndashaka gushimangiri ibi:
3 Ashaka kureba Yesu uko asa, ariko ntiyabishobora kuko abantu bari benshi kandi we ari mugufi.
4 Arirukanka ajya imbere yurira umuvumu ngo amurebe kuko Yari agiye kunyuraho.
5 Yesu ahageze, areba hejuru, aramubona aramubwira ati «Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwanwe.»

Reka Umwami yongere imigisha kugusoma iri Jambo Rye.

Kubijyanye n'uyu muntu, uyu muntu mugufi, ikiganiro cyacu gitangiriye i Yeriko. Rero, Yeriko wari umujyi uciriritse wa Palestine, uri mu kabande. Naho Jerusalem, iri ku musozi, hejuru. Kandi mwitegereje neza, Yesu ubwo yazaga kw'isi, Yahawe izina ribi cyane. Yari «Beelzebul», ryari izina ribi cyane bashoboraga kumwita; bivuze «idayimoni, umupfumu, umwuka mubi.» Abantu bitaga umurimo We «umwuka mubi.» Itorero ritari ryiteguye kumwakira, ryamwise: Beelzebul.» Kandi ubwo yazaga anyuriye mu kuvuka guciye bugufi cyane, Yavutse ku mubyeyi w'umuturage, utarufite na hantu yabyarira umwana we. Bivugwa ko utwenda tw'umwana badukuye ku bitambaro bashumikishaga ibimasa bihinga, mu muvure, mu kiraro kinuka amase, ku cyarire. Kandi n'icyo kiraro, nticyari ikiraro nyacyo, cyari ubuvumo bwari mu mucyamu wa gasozi.

Kandi yakoranaga n'abantu baciriritse, abakene cyane. Yanzwe n'abantu bakomeye muri sosiyete. Kandi Yanzwe n'abe, itorero riba ryaramwakira, ariko ntibamumenye. Kandi tubona ko yagiye mu mujyi uciriritse wo muri Palestine: Jericho. Nibagiwe imetero zingahe, uri munsi y'inyanja, munsi cyane. Yaciye bugufi cyane ku buryo umuntu mugufi muri uwo mujyi yagombye kurira igiti kugira ngo amurebere hasi. Ariko, ni cyo isi yatekerezaga kuri We. Abantu bamwishe urwagashinyaguro, urupfu rubi, nta muntu wigeze apfa atyo; Yapfuye nk'umugiziwanabi. Urupfu rw'agashinyaguro, bamwambuye imyenda Ye. Yego, ku musaraba, tumubona bamukenyeje akenda. «Ariko Yasusuzuguye iryo yica rubozo.» Bamwambuye ubusa buriburi, bamubambye ku musaraba. Bamwishe upfu rubi, rubabaje cyane. Kandi ni byo isi yatekereza kuri We.

Ariko Imana yaramuzamuye hejuru cyane kugeza aho Imuha izina risumba ayandi yose mw'ijuru no mw'isi. Yaramuzamuye cyane, Yazamuye cyane intebe Ye, kuburya Agomba kureba hasi kugira ngo arebe Ijuru. Ni cyo Imana yari yamutekerezagaho. Ndahamiriza ko ariko natwe dutekereza muri iki gitondo. Izina Rye riri hejuru y'ayandi yose, y'izina ryose rishoboye kubaho. Kandi buri muryango wose mu isi no mu ijuru witwa izina rya Yesu. Kandi muri iryo Zina ivi ryose rizapfukama, ndetse na buri rurimi ruzarihamiriza.

Zakayo yari umucuruzi wo mu mujyi wa Jericho. Bishoboka ko yari umuntu mwiza mu buryo bwe. Ntekereza ko nk'umuntu mwiza, yari umuyoboke w'idini rimwe mu madini y'icyo gihe. Tuvuge ko yari umufarizayo. Rero, ntabwo yemeraga kimwe n'umugore we. Tuvuge ko umugore we yitwaga Rebecca. Kandi ntiyizeraga kimwe n'umugore we, kuko umugore we yizeraga Yesu. Yizeraga ko ari Messiya, kuko yari yaramubonye akora ikimenyetso cya Messiya. We, yari umuyahudikazi, kandi abayahudi bitondera ibimenyetso n'abahanuzi; kuko, ni uko intumwa yabo yagomba kuba iri. Ni yo mpamvu yari kumumenya, kuko Yarikuza nk'Umwana w'Umuntu.

Musome ibikurikira by'uyu mubonano na Zakayo. «Kuko Umwana w'Umuntu yaje gushaka abari barazimiye.» Ni Umwana w'Abraham (soma Aburahamu). Abantu bamuregaga kuba arikumwe n'abanyabyaha. Tubona ko bari bakwiye kubyumva, ariko ntabwo babyumvise. Bari bafite inyigisho zibigisha kuba inyangamugayo no kuba intwari, ariko ntibumvaga ko Messiya wabo yagombaga kuba ari aho. Mwari muzi ko ibyo bishobora kongera kuba ubu? Ibyo byakongera kuba kuburyo bworoshye nk'uko tutabyumva mu buryo cyangwa mu bundi. Rero, hari uburyo bumwe budashidikanywaho, ni ukureba icyo Yari cyo. Kandi Ibyanditswe: «Ntajya ahinduka.» mwitegereze uko Azagaragara mu gihe cy'imperuka. Biranditse. Murabona, Ntajya akora ikintu Atabanje kugihishura. Yarabivuze mu Byanditswe. «Nta cyo Akora, Atabanje kugihishurira abagaragu Be, abahanuzi.» Kandi Yarabihishuye. Kandi, Iki, ni umuhanuzi Wayo; Iki, ni Igitabo cy'abahanuzi, ni ihishurwa rya Yesu Kristo, kuva ku itangiriro kugeza ku mpera yacyo. Ntakigomba kongerwamo cyangwa ngo gikurwemo. Kandi tugomba kukiga kugira ngo tumenye igihe tugezemo, kugira ngo tutazagushwa muri uwo mutego.

Tubona ko muri icyo gihe, uwo mugabo Zakayo, uwo mucuruzi w'i Jericho, bishoboka ko yari umunyamuryango wa Kiwanis, niba uwo muryango warabagaho, cyangwa ikintu kiwushushanya. Ashobora kuba yari umunyamuryango w'umwe mu miryango yari ikomeye i Jericho. Ntagushidikanya ko yari umugabo ukomeye mu gihe cye, kandi yari umunyedini runaka. Ariko icyo tubona kibi, nuko yari kuruhande rw'ibigezweho, uko abantu babonaga Yesu. Yesu ni Ijambo, kandi Ijambo rigaragaye, ni Yesu. Murabona? Bityo yari kuruhande rwabantu bavuga ko Yesu atari umuhanuzi, ko yari... Sinshaka kuvuga iryo jambo nkuko bavuga ubu umubeshyi, ikintu kigihimbano.
----

Ikinamico cyacu gitangirira aha. Bishoboka ko ryari ijoro ribi kuri Zakayo. Ryari ijoro rishyushye, ntiyabashije gusinzira. Yaraye ahindukira mu buriri ijoro ryose. Benshi muri twe, muzi icyo ijoro nk'iryo rivuze. Murabona, Rebecca, we, yari abizi. Yabonanaga n'abigishwa n'abandi. Yari azi ko Yesu azaza mu mujyi, ejo mu gitondo. Yifuzaga ko umugabo we yabonana na Yesu amaso ku yandi. Kuko iyo mubonanye na We amaso ku yandi, hari ikiba muri wowe. Ntameze nk'abandi bantu. Aratandukanye. Yashakaga kumenya neza niba umugabo we ari bubone Yesu, yari yabonye ibikorwa Bye, kandi yari yamenye ko Ari we Messiya. Nubwo abatambyi n'abandi bavuze bati: «Ni amafuti. Ni ibyiganano. Ni amashyengo.» Ariko, we, yarabyizeraga kandi agasenga. Rebecca, niba ushaka kujyana umucuruzi wawe imbere ya Yesu, senga gusa; ntari butuze.

Rero, igihe cyari cyegereje, Yesu yagombaga kunyura aho mu gitondo. Ariyo mpamvu Zakayo yaraye yihindukiza mu buriri, yari ababaje. Naho we, yararyamye aho asenga. Abyutse, yaravuze ati: «Urakoze Mwami, nzi ko hari icyo urimo umukoraho,» Igihe uzabona Zakariyo wawe, nta mahoro afite, uzavuge gusa uti: «Urakoze, Mwami, Urimo uramukoraho ubu.» Iyo ubonye atangiye kuba mubi, adashaka ko ujya ku rusengero, avuga ati: «Ujye ujyendera kure bariya bantu. Wijyayo. Nta gaciro bifite.» Ihangane gusa. Imana iri gukora. Murabona? Umuntu yabuze amahoro.

Nuko, mugitondo kare, umuntu wacu arabyuka, ajya kwitunganya, ashyiramo umwenda we mwiza, murabona, ikanzu ye nziza yarafite (abagaobo b'abayuda bakera bambaraga amakanzu), atunganya ubwanwa bwe kandi asokoza imisatsi ye. Rebecca amutera akajisho, arungurukiye mu kiringiti, aramubona. Ahita yumva ko hari kirimo kuba. Zakariyo arasodoka, arebera mu idirishya, niba Rebecca yakangutse. Ati: «Oya, ntarakanguka.» Arunguruka hanze, abona hakiri mu museke, akomeza kwitunganya.

Murabona, iyo usengera umuntu, hari ikintu kiba muri we. Aho ni ho tuneshwa, nshuti zanjye, ntabwo dusenga. Isengesho ni ikintu cya ngombwa. «Musabe muzahabwa. Ntimufite, kuko mudasaba; ntimusaba kuko mutizera. Musabe byinshi kugira ngo munyurwe. Musabe kandi mwizere ko mwabonye ibyo mwasabye.» Hanyuma ubikomereho. Ntubirekure. Niba ari isezerano riri muri Bibiliya, kandi ukaba wabihishuriwe ko Imana yabiguhaye, bihagarareho.
----

Ni byo yakoze, yari yahishuriwe ko Zakariyo we, ari bukizwe; ni yo mpamvu yabihagazeho. Kubera ko yagombaga guca mu muryango, aramubaza ati: «Zakariyo, kuki wazindutse, muri iki gitondo?» Aramusubiza ati: «Yoo, mukundwa, nibwiye ko nkwiye, euh, euh...» Ushobora kwisobanura mu buryo bwose... Zakariyo ati: «Ngiye gufata akayaga, akayaga gakonye...» Ese umuntu yarimbira kujya gufata akayaga? Ariko yumvise ikintu. Nguwo arasohotse, aragenda akebaguzwa, areba niba ntawumubona. Rebecca arebera muri treillis (akayunguruzo ko mw'idirishya), areba ibiri kuba, abyumva vuba maze arapfukama ati: «Urakoze Mwami. Ntekereza ko bigiye mu buryo noneho. Twatumye anyeganyega.» Niba ufite Zakariyo wawe mu materaniro muri iki gitondo, ariho aranyeganyega. Uko biri kose twatumye anyeganyega kugera aho.

Yasohotse akebaguzwa, areba niba ntawamubonye, murabizi. Yaribwiye ati: «Noneho, muzi icyo ngiye gukora?» Reka tumutekerereze: «Umugore wanjye yataye umutwe kubera ibyiriya ngirwa muhanuzi w'i Galilaya, kandi umutambyi wanjye na pasitori wanjye bavuga ko biriya bintu bitabaho muri iyi minsi. Biriya bitangaza n'ibindi, ni ubukonikoni. Nta kamaro bifite. Muzi icyo ngiye gukora? Ngiye kumubwiza ukuri kose. Ibyo birangira umuntu w'icyamamare muri uyu mujyi. Murabona? Nimutamaza. Ni byo ngiye gukora.» Nuko aragenda.

Soma konti yuzuye muri...
  Yesu Ni Nde?



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab’isi ntibamumenya.

Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera.

Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.

Yohana 1:10-12


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

The Pillar of Fire.

(PDF Icyongereza)

Mbere...

Nyuma...

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)