Imyaka yacu, Lawodikiya.


  Igitabo cy'Ibyahishuwe urukurikirane.

Imyaka yacu, Lawodikiya.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Igisekuru cy'Itorero rya Lawodikiya.

Ibyahishuwe 3:15-19,
Nzi imirimo yawe, nzi yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize! Nuko rero ubwo uri akazuyazi, ngiye kukuruka. Kuko uvuga uti: “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n'impumyi ndetse wambaye ubusa. Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho imyenda yera kugira ngo wambare isoni z'ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusiga ku maso yawe kugira ngo uhumuke. Abo nkunda ndabacyaha nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.

Nyuma yo gusomera hamwe aka gace k'Ibyanditswe, Nzi neza ko mwabonye ko Umwuka nta kintu na kimwe ashima iki gisekuru. Akirega ibintu bibiri, kandi akagishyiraho urubanza.

(1) Ibyahishuwe 3:15,16,
“Nzi imirimo yawe, nzi yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize! Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire ngiye kukuruka.”

Tugiye kugenzura ibi twitonze. Havuzwe ko iryo tsinda ry'abo mu gisekuru k'Itorero rya Lawodikiya ari akazuyazi. Uko kuba akazuyazi guhanishwa igihano k'Imana. Igihano, ni uko izabaruka. Aha, turasabwa kwitonda kugira ngo tutayoba, nk'uko byabaye ku bantu benshi. Abo bemeza ibintu bidafite ishingiro bavuga ko Imana ishobora kuturuka, kandi ko ibyo byerekana ko inyigisho yo kudacogora kw'Abera atari ukuri.

Ndashaka guhita nkosora iryo kosa ry'imitekerereze. Uyu murongo ntubwira umuntu ku giti ke. Urabwira Itorero. Imana irabwira Itorero. Ikindi kandi, niba mufashe ijambo, murasanga ko nta hantu na hamwe havuga ko turi mu KANWA k'Imana. Duhora turi mu biganza Bye. Twarajyanywe dushyirwa mu gituza ke. Uhereye kera cyane mu bihe bitibukwa, mbere y'ibihe, twari turi mu bitekerezo Bye. Turi mu rugo Rwe rw'intama, no mu rwuri Rwe, ariko ntituri mu kanwa Ke na rimwe. Ariko se ni iki kiri mu kanwa k'Umwami? Ni Ijambo riri mu kanwa Ke. Matayo 4:4,
“Yesu arasubiza ati: Handitswe ngo: Umuntu ntatungwa n'umutsima gusa ahubwo atungwa n'amagambo yose ava mu kanwa k'Imana.”
Natwe Ijambo rigomba kuba mu kanwa kacu. Nyamara, tuzi ko Itorero ari umubiri We. Aha, rijya mu mwanya We. Ni iki kizaba kiri mu kanwa k'Itorero? IJAMBO. 1 Petero 4:11,
“Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe (Ijambo) n'Imana.”
2.Petero 1:21,
“Kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n'ubushake bw'umuntu, ahubwo abantu b'Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n'Umwuka Wera.”
None, ni iki kitagenda kuri aba bantu b'umunsi wa nyuma? BAGIYE KURE Y'IJAMBO. NTIBAKIRIFITIYE INYOTA. NI AKAZUYAZI MU MASO YAYO. Ngiye guhita mbibagaragariza.

Ababatisita bafite inyigisho zabo bizera n'amahame yabo, bashingira ku Ijambo, kandi ntibabireka. Bavuga ko igihe k'ibitangaza by'intumwa cyarangiye kandi ko nta mubatizo w'Umwuka Wera ubaho nyuma yo kwizera. Abametodisiti bavuga (bashingiye ku Ijambo) ko nta mubatizo w'amazi ubaho (gusukwaho amazi atari umubatizo) kandi ko umubatizo w'Umwuka Wera, ari ukwezwa. Itorero rya Kristo rishyigikira umubatizo wo kubyarwa ubwa kabiri, kandi akenshi, igihe bagiye mu mazi, baba ari abanyabyaha bumagaye, kandi iyo bayavuyemo, baba ari abanyabyaha batose. Kandi nyamara, usanga bavuga ko inyigisho yabo ishingiye ku Ijambo. Nimukomeze mugere ku iherezo ry'iyo nyoko, ku bapantekote: Bafite Ijambo? Nimubashyire ku munzani w'Ijambo, maze murebe. Hafi buri munsi Ijambo barisimbuza ibyiyumvo. Niba mushobora kugira ukwigaragaza nk'amavuta, amaraso, indimi n'ibindi bimenyetso, byaba ari insobanuro y'ukuri y'Ijambo cyangwa atari yo, abenshi muri bo bazabikurikira. Ariko se ibyerekeye Ijambo byo bimeze?

Ijambo ryashyizwe ku ruhande, kandi ni yo mpamvu Imana ivuga iti: “Mwese Sinemeranya namwe. Nzabaruka muve mu kanwa Kange. Birarangiye. Mu gihe cyose k'ibisekuru birindwi, nta kindi Nabonye usibye gusa abantu bashyira ijagambo ryabo bwite hejuru y'iryange. Ni yo mpamvu ku iherezo ry'iki gisekuru, mbaruka mukava mu kanwa Kange. Birarangiye. Noneho, ku buryo budasubirwaho, ngiye kuvuga. Ni byo, Ndi hano hagati mu Itorero. Amen w'Imana, Umugabo Wo kwizerwa kandi W'ukuri, Agiye kwihishura, kandi IBYO BIZA BINYURIYE MU MUHANUZI WANGE. Yoo! Ni byo, ku buryo budasubirwaho.

Ibyahishuwe 10:7,
“Ahubwo mu minsi y'ijwi rya marayika wa karindwi, ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw'Imana buzaba busohoye, nk'uko yabwiye imbata zayo ari bo bahanuzi.”
Rwose ni ibyo. Yohereza umuhanuzi uhamirijwe. Yohereza umuhanuzi nyuma y'aho imyaka ibihumbi bibiri ibura igihe gito ngo igere. Yohereza umuntu uri kure cyane y'amashyirahamwe ya kidini, y'ubumenyi bw'amashuri, n'isi ya kidini, nk'uko mu bihe bya kera Yohana Umubatiza na Eliya bari bameze, ku buryo azumvira Imana yonyine, kandi akazaba afite: “Uku ni ko Uwami Avuze”, kandi azavuga ibiturutse ku Mana. Azaba ari umuntu utwaye Ijambo ry'Imana avuga mu ruhande rwayo, kandi, NK'UKO MALAKI 4:6 IBIHAMYA, AZAGARURA IMITIMA Y'ABANA KU YA BASE. Azagarura intore z'Umunsi wa nyuma, kandi bazumva umuhanuzi uhamirijwe, abwiriza ukuri uko kuri, nk'uko Pawulo yabikoraga. Azagarura ukuri nk'uko bo bari bagufite. Kandi intore zizaba ziri kumwe na we kuri uwo munsi abo ni bo bazagaragaza by'ukuri Umwami, kandi bazaba ari Umubiri We, bazaba ari jwi Rye, kandi bazakora imirimo Ye. Haleluya! Mbese ibyo murabyumva?

Igenzura ryihuse ku mateka y'Itorero rizatwereka uburyo tumaze kugaragaza ko ari ko biri neza neza. Mu gisekuru cy'umwijima, abantu basaga n'abanyazwe Ijambo burundu. Ariko Imana yohereje Luther aza azanye IJAMBO. Icyo gihe abari bari mu ruhande rwa Luther bavuze bari mu ruhande rw'Imana bavuga ibituruka kuri Yo. Ariko bahindutse idini kandi, na none, Ijambo ritavangiye ryarabuze, kuko idini rishyira imbere amahame n'inyigisho zaryo, aho kwita ku Ijambo nyirizina. Ntibajyaga kongera kubasha kuvuga ibiturutse ku Mana. Icyo gihe, Imana yohereje Wesley, ni we wabaye ijwi ritwaye Ijambo ry'igihe ke. Abemeye uguhishurirwa yari yahawe n'Imana bahindutse inzandiko nzima, zisomwa kandi zimenywa n'abantu bose bo mu gihe cyabo. Igihe Abametodisiti baguye, Imana yahagurukije abandi, kandi ibyo byagiye bikomeza bityo igihe k'imyaka myinshi, kugeza kuri uyu munsi wa nyuma, aho hongeye kuboneka ubwoko mu gihugu, na bwo, buyobowe n'intumwa yabwo, uwo azaba ari ijwi rya nyuma ry'igisekuru cya nyuma.

Ni byo mugenzi wange. Itorero ntirikiri Itorero ritwaye Ijambo ry'Imana ngo ririvugire, ubwaryo ririvugira ryonyine. Na none, Imana Irahindukira ikarirwanya. Izaryambika ubusa Ikoresheje umuhanuzi, n'umugeni, kuko ijwi ry'Imana rizaba riri muri we. Ni byo, riri muri we, kuko bivugwa mu gice cya nyuma k'Ibyahishuwe, ku murongo wa 17 ngo: “Umwuka n'umugeni baravuga bati: Ngwino.” Indi nshuro na none, isi izongera kumva ibiturutse ku Mana ku buryo butaziguye, nko kuri Pentekote; ariko biragaragara ko, kimwe no mu gisekuru cya mbere, uwo Mugeni-Jambo azongera ashyirwe ku ruhande.

Ku bw'ibyo yararanguruye n'Ijwi rirenga Abwira iki gisekuru cya nyuma Ati: “Mufite Ijambo. Mufite za Bibiliya kurusha ibihe byose byigeze kubaho, ariko Ijambo nta kindi murikoresha usibye kuricagagura, mukaricamo ibice, mukifatiramo ibibabereye, kandi ibyo mudashaka mukabireka. Ikibashishikaje si UKUGIRA IMIBEREHO yaryo, ahubwo ni ukurijyaho impaka. Nifuzaga ko bibaye byiza mwaba mukonje cyangwa se mubize. Iyaba mwari mukonje, kandi mukarireka, najyaga kubyihanganira. Iyaba mwagurumanishwaga no kumenya ukuri kw'Ijambo no kugira imibereho yaryo, najyaga kubashima ku bw'ibyo. Ariko igihe mushishikazwa no gufata Ijambo ryange, nta kuryubaha, icyo gihe Nange ngomba gusubiza nkanga ko mwubahwa. Nzabaruka, kuko mutuma umutima uzinukwa.”

Nyamara, buri wese azi ko amazi y'akazuyazi ari yo atera iseseme. Niba mushaka gutuma umuntu aruka, kimwe mu bintu by'ingenzi wamuha, ni amazi y'akazuyazi. Itorero, ku bwo kuba akazuyazi kwaryo, ryateye iseseme Imana, kandi Yavuze ko Izariruka. Rwose ibyo bitwibutsa umutima Yari Ifite mbere y'umwuzure, si ko biri?

Yoo! Iyaba gusa Itorero ryari rikonje cyangwa ribize! Ibyajyaga kuba byiza ni uko ryari kuba rigurumana umuriro (ribize). Ariko si ko rimeze. Urubanza rwaraciwe. Ntirikiri ijwi ry'Imana ku isi. Rivuga rishimangira ko ari ryo, ariko Imana Ikavuga ko atari ryo.

Yoo! Imana iracyafite ijwi ku bantu bari mu isi, kimwe n'uko Yahaye ijwi umugeni. Iryo jwi riri mu mugeni, nk'uko twabivuze kandi nk'uko tuzongera kubivuga ku buryo burambuye nyuma y'aho.

(2) Ibyahishuwe 3:17-18,
“Kuko uvuga uti: 'Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n'impumyi ndetse wambaye ubusa. Dore ndakugira inama ngo ungureho izahabu yatunganyirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n'imyenda yera kugira ngo wambare isoni z'ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusiga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.”

Nimwitegereze noneho igice cya mbere cy'uyu murongo: “Kuko uvuga uti:” Murabibona, baravugaga. Bavugaga batekereza ko ari bo batwaye Ijambo ry'Imana bayivugira. Ibi bigaragaza neza neza ibyo navugaga ku byerekeye insobanuro y'umurongo wa 16 n'uwa 17. Ariko si ukubera ko babivuga ko ibyo ari iby'ukuri. Kiliziya gatolika ivuga ko iri mu ruhande rw'Imana, ivuga ko mu by'ukuri ari ryo jwi ry'Umwami. Ni buryo ki abantu bashobora kuba inkozi z'ibibi kuri urwo rwego mu buryo bw'umwuka, ibyo birandenga, ariko nzi ko bera imbuto zikurikije imbuto iri muri bo, kandi tuzi aho iyo mbuto ituruka, si ko biri?

Itorero rya Lawodikiya riravuga riti: “Ndi umukire, ndatunze ndatunganiwe, nta cyo nkennye.” Aho cyari cyo gitekerezo cyaryo. Ryarirebye, kandi ngicyo icyo ryabonye. Ryaravuze riti: “Ndi umukire”, bishatse kuvuga ko rikize ku bintu by'iyi si. Ririrata, kandi ibyo batitaye ku Ijambo ryo muri Yakobo 2:5-7 rivuga riti:
“Nimwumve bene Data bakundwa, mbese Imana ntiyatoranyije abakene b'iby'iyi si ngo abe ari bo baba abatunzi mu byo kwizera, baragwe ubwami yasezeranije abayikunda? Ariko dore mwebweho mwasuzuguye umukene. Mbese ye, abatunzi si bo babatwaza igitugu, bakabakurubanira mu nkiko? Si bo batuka rya Zina ryiza mwitirirwa?”
Nyamara, NTA BWO mvuze ko umuntu w'umukire adashobora kuba umunyamwuka, ariko tuzi twese ko Ijambo rivuga ko hari abakire bake b'abanyamwuka. Abakene ni bo benshi bari mu mubiri w'Itorero nyakuri. Ku bw'ibyo, niba Itorero ryibyimbya ku bw'ubutunzi, tuzi ikintu kimwe, ni uko ijambo: “i Kabodi” ryanditswe ku marembo yaryo! Nta bwo mwabihakana, kuko ari Ijambo.

Soma konti yuzuye muri...
Igisekuru cy'Itorero rya Lawodikiya.



Igitabo cy'Ibyahishuwe.
Komeza kurupapuro rukurikira.
(Kristo hanze y'Itorero.)


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryange agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.

Unesha nzamuha kwicarana nange ku ntebe yange y'Ubwami nk'uko nange nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.

Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.

Ibyahishuwe 3:20-22


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet.

(PDF Icyongereza)

The Two Babylons

by Rev Alexander Hislop.
(PDF Icyongereza)

Umusozi na rosebush
mu rubura
mu Bushinwa.

Amashurwe yumuriro.

Nkingi y’umuriro.
- Houston 1950.

Umucyo ku rutare
piramide.

Tuzi ko ari
cyo cya nyuma,
kubera ko
Isirayeli
yasubiye muri
Palestina.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.