Igiti cy'Ubugingo. Icyaha cy'inkomoko.


  Igitabo cy'Ibyahishuwe urukurikirane.

Icyaha cy'inkomoko. Byari pomme?
(Urubyaro rw'inzoka.)


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Efeso.

Ibyahishuwe 2:7,
“Ufite ugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero. Unesha nzamuha kurya ku mbuto z'Igiti cy'Ubugingo kiri muri Paradizo y'Imana.”

Ngiyi ingororano izahabwa abanesheje bose bo mu bisekuru byose. Igihe umuhamagaro wa nyuma mu ntambara uzumvikanira, igihe tuzaba dushyize hasi intwaro zacu, icyo gihe tuzaruhukira muri Paradizo y'Imana, kandi igiti cy'Ubugingo kizaba umugabane wacu, w'iteka ryose.

“Igiti cy'Ubugingo.” Nta bwo ari imvugo nziza? Ikoreshwa inshuro eshatu mu Gitabo k'Itangiriro n'inshuro eshatu mu Gitabo k'Ibyahishuwe. Ahantu hatandatu, ni igiti kimwe, kandi gishushanya neza neza ikintu kimwe.

Ariko se Igiti cy'Ubugingo ni iki? None, mbere ya byose, biradusaba kumenya icyo icyo giti kigaragaza muri rusange. Mu kubara 24:6, mukugaragaza Isirayeli, Balamu yavugaga ko bari bameze nka: “ibiti by'imisaga Uwiteka yateye.” Ahantu hose mu Byanditswe, ibiti bigaragaza abantu, kimwe no muri Zaburi 1. Igiti cy'Ubugingo kigomba kuba ari umuntu ufite Ubugingo, ari we Yesu.

Nyamara, mu ngobyi ya Edeni, hari hari ibiti bibiri hagati mu ngobyi. Kimwe cyari igiti cy'Ubugingo, naho ikindi kikaba igiti cyo Kumenyesha Ikiza n'Ikibi. Umuntu yajyaga kuzabeshwaho n'Igiti cy'Ubugingo, ariko ntiyagombaga gukora ku kindi giti, kugira ngo adapfa. Ariko umuntu uko biri kose yafashe ku kindi giti, maze akibikora, urupfu rwinjiye muri we binyuze mu cyaha, kandi uhereye icyo gihe yari yatandukanye n'Imana.

Nyamara, icyo giti, aho muri Edeni, icyo Giti cyari isoko y'Ubugingo, cyari Yesu. Muri Yohana igice cya 6 kugeza ku cya 8, Yesu Ubwe yigaragaza nk'isoko y'Ubugingo buhoraho. Yiyise Umutsima waturutse mu Ijuru. Yavuze ku byo kwitanga We ubwe kandi Yavuze ko niba umuntu ariye kuri We, atajyaga kuzapfa na rimwe. Yavuze ko yari azi Aburahamu, kandi ko mbere yuko Aburahamu abaho, YARI ARIHO. Yahanuye ko yajyaga kuzabaha We ubwe Amazi y'Ubugingo, kandi ko niba umuntu ayanyoyeho, atajyaga kuzongera kugira inyota ukundi, ahubwo ko yajyaga kuzabaho iteka ryose. Yiyerekanye nka NDIHO UKOMEYE. Ni We Mutsima w'Ubugingo, Isoko y'Ubugingo, Uwiteka, IGITI CY'UBUGINGO. Yari ari aho muri Edeni hagati mu ngobyi, nk'uko Azaba ari hagati muri Paradizo y'Imana.

Bamwe batekereza ko ibiti bibiri byo mu ngobyi gusa byari ibiti bibiri byasaga n'ibindi biti Imana yari yarashyize mu ngobyi. Ariko abiga bitonze Bibiliya bazi ko atari ko bimeze. Igihe Yohana-Umubatiza yavuze n'ijwi rirenga ko intorezo yari igezwe ku gishyitsi k'ibiti byose, ntiyavugaga rwose ku biti bisanzwe, ahubwo ku mahame y'Umwuka. Rero muri 1 Yohana 5:11 haravuga hati:
“Kandi uko GUHAMYA ni uku: ni uko Imana yaduhaye Ubugingo Buhoraho kandi ubwo Bugingo bubonerwa mu Mwana wayo.”
Yesu yaravuze muri Yohana 5:40 ati:
“Nyamara mwanze kuza aho ndi ngo muhabwe Ubugingo!”
Ku bw'ibyo, uguhamya, Ijambo ry'Imana, rivuga mu magambo rwose asobanutse neza ko UBUGINGO, UBUGINGO BUHORAHO buri mu Mwana. Nta handi hantu buri. 1Yohana 5:12,
“Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo Bugingo, naho udafite Umwana w'Imana nta Bugingo afite.”
Nyamara, kubera ko ubwo buhamya budashobora guhinduka, ko nta cyo tudashobora gukuraho cyangwa ngo tucyongereho, rero ihame rikomeza kuba iry'uko UBUGINGO BURI MU MWANA. Ku bw'ibyo, IGITI CYO MU NGOBYI NTA KABUZA NI YESU.

Ni byiza. Niba igiti cy'Ubugingo ari umuntu, igiti cyo kumenya Ikiza n'Ikibi NA CYO ni umuntu. Nta kundi bibasha kumera. Ku bw'ibyo, Umukiranutsi n'Umubi bari bari aho, umwe iruhande rw'undi hagati mu ngobyi ya Edeni. Ezekiyeli 28:13 haravuga hati: “Wowe (Satani) wahoze muri Edeni, ingobyi y'Imana.”

Aha ni ho tubonera uguhishurirwa nyakuri kwa “urubyaro rw'inzoka.” Ngiki icyabayeho mu by'ukuri mu ngobyi ya Edeni. Ijambo rivuga ko Eva yashukashutswe n'inzoka. Yashukashutswe n'inzoka mu nsobanuro nyayo y'imvugo. N'Inzoka mu magambo afite igisobanuro cyuzuye. Mu Itangiriro 3:1 haravuga hati: “Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye.” Iyo nyamaswa yari hafi cyane y'ikiremwa muntu (ariko nyamara yari inyamaswa ku buryo bwuzuye) ku buryo yanashoboraga gutekereza no kuvuga. Yari inyamaswa yahagararaga yemye, kandi yari hagati y'impundu n'umuntu, ariko iri hafi cyane y'umuntu. Yari iri hafi cyane y'ikiremwa-muntu ku buryo imbuto (intanga) yayo yashoboraga guhura n'iye, kandi yahuye n'iy'umugore, ari byo byamuteye gusama inda. Igihe ibi bibaye, Imana yavumye inzoka. Yahinduye buri gufwa ry'umubiri w'inzoka kugira ngo Iyihatire gukururuka hasi nk'igikururanda. Ubuhanga bushobora kugerageza uko buzabishaka kose, ntibuzabona urugingo rwabuze. Imana yabereye maso ibyo. Kubera ko umuntu ari umunyabwenge, abona ko hari isano iri hagati y'umuntu n'iyo nyamaswa, kandi akagerageza kubisobanura yifashije ihindagurika ry'ibiremwa bitewe n'ibihe. Nta hindagurika ry'ibiremwa ririho. Ariko ni iby'ukuri ko umuntu n'iyo nyamaswa byahuje amaraso. Aho ni bumwe mu bwiru bw'Imana bwari bwarasigaye buhishwe, ariko dore ngubu burahishuwe. Byabereye aho, hagati muri Edeni, igihe Eva yari ahindukiye areka Ubugingo abugurana kwemera Urupfu.

Mwitegereze icyo Imana yababwiye mu ngobyi.
Itangiriro 3:15,
“Nzashyira urwango hagati yawe n'uyu mugore, no hagati y'urubyaro rwawe n'urwe, ruzagukomeretsa umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”
Niba twemera Ijambo rivuga ko umugore yari afite urubyaro, ubwo inzoka yagombaga, na yo kuba yarifite urubyaro. Niba urubyaro rw'umugore rwari umwana w'umuhungu wasamwe nta mugabo, na none urubyaro rw'inzoka rugomba kuza na rwo muri ubwo buryo, ni ukuvuga ko undi mwana w'umuhungu agomba kuvuka nta mugabo ubigizemo uruhare. Nta mwigishwa wa Bibiliya utazi ko urubyaro rw'umugore rwari Kristo, waje mu buryo bw'Imana, nta guhuza ibitsina kwa kimuntu. Na none bizwi neza ko icyavuzwe mbere kivuga ko umutwe w'inzoka wari ugiye kujanjagurwa byari mu by'ukuri ubuhanuzi bwari bwerekeje ku cyo Kristo yari agiye gusohoza arwanya Satani ku musaraba. Ni ku musaraba Kristo yajyaga kujanjagurira umutwe wa Satani, mu gihe Satani yajyaga gukomeretsa agatsinsino k'Umwami.

Iki gice k'Ibyanditswe ni uguhishurirwa kwerekana uburyo urubyaro rw'inzoka nyirizina rwashyizwe mu isi, kimwe n'uko dufitei nkuru yo muri Luka 1:26-35, aho yagagaragaje yeruye uburyo urubyaro rw'umugore rwagaragajwe mu buryo bw'umubiri nta mugabo ubigizemo uruhare.
“Mu kwezi kwa gatandatu, Marayika Gaburiyeli atumwa n'Imana mu Mudugudu w'i Galilaya witwa Nazareti, ku mwari wari warasabwe n'umugabo witwaga Yozefu wo mu nzu ya Dawidi, izina ry'uwo mwari ni Mariya. Amusanga aho yari ari aramubwira ati: 'Ni amahoro Uhiriwe, Umwami Imana iri kumwe nawe.' Ariko we ahagarika umutima cyane w'iryo jambo, atekereza iyo ndamutso icyo ari cyo. Malayika aramubwira ati: 'Witinya Mariya kuko uhiriwe ku Mana. Kandi dore uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu. Azaba mukuru, azitwa umwama w'Isumbabyose kandi Umwami Imana azamuha intebe y'ubwami ya sekuruza Dawidi, azima mu nzu ya Dawidi iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira.' Mariya abaza Marayika ati: 'Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n'umugabo?' Malayika aramusubiza ati: 'Umwuka Wera azakuzaho, n'imbaraga z'Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w'Imana.'”

Nk'uko Urubyaro rw'umugore rwari Imana nyirizina yigaragarije mu mubiri wa kimuntu, ni na ko urubyaro rw'inzoka ari uburyo bwonyine Satani yabonye kugira ngo yinjire mu nyoko muntu. Ntibyashobokeraga Satani (w'ikiremwa cy'umwuka gusa CYAREMWE) kororoka mu buryo Imana yororotsemo. Itangiriro ritubwira rero uburyo yabonye urubyaro rwayo kandi ko yiyinjije, cyangwa yacengeye, mu nyoko muntu. Mwibuke na none ko Satani yitwa: “inzoka.” Ni urubyaro rwayo, cyangwa ikinjijwe mu nyoko muntu gikomotse kuri yo, turi kuvugaho.

Ndetse mbere y'uko Adamu agirana imibonano mpuzabitsina na Eva, inzoka yari yarabonanye na we mbere. Kandi ni Kayini wavutse akomotse muri iyo mibonano. Kayini yari uwa (yavutse akomotse ku, yatwiswe binyuze ku) “Umubi.” 1Yohana 3:12. Umwuka Wera muri Yohana ntiyajyaga kubasha kwita Adamu: “Umubi” (icyo yajyaga kuba ari cyo iyo aza kuba ari we se wa Kayini) mu mwanya umwe, kandi ngo mu wundi mwanya yite Adamu “Umwana w'Imana”, icyo yari cyo ku bwo kuremwa. Luka 3:38. Kayini yari afite kamere ya se: inkomoko y'urupfu, umwicanyi. Imyifatire ye yo kudaca bugufi imbere y'Imana. Igihe ageze imbere y'Ishoborabyose, mu Itangiriro 4:5,9,13 na 14 hagaragaza ko yari afite imiterere ya kamere itari iy'abantu, kandi isa ndetse n'irenze n'ibivugwa mu nkuru byose Ibyanditswe bitubwira byo guhangana hagati ya Satani n'Imana.
“Maze ntiyita kuri Kayini no ku ituro rye. Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro. Uwiteka abaza Kayini ati: 'Abeli murumuna wawe ari he?' Aramusubiza ati: “Ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wange?” ...Kayini abwira Uwiteka ati: “Igihano umpannye kiruta icyo nakwihanganira. Dore unyirukanye uyu munsi ku butaka, no mu maso hawe nzahahishwa, nzaba igicamuke n'inzererezi mu isi kandi uzambona wese azanyica.”

Murebe uburyo nyabwo Imana yerekanamo inkuru yo kuvuka kwa Kayini, ukwa Abeli n'ukwa Seti. Itangiriro 4:1 na 25,
“Kandi uwo mugabo atwika Eva umugore we inda, abyara Kayini aravuga ati: 'Mpeshejwe umuhungu n'Uwiteka. Arongera abyara Abeli murumuna wa Kayini. Adamu arongera atwika umugore we inda, abyara umuhungu amwita Seti...'”
Hari abana b'abahungu BATATU bavuka ku bikorwa BIBIRI by'imibonano yakozwe n'Adamu. Kubera ko Bibiliya ari Ijambo ry'Imana ridafite amakemwa kandi ryuzuye, ibi nta bwo ari ikosa ahubwo ni inkuru yagenewe kuduha umucyo. Ubwo abana b'abahungu BATATU bavutse ku bikorwa BIBIRI by'Adamu, tuzi TUDASHIDIKANYA ko UMWE muri abo batatu ATARI umwana wa Adamu. Imana iduha inkuru neza neza y'ubwo buryo kugira ngo Itwereke ikintu runaka. Ukuri kwabyo ni uko Eva yari afite abana b'abahungu BABIRI (b'impanga) mu nda ye basamwe ku buryo bubiri BUTANDUKANYE. Yari atwite impanga, isamwa rya Kayini ryari ryabaye mbere ho gato y'irya Abeli.

Soma konti yuzuye muri... Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Efeso.

Reba... Urubyaro rw'inzoka. kubindi bisobanuro.



Igitabo cy'Ibyahishuwe.
Komeza kurupapuro rukurikira.
(Inyigisho y'Abanikolayiti.)



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw’Imana.

Ubwo ni bwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukundane

tutamera nka Kayini wari uw’Umubi, akica murumuna we. Mbese icyatumye amwica ni iki? Ni uko ingeso ze zari mbi, naho iza murumuna we zikaba nziza.

1 Yohana 3:10-12


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet.

(PDF Icyongereza)

The Two Babylons

by Rev Alexander Hislop.
(PDF Icyongereza)

Umusozi na rosebush
mu rubura
mu Bushinwa.

Amashurwe yumuriro.

Nkingi y’umuriro.
- Houston 1950.

Umucyo ku rutare
piramide.

If apples made
women realise
they were naked,
it's time to pass
the apples
again.