Kristo hanze y'Itorero.


  Igitabo cy'Ibyahishuwe urukurikirane.

Kristo hanze y'Itorero.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Igisekuru cy'Itorero rya Lawodikiya.

Ibyahishuwe 3:20-22,
“Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryange agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire. Unesha nzamuha kwicarana nange ku ntebe yange y'Ubwami nk'uko nange nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye. Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.”

Hari urwijiji rukomeye ku byerekeye uyu murongo kubera uburyo abantu benshi bawukoresha mu gikorwa k'ivugabutumwa ry'umuntu ku giti ke: nkaho Yesu ari ku rugi rw'umutima wa buri munyabyaha kandi akaba Akomanga kugira ngo bamwemerere yinjire. Bavuga kandi nanone ko, niba umunyabyaha akinguye urugi, Umwami azinjira. Nyamara uyu murongo ntubwira abanyabyaha buri wese ku giti ke. Dufite incamake y'ubutumwa bubwirwa iki gisekuru, nk'uko hari iya buri butumwa bwa buri gisekuru. Ku murongo wa 22, haravuga hati: “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira AMATORERO.” Ku bw'ibyo, ni ubutumwa bubwirwa Iterero ry'igisekuru mu cya nyuma. Ni imimerere y'Itorero rya Lawodikiya mu gihe k'iherezo ryaryo. Nta bwo ari ubutumwa bwagenewe umuntu bubwirwa umuntu ku giti ke; Umwuka ni We utubwira aho Yesu aherereye. KRISTO YAVUYE MU ITORERO.

Si ku bw'ibyo se cyangwa ibyo si impamvu yumvikana, niba bashyize Ijambo ku ruhande bakarisimbuza inyigisho zabo, bakareka Umwuka Wera bakawusimbuza abapapa, abepisikopi, abayobozi bakuru, abajyanama, n'abandi, kandi bakareka Umukiza bakamusimbuza gahunda y'imirimo, kuba uri umuyoboke w'Itorero runaka cyangwa ukora ibyo gahunda y'Itorero isaba? Ni iki ubasha gukora kindi umutaye? Uko ni ko kumwimura! Nguko uko bamuretse! Urwo ni rwo rugi rukinguriye antikristo, kuko niba hari Umuntu waje mu Izina rya Se (Yesu) kandi bakaba bataramwakiriye, ahubwo bakamwanga, icyo gihe undi azaza mu izina rye bwite (umunyabinyoma, umushukanyi wigereranya), kandi we, bazamwakira. Yohana 5:43. Umunyabugome, umwana wo kurimbuka, ni we uzafata ubuyobozi.

Matayo 24 havuga ibyerekeye ibimenyetso bizagaragara mu kirere kuri uwo munsi wa nyuma, rwose mbere y'Ukuza kwa Yesu. Ndababaza niba vuba aha mwarabonye kimwe muri ibyo bimenyetso, kigaragaza uku kuri tumaze gusuzuma. Uko kuri, ni uko Yesu yagiye ashyirwa ku ruhande kugeza mu gisekuru cya nyuma, aho yashyizwe hanze y'Itorero. Mwibuke ko mu gisekuru cya mbere hafi Uruziga rwose uko rwakabaye rw'abari bagize Itorero bari bari mu kuri. Nyamara, hari hari ikosa rito, ryitwaga imirimo y'Abanikolayiti, ryaribuzaga gukora uruziga rwose uko rwakabaye ngo rube rumurikiwe. Hanyuma, mu gisekuru gikurikiyeho, umwijima wakomeje gucengera, kugira ngo utwikire igice kinini cy'uruziga, ibyo byatumaga habaho urumuri ruke. Mu gisekuru cya gatatu, ubwirakabiri bwarushagaho gufata intera. Mu cya kane, ari cyo gisekuru cy'umwijima, umucyo wasaga n'uwazimiye burundu.

Noneho nimutekereze kuri ibi. Itorero rigaragaza umucyo wa Kristo. Ni we ZUBA. Itorero ni UKWEZI. Ku bw'ibyo urwo ruziga rufite umucyo ni ukwezi. Ni ukwezi gusa n'ukuzuye mu gisekuru cya mbere, igice gifite umucyo cyaragabanutse kugeza ubwo gihindutse agace gato cyane kagenda kiyongera mu gisekuru cya kane. Ariko mu gisekuru cya gatanu, katangiye kuba kanini. Mu cya gatandatu, kabaye kanini ku buryo bugaragara. Mu gihe k'igice k'igisekuru cya karindwi, umucyo wakomeje kuba mwinshi, hanyuma, hanyuma bidatinze urahagarara, kugira ngo uzimire hafi burundu. Icyo gihe, umwijima wo kwimura Imana wari wafashe umwanya w'umucyo, kandi, ku iherezo ry'igisekuru, ntihari hakiri umucyo na busa, kubera ko umwijima wari wafashe umwanya wose. Kristo noneho yari ari hanze y'Itorero. Ku bw'ibyo ngicyo ikimenyetso mu ijuru: Ubwirakabiri bwa nyuma bw'ukwezi bwari ubwirakabiri bwuzuye neza. Ukwezi kwijimye burundu mu byiciro birindwi. Mu kiciro cya karindwi, umwijima w'icuraburindi wabayeho igihe Papa w'i Roma (Pawulo wa VI) yagiye muri Palesitina gukora urugendo rutagatifu i Yerusalemu. Yari we Papa wa mbere mu ba papa bose wari ugeze i Yerusalemu. Uwo mu Papa yitwaga Pawulo VI.

Pawulo yari intumwa ya mbere, kandi uwo muntu yafashe iryo zina. Mwitegereze ko ari uwa gatandatu- gatandatu ni umubare w'umuntu. Ni ibintu birenze kuba byaba ari ibintu bihuriranye gusa. Kandi, igihe yagiye i Yerusalemu, ukwezi, ni ukuvuga Itorero, ryahise ryinjira mu mwijima w'icuraburindi. Rwose ni ibyo. Ni iherezo. Ikigisekuru ntikizashira mbere yuko byose bisohora. Ni byo, Mwami Yesu, ngwino ntutinde!

Noneho turabona impamvu hari hari imizabibu ibiri, uw'ukuri n'uw'ikinyoma. Turabona na none impamvu Aburahamu yari afite abana babiri, umwe yari uw'umubiri (yatotezaga Isaka), n'undi w'isezerano. Turabona na none ko ababyeyi bamwe babyaye impanga ebyiri, muri bo umwe yari azi ibintu by'Imana kandi yarabikundaga, kandi undi yari azi agace gato k'uko kuri, ariko ntiyari afite Umwuka nk'uwa mugenzi we, ari byo byatumaga atoteza umwana watoranijwe. Imana ntiyabanze ku bwo kubanga gusa, Yabanze ku bw'urukundo yakunze intore. INTORE NTIZISHOBORA gutoteza izindi ntore.

INTORE NTIZISHOBORA kugirira nabi izindi ntore. Ni abo banzwe n'Imana ni bo batoteza intore kandi bakazirimbura.Yoo! Abo banzwe n'Imana ni abanyedini. Ni abahanga. Ni abo mu rubyaro rwa Kayini, ni abakomoka ku rubyaro rw'inzoka. Bubaka umunara wabo wa Babeli, bubaka imigi yabo, bubaka ubwami bwabo, kandi ibyo byose bakabikora bambaza Imana. Banga imbuto y'ukuri, kandi bazakora uko bashoboye kose (ndetse no mu izina ry'Umwami) kugira ngo barimbure intore z'Imana. Ariko na bo ni aba ngombwa. “Ese igishishwa kimariye iki imbuto y'ingano?” Nta gishishwa, nta mbuto y'ingano yaboneka. Ariko ni iki kiba ku gishishwa, ku iherezo? Kiratwikwa mu muriro utazima. Naho ingano? Iba iri he? Iba ihunitswe mu kigega cyayo. Iba iri aho We ari.

Yoo! Ntore z'Imana, nimwitonde. Mwigane ubushishozi. Mubyitondere. Nimukorere agakiza kanyu mufite gutinya kandi muhinda umushyitsi. Nimwishingikirize ku Mana, kandi mukomezwe n'imbaraga yayo. Umwanzi wanyu, Satani, arimo arazerera hose aryamiye amajanja nk'intare yivuga, ashaka uwo yaconshomera. Mube maso musenge kandi muhagarare mushikamye. Turi mu gihe cya nyuma. Umuzabibu w'ukuri n'uw'ikinyoma yombi igeze mu gihe cyo gusarurwa. Nyamara, mbere yuko ingano iturira yeze, urwo rukungu rugomba guhambirwa kugira ngo rutwikwe. Murabona, bose barihuriza mu Nama mpuzamatorero. Aho ni ho baboherwa. Bidatinze, ingano igiye guhunikwa mu kigega. Ariko muri iki gihe, iyo myuka ibiri irimo irakorera, muri iyo mizabibu ibiri. Nimusohoke hagati y'urukungu. Nimutangire kunesha, kugira ngo mushobore guhesha ikuzo Umwami wanyu, kugira ngo mube mutunganye kugira ngo mwimane ingoma kandi mutegekane na We.

Soma konti yuzuye muri...
Igisekuru cy'Itorero rya Lawodikiya.


Igitabo cy'Ibyahishuwe.
Komeza kurupapuro rukurikira.
(Ibimenyetso Birindwi.)


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet.

(PDF Icyongereza)

The Two Babylons

by Rev Alexander Hislop.
(PDF Icyongereza)

Umusozi na rosebush
mu rubura
mu Bushinwa.

Amashurwe yumuriro.

Nkingi y’umuriro.
- Houston 1950.

Umucyo ku rutare
piramide.

Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Umva wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine.

Gutegeka Kwa Kabiri 6:4


Tuzi ko ari
cyo cya nyuma,
kubera ko
Isirayeli
yasubiye muri
Palestina.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.