Imana, ihishe muri Yesu.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Amayobera ya Kristo urukurikirane.

Imana Itwikuruye.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Imana Itwikuruye.

Insanganyamatsiko yanjye, iki gitondo, ni uguhishura, cyangwa gutwikurura iyo Mana. Imana buri gihe, muri buri gisekuruza, yihishe inyuma y'igitwikirizo, mu bisekuruza byose, ariko rwose Yagumye kuba Imana. Murabona? Ariko Yihishe isi, kandi Yihishurira Intore Zayo, nk'urugero intumwa, muri icyo gihe. Nyamara, yari Imana yavugiraga muri Kristo.

Inshuro imwe, Mose yifuje kureba Imana, noneho Imana imubwira guhagarara ku rutare. Noneho, ku rutare, Mose yahagaze aho noneho abona Imana inyuraho, kandi umugongo Wayo wasaga n'umugongo w'umuntu. Imana yari mu nkubi y'umuyaga, noneho Imana... mu gihe Mose yari ahagaze ku rutare. Ndatekereza ko mwese mwabonye ifoto, aho hakurya wa munsi; twahagaze hafi y'urwo rutare rumwe. Kandi hari uwo Mucyo, aho, Malayika w'Uwiteka, ahantu hahamye aho Ibyo byasakurije. Aho... Iracyari aho ku kibaho bamanikaho, muri uyu mwanya.

Murebe, Yehova w'Isezerano rya Kera ni Yesu w'Isezerano Rishya. Murabona? Ni Imana imwe, Ihindura gusa ishusho.

----
Imana yarihinduye; Ihindura ishusho. Nimureba, aha mu Bafilipi, haravuga hati “Ntiyabireba nk'ikintu cyo kugundira, ahubwo Ifata ishusho y'umuntu.” Nyamara, ijambo ry'ikigiriki, aho, ku ijambo ishusho... Namaze amanwa y'ejo mbishaka, ngerageza gutekereza icyo ari cyo, nabonye, nageze kuri iryo jambo rivuga guhindura ishusho (en morphe). Rigizwe n'izi nyuguti e-n m-o-r-p-h-e. Nashatse mu kigiriki kugira ngo ndebe icyo bivuze... Birashoboka ko ntabivuga uko bikwiye, ariko ni yo mpamvu ngaragaje inyuguti zirigize, kugira ngo, nidusohora bande, abantu babimenye, inzobere zizi icyo nshaka kuvuga. Ya... igihe guhindura ishusho, bishatse kuvuga ko Yihinduye. Ya- yaramanutse. Nyamara, ijambo ry'ikigereki, aho, bishatse kuvuga ko “ari ikintu tutashoboraga kubona, ariko nyamara kiri aho, noneho nyuma kikihindura, kandi ijisho rishobora kugifata”. Murabona?

----
Ni gutyo ku Mana. Yarihinduye, iva ku Nkingi y'Umuriro, ihinduka Umuntu. Nyuma, aho Yarihinduye, Yarongeye ihinduka Umwuka, kugira ngo ishobore gutura mu muntu. Imana, ikorera mu muntu, yerekana icyo Yari cyo mu by'ukuri. Yesu Kristo, yari Imana ikorera mu Muntu, mu Muntu. Mu Muntu, ni cyo Yari cyo. Kuva aho ku Nkingi y'Umuriro, Yarihinduye; noneho ubwo, Yarinjiye; kandi ibi, byari igitwikirizo mu butayu, Yahoraga ihishe inyuma y'Inkingi y'Umuriro, ari yo Yari Logos (Yesu Kristo) yavuye ku Mana.

Noneho, turabona aha ko kuva kuri Penekositi, noneho, Imana ntigikorera mu muntu, cyangwa ikorera... ubu Ikoresha umuntu. Murabona? Kera, Yakoreraga mu Muntu, Yesu. Ubu, Ikorera mu bantu Yatoranyije kuri iyo ntego. Imana mu ishusho y'umuntu; Yarihinduye, iva mu ishusho ya... y'Imana, ifata ishusho y'umuntu.

----
Ubwo, murebe noneho, igihe Yazaga; Yagombaga kuza nk'Umwana w'umuntu, kubera ko Ibyanditswe Byera byari byaravuze ko Azabikora, ko Imana yagombaga kubahagurukiriza Umuhanuzi. Noneho, Ntiyashoboraga kuza Yiyita Umwana w'Imana, kubera ko ntibwari ubwo bugabuzi. Yari Umwana w'umuntu wahanuraga, kugira ngo asohoze, kandi wabahanuriraga ibintu byose byakozwe kandi byerekanaga icyo Yari cyo. Kera, Yari ku isi nk'Umwana w'umuntu.

----
Imana, Yinjiye mu muntu. Muri Yoweli 2.28, turabona ko Yavuze ati “Nzasuka, mu minsi ya nyuma, Umwuka Wanjye.” Noneho, niba mureba ijambo, aho, ijambo ry'ikigireki (Birashoboka ko nakwibeshya), ariko iryo nabonye...

Ni ngombwa kwitonda ku magambo. Mu cyongereza, rimwe na rimwe, haba hari ibisobanuro bibiri. Nk'urugero, ijambo imana. Imana irema ijuru n'isi, Itangiriro 1. Ariko, noneho, muri Bibiliya, haravuga hati “Mbere na mbere, Elohimu.” Nyamara, Elohimu, mu cyongereza, tuvuga imana (god), ariko mu by'ukuri, Elohimu, ntibyari ibyo. Ikintu cyose gishobora kuba imana, nidufata ijambo imana; dushobora guhindura ikigirwamana imana; iyi piyano dushobora kuyita imana; dushobora guhindura ikintu cyose imana. Ariko si byo igihe ari ikibazo cy'ijambo Elohimu, bishatse kuvuga Uwibeshejeho Ubwe. Murabona? Iyi piyano ntishobora kwibeshaho ubwayo, nta kindi kintu gishobora kwibeshaho ubwacyo. Ni ukuvuga ngo, ijambo Elohimu bishatse kuvuga “Uwahoze ariho”. Imana, bishobora kuvuga ikintu cyose. Murabona ukuntu iryo jambo ritandukanye?

Nyamara, igihe aha havuga ko Yisutse, cyangwa yakwirakwiye, noneho, twe, byatuma dutekereza ibi, ko Yaba yararutse,- ijambo ry'icyongereza emptied [mu Kinyarwanda, kwisuka - UI.],- cyangwa ko Yaba yarasutse ikintu cyari muri We, murabona, ko ikintu gitandukanye na We cyaba cyaramusohotsemo. Ariko ijambo kenos, mu kigiriki, ntibishatse kuvuga ko Yaba yararutse, cyangwa ikintu... ukuboko Kwe kwaba kwaragiye, cyangwa ijisho Rye ryaba ryaragiye, undi muntu.

Ni uko Yahinduye, Yishyize mu (Amina!), mu yindi shusho, mu yindi mimerere. Si undi Muntu, witwa Umwuka Wera, wasohotse muri We, ahubwo ni We Ubwe. Murabyumva? Yikwirakwije Ubwe mu bantu. “Kristo muri mwe!” Mbega ukuntu ari byiza, mbega ukuntu bihebuje, gutekereza ko Imana yisutse mu kiremwa muntu, mu mwizera. Gukwirakwira! Byari bigize igice cy'ikinamico Ye, kubikora. Imana, umwuzuro wose, Ubumana bwose mu buryo bw'umubiri bwari buri muri uwo Muntu, Yesu Kristo. Yari Imana, Imana imwe gusa. Si umuntu wa gatatu, cyangwa umuntu wa kabiri, cyangwa umuntu wa mbere, ahubwo Umuntu, Imana ihishe mu mubiri w'umuntu.

1 Timoteyo 3.16 “Si ugushidikanya, ubwiru bw'ubumana burakomeye cyane; mu by'ukuri, Imana, Elohimu', Imana (I mu nyuguti nkuru), muri Bibiliya. Mugenzure, umuntu uwo ari we wese. Ijambo, mu mwimerere, icyo rivuga, ni ”Elohimu.“ ”Mbere na mbere Elohemu.“ Murabona? ”Kandi Elohimu, si ugushidikanya, ubwiru bwa Elohimu burakomeye; mu by'ukuri, Elohimu yambaye umubiri, kandi twamukozeho.“ Elohimu, wihishe mu mubiri w'umuntu! Yehova Ukomeye wuzuraga isanzure yose, igihe, n'ahantu hose, Yigize umuntu. Twamukozeho, Elohimu. ”Mbere na mbere, Elohimu. Kandi Elohimu yabaye umuntu, Atura muri twe.“

----
Ni nde uwo Muntu ukomeye utagaragara? Ni Nde Aburahamu yabonye mu mayerekwa? Ariko, mu gihe cya nyuma, Yigaragaje mu mubiri, mbere yo kuza k'umwana. Imana Ubwayo yaje kwa Aburahamu mu ishusho y'umuntu, mu gihe cy'imperuka. Yaragaragaye! Rimwe, yayibonye mu Mucyo muto; yayibonye mu mayerekwa; Yumvise Ijwi Ryayo; guhishura kwinshi. Ariko neza mbere y'umwana wasezeranijwe, yayibonye mu ishusho y'umuntu, kandi yarayivugishije, kandi yayigaburiye inyama kandi ayiha icyo kunywa. Murabona? Murebe, Imana Ubwayo ihishe mu mubiri w'umuntu.

Bigize uburyo Bwayo bwo gukora. Ni muri ubwo buryo Yatwigaragarije, Igaragaza Ijambo ry'Iteka, Imana, Yehova wambaye umubiri. Nko muri Yohana 1 ngo “Mbere na mbere yari Jambo, kandi Jambo yahoranye n'Imana, kandi... Mbere na mbere yari Elohimu, kandi Elohimu yari... yahindutse Jambo, kandi Jambo yari Elohimu. Kandi Jambo yabaye Elohimu.” Murabona? Ni ikintu kimwe cyihishura muri make.

Ni nk'ikiyihagarariye, murabona, ni mu Mana. Igihagarariye, ni igitekerezo cyanyu. Imana, mbere na mbere, Uwiteka, Ntiyari n'Imana. Yari Uwiteka. Ntiyari n'Imana; Imana, ni ikintu cyo kuramya, cyangwa ikintu nk'icyo. Murabona? Ni ukuvuga ngo, Ntiyari n'ibyo ndetse. Yari Elohimu, Uwiteka. Ariko muri Yo, hari ibitekerezo Yashakaga kugaragaza. Noneho ni iki Yakoze? Noneho, Yavuze Ijambo rimwe, kandi Ijamba ryavuyemo ikintu. Ngiyo imbonerahamwe yose, kuva mu Itangiriro ujya mu Byahishuwe. Nta kintu kitagenda neza. Ni Elohimu wigaragaza kugira ngo ashobore gukorwaho, kutugirira impuhwe. Kandi mu Kinyagihumbi, hari Elohimu, wicaye ku Ntebe, murabona, ni byo, hamwe n'abagaragu Be iruhande Rwe, Yatoranyije mbere yuko isi ishyirwaho urufatiro.

----
Murebe, mu gihe cy'ibisekuruza, mu buryo bumwe, Yihishuye ikoresheje abahanuzi. Mu by'ukuri, ntibari abahanuzi neza, bari imana. Ni cyo Yavuze. Mu by'ukuri, ibyo bavugaga, byari Ijambo ry'Imana. Bari umubiri Imana yari ihishemo. Bari imana. Yesu Ubwe yaravuze, Yaravuze ati: “Ni gute mushobora kunciraho iteka igihe mvuze ko Ndi Umwana w'Imana, mu gihe itegeko ryanyu bwite rivuga ko abo Ijambo ry'Imana ryajeho bari imana?” Murabona?

Ni ukuvuga ngo, byari Imana, Yiremeraga mu muntu witwa umuhanuzi. Murabona? Kandi Ijambo ry'Umwami ryazaga kuri uwo muntu, ubwo rero, ntibyari umuhanuzi; umuhanuzi yari igitwikirizo, ariko Ijambo ryari Imana. Ijambo ry'uwo muntu ntirizagira izo mbaraga. Murabona icyo nshaka kuvuga? Ntirishobora kugira imbaraga nk'izo. Ariko mu mbaraga zose, byari Imana. Murabona, Yari Ijambo ry'Imana, mu ishusho y'umuntu, witwa “umuntu”. Murebe, Ntiyigeze ihindura kamere, ahubwo gusa ishusho. Abaheburayo 13.8 “Uko Yari Ari ejo, ni ko Ari uyu munsi n'iteka ryose.” Ni ukuvuga ngo, igihe Yazaga, Ntiyegeze ahindura kamere. Igihe cyose ni uwo Muhanuzi, mu gihe cyose cy'igisekuruza, ikintu kimwe: Ijambo, Ijambo, Ijambo. Murabona? Ntashobora guhindura kamere, ahubwo Yahinduye ishusho. Abaheburayo 13.8 haravuga hati “Uko Yari ari ejo, ni ko Ari uyu munsi n'iteka ryose.” Yahinduye gusa ishusho.

----
Imana, ihishe muri Yesu, kugira ngo isohoze umurimo w'ubucunguzi ku musaraba. Imana ntiyashoboraga gupfa, nk'Umwuka. Ni Uwiteka. Ariko byabaye ngombwa ko Yambara masike noneho igakina mu mwanya wo gupfa. Yarapfuye rwose, ariko Ntiyashoboraga kubikora mu ishusho Yayo y'Imana. Yagombaga kubikora mu ishusho Yayo y'Umwana, nk'Umwana w'Umuntu, ku isi. Murabona? Yagombaga kuba mu ishusho Yayo y'Umwana. Nyuma, igihe Yagarukaga, kuri Penekositi, Yarongeye iba Umwana w'Imana. Murabona icyo nshaka kuvuga? Murabyumva? Yari...

----
Ihishe mu muntu, nk'uko Yahoze ihishe. Ariko Yari ihishe imbere yabo, Yari mu Rusengero Rwayo rwa kimuntu. Imana yari mu Rusengero rwa kimuntu. Noneho, mwitonde cyane: nyamara, uko Yari ari ejo, ni ko Ari uyu munsi n'iteka ryose. Murabona? Imana ihishe, yihishe isi, ihishe mu Kiremwa muntu. Murabona? Aha, hari Imana! Abo Bagiriki baravugaga bati “Turashaka kuyireba.”

Kandi Yesu yaravuze ati: “Impeke y'ingano igomba kugwa kandi igapfa.” Mugomba gupfa ku bitekerezo byanyu byose. Mugomba kwitandukanya n'ibitekerezo byanyu byose. Ni nk'abo bigishwa, ntibashoboraga gusobanura icyo kurya umubiri We byasobanuraga no- no kunywa Amaraso Ye, ariko, murabona, bari barapfuye rwose kuri ibyo bintu. Bari barapfuye ku bw'impamvu, bari barapfuye ku bwa Kristo. Uko byagenze kose, cyangwa ukuntu intsinzwi Ye yasaga nk'iy'ukuri, nyamara baramwizeraga, mu buryo bwose. Murabona? Bashoboraga kubona icyari muri uwo Muntu: Umuntu waryaga, wanywaga, warobaga, wasinziraga, n'ibindi byose bisigaye, wavukiye aha ku isi, kandi wagendanaga na bo, wavuganaga na bo, wambaraga imyenda isa nk'iy'abandi, ariko yari Imana.

----
Mu Isezerano rya Kera, Imana yari ihishe, - igihe Yari mu gitambo Cyayo, ku gitambo cyo kweza, - mu buryo bw'igitwikirizo. Mu Isezerano rya Kera, Imana yari mu rusengero Rwayo. Ariko abantu barinjiraga kandi bakaramya gutyo, ariko, mwibuke, hari igitwikirizo (Amina!) cyahishaga Imana. Bari bazi ko Imana yari aho. Ntibashoboraga kuyibona. Iyo Nkingi y'Umuriro ntiyongeye na rimwe kuboneka hariya. Mwaramubonye? Nta nshuro n'imwe, mu Byanditswe, kuva igihe iyo Nkingi y'Umuriro yinjiye inyuma y'icyo gitwikirizo, Ntiyongeye kwiyerekana, kugeza igihe Yazanywe na Yesu Kristo. Imana yari itwikiriye!

Igihe Yari ku isi, Yaravuze ati: “Mvuye ku Mana, kandi Nsubiye ku Mana.” Nyuma, Pawulo (nyuma y'urupfu Rwe, gushyingurwa Kwe n'umuzuko We), mu nzira ajya i Damasiko, ubwo iyo Nkingi y'Umuriro yari aho na none. Byari iki? Yari yasohotse inyuma y'igitwikirizo! Icyubahiro kibe icy'Imana!

Yari inyuma y'igitwikirizo. Nyamara, Yari inyuma y'iki? Igitwikirizo cy'uruhu. Murabona, “impu z'inyamaswa”, (zitwa blaireaux) inyuma y'igitwikirizo. Kandi igihe icyo gitwikirizo cyashwanyukaga, umunsi wo kubambwa, igitwikirizo cyari kimuhishe cyarashwanyutse, umunsi wo kubambwa, igitambo cyeza ibyaha cyari mu maso ya bose. Nyamara, Abayuda ntibashoboraga kumva ko Imana ishobora kugirira imbabazi ubwoko bukora ibyaha kandi busuzuguritse nka twe. Ariko ntibashoboraga kubona Uwatangaga imbabazi, kubera ko Yari ahishe. Yari inyuma y'igitambo gikuraho ibyaha, imbere, n'impu z'inyamaswa zitendera zari zimutwikiriye. Mbere...

Mbere, iyo umuntu, uko yaba ameze kose, yinjiraga inyuma y'icyo gitwikirizo, rwari urupfu ruziyeho. Amina, Yoo! tujyiye gukura isomo aho, mu kanya gato, murabona, niba mushobora- mushobora kubyakira. Kwinjira inyuma y'izo mpu... Ndetse umwe mu bana b'umutambyi yagerageje kubikora inshuro imwe, noneho arapfuye. “Ntimuzajye inyuma y'icyo gitwikirizo.” Umuntu winjiraga inyuma... Kubera iki? Nta gucungurwa kwari kwakabayeho aho. Byari gusa mu mbaraga. Byari imbaraga gusa. Kandi iby'imbaraga byose, ntibiba byakabaye ikintu cy'ukuri, murabona, biri mu mbaraga. Byari ugucungurwa... Icyaha cyari gitwikiriye, nticyakuweho... cyagaruweho, nako, nticyaguruweho. cyagaruweho, cyakuweho. Kandi, noneho, amaraso y'intama n'amapfizi y'isekuruzame ntibyashoboraga kubikora, ni ukuvuga ngo Yehova yari ahishe inyuma y'igitwikirizo. Nyamara, inyuma y'icyo gitwikirizo, aho Yari ihishe, kwinjira imbere, umuntu yarapfaga, kugerageza kuhinjira.

Ariko, kuva kuri Penekositi, kuva mu kubambwa, igihe uwo mwenda wari ukingirije wacikaga uvuye hejuru ujya hasi, ku bw'iki gisekuruza... Yesu yari iyo Mana, itwikiriye. Kandi, igihe Yapfaga i Karuvari, Imana yohereje umuriro n'inkuba, kandi Yashwanyaguje uwo mwenda wari utwikiriye kuva hejuru ujya hasi, ku buryo igitambo cyerekanywe mu maso y'abantu bose. Ariko babaye impumyi cyane ku kubibona. Nk'uko Mose yabivugaga aha, nubwo... cyangwa Pawulo yabivugaga, asoma Mose ati: “Igihe basoma igitabo cya Mose, n'ubu, icyo gitwikirizo kijya ku mitima yabo.” Yoo! mwene Data, mushiki wacu, ngibyo ibyo Abayuda bakoze, igihe umwenda wakingirizaga watantamurikaga noneho Imana ubwo yerekanywe mu maso y'abantu bose, imanitse ku musaraba. Yashyizwe mu maso y'abantu bose, ariko bo ntibashoboraga kubibona.

----
Imana yahishuwe, yeretswe amaso ya bose, baba baramubonye, mu gihe Yari ahagaze aho. Ariko Yari umuntu usanzwe cyane, Yari umuntu umeze nk'abandi. Ntibashoboraga kubibona. Murabona, aho hari hahagaze Umuntu. “Noneho, ni ko bavuze, uwo Muhungu, ni irihe shuli Yizemo?” Ariko, mwibuke, igihe rya cumu ryinjiraga mu mubiri We, Umwuka We ukamuvamo, urusengero... ibitanda by'ibiti abatambyi bifashishaga byarahirimye, noneho inkuba ikubita nk'inkoni ku rusengero noneho itantamura uwo mwenda wakirizaga. Byari iki? Imana yabo yari aho, imanitse, i Karuvari, kandi bari impumyi cyane ku buryo batashoboraga kubibona. Yeretswe amaso y'abantu bose, kandi aho na none, ntibabibona! Ni impumyi. Imana, ihishe mu Kiremwa muntu!

Soma konti yuzuye muri... Imana Itwikuruye.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Si ugushidikanya, ubwiru bw’ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n’abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza.

1 Timoteyo 3:16


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDFs Icyongereza)

Chapter 11
- The Cloud

(PDF Icyongereza)
 

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.