Imana Itwikuruye.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.

Imana, ihishe muri Mose.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Imana Itwikuruye.

2 Abakorinto 3:13-15,
13 Ntitumeze nka Mose watwikiraga mu maso he, kugira ngo Abisirayeli batareba iherezo rya bwa bwiza uko bwamushiragaho.
14 Ariko imitima yabo yarahumye ndetse kugeza na bugingo n'ubu, iyo Isezerano rya kera risomwa cya gitwikirizo kiba kigitwikiriye imitima yabo, ntibamenye ko cyakuweho na Kristo.
15 Ahubwo kugeza na n'ubu, ibya Mose iyo bisomwa iyo nyegamo ihora ku mitima yabo,
16 Nyamara iyo umuntu ahindukiriye Umwami iyo nyegamo ikurwaho.

----
Mose yari afite Ijambo. Noneho, mwibuke, nyuma y'uko Ijambo rimaze kugaragazwa, Mose yongeraga kuba Mose. Murabona? Ariko mu gihe iryo Jambo ryabaga riri muri we, kugira ngo rizanywe, yari Imana; noneho, ntiyabaga akiri Mose. Yari afite Ijambo ry'Umwami ku bw'icyo gisekuruza. Nta kintu cyashoboraga kumukoraho, kugeza birangiye; yari afite iryo Jambo muri we. Kandi, noneho, igihe yazaga, abantu bahindukije umutwe; ntibashoboraga kubyumva. Yari yahinduwe. Yari umuntu utandukanye. Yazaga afite iryo Jambo. “Kandi yitwikiriga mu maso, ni ko Bibiliya ivuga.” Kuko yari afite Ijambo. Kandi yari Ijambo kuri bo.

Noneho, murebe, niba Mose... O mwene Data, ibi biri bucumuze. Ariko niba Mose... Nk'uko Pawulo yabivugaga aha, mu 2 Abakorinto, igice cya 3. Niba Mose yaragombaga kwitwikira mu maso, n'Ubwiza nka buriya kuri we; murabona, ni ukubera ko aho bwari ubwiza bw'umubiri, aho byari itegeko ry'umubiri. Kandi niba Mose... azi ko iryo tegeko ryagombaga kurimbuka. Ariko Ubwiza bwari bwinshi cyane ku buryo bwahumishaga abantu, noneho yagombaga kwitwikira mu maso he. Ni kangahe buzaba Ubu ari bwinshi? Abantu b'impumyi mu mwuka! Yego. Ubwo Bwiza bwari abw'akanya gato, ariko ubwo Bwiza ntibuzashira. Murabona? Mose yari afite amategeko y'umubiri, gucirwaho iteka, nta buntu, nta kintu; ryabaciragaho iteka, ni byo. Ariko icyo tuvuga... Ryo nta mbabazi ryagiraga, ryababwiraga gusa icyo muri cyo. Ribaha inzira. Kandi igihe iryo Jambo rizahishurwa, oh! La la! Mbega ukuntu bizaba bisa? Bigomba kuzaba bitwikiriye. Ni ngombwa ko biba bitwikiriye. Noneho, murebe. Noneho, Umwuka uhishwe mu mubiri w'umuntu, murabona, Ubikora kugira ngo uvuge amagambo asanzwe ukoresheje igitwikirizo gisanzwe.

Noneho, ni Pawulo uri kuvuga aha, aho, kandi no muri ubwo - ubwo buryo, Ijambo-Mwuka “Turi abakozi, batari ab'inyuguti, itegeko, ahubwo twashobojwe kuba abakozi b'Umwuka”, Umwuka, ufata inyuguti noneho ukayigaragaza. Ibi, gusa byari itegeko byari ngombwa kujya kureba, byavugaga gutya “Ntuzasambane. Ntuzibe. Ntuzabeshye. Ntuzakore ibi, biriya cyangwa ikindi kintu.” Murabona? Byari ngombwa kubireba. Ariko ibi, ni Umwuka uza ku Ijambo ryasezeranyijwe ku bw'iki gisekuruza, kandi udatanga cyangwa ngo werekane, ibisate bibiri by'abamabuye, ahubwo utanga kandi ukerekana Ubwiza bw'Imana nzima. Si amahame yo mu bitekerezo umuntu yaba yarahimbye, cyangwa Umupfumu runaka, (un tour); ahubwo isezerano ndetse ry'Imana, ryahishuwe kandi rikagaragazwa mu buryo bwuzuye imbere yacu. Ibyo bizaba inyuma y'ubuhe bwoko bw'igitwikirizo? Kandi gu - gutakaza ibi...

Murebe, ubwo bwiza bwari bwinshi cyane ku buryo ndetse abantu bavugaga, baravugaga, iyo babonaga Yehova amanuka muri iyo Nkingi y'Umuriro, noneho Agatangira kunyeganyeza isi, na- n'ibintu Yaremye, n'umusozi wakaga umuriro. Ndetse n'umuntu wese wageragezaga kwegera uwo musozi yararimbukaga. Byari bitangaje cyane ku buryo Mose ubwe yagiraga ubwoba bwinshi imbere y'umutingito. Noneho, niba icyo gihe Yaranyeganyeje gusa umusozi, iyi nshuro Izanyeganyeza ijuru n'isi. Bimeze gute kuri ubu Bwiza? Niba buriya bwarahishwaga n'igitwikirizo gisanzwe, ubu ni... butwikiriwe n'igitwikirizo cy'Umwuka, kandi murebe aho muri, murebe igihe turimo.

Ese Ibyo birumvikane kuri mwe? Murebe, ni igitwikirizo cy'umwuka kiri ku bantu, kuvuga ngo “Ndi umumetodisiti. Meze neza nk'undi muntu wese. Ndi umubatisita. Ndi umuPenekositi.” Ntimubona rwose ko icyo kintu ari igitwikirizo cy'imihango? Kibahisha Imana. Ni ibyo bintu bibabuza kubyumva mu buryo bwuzuye...

Yoo! Muravuga muti : “Ndasakuza kandi nsimbuka mu mwuka.” Yaravuze ati: “Ijambo ryose!” Eva yizeye Ijambo ryose, uretse rimwe. Murabona? Ni Ijambo ryuzuye ry'Imana, isezerano ry'iki gihe, ryagaragajwe. Murabona? Noneho, murebe, mu gihe dukomeza. Mfite ibintu byinshi byo kuvugaho, ariko, mfite amapaje agera muri makumyabiri, ariko... inyandiko, ariko sindibuzitange zose. Murabona, ngiye kwihuta.

Yari ahishe, atwikiriwe n'igitwikirizo gisanzwe, mbere yo gushobora kubwira Ijambo abantu. Noneho, Imana igomba kwihisha, nk'uko Yabisezeranye, mu mubiri w'umuntu. Imana! Murabyumva? Imana igomba kwihisha mu mubri w'umuntu- noneho igashyira igitwikirizo cy'umwuka kuri bo (kuvuga ngo “Noneho, ndi iki, kandi ndi kiriya”)- kugira ngo uvugishe abantu. Igihe icyo gitwikirizo, ari cyo gitwikirizo cy'imihango, cyatantamurikaga, noneho... ibyo bavuga bati: “Noneho, iminsi y'ibitangaza yararangiye.”

----
Noneho, igitwikirizo gisanzwe. Imana, Ijambo, rihishe mu mubiri w'umuntu. Byari iki? Imana yari ihishe muri Mose. Imana yari muri Mose, ihishe, n'Ubwiza bw'Imana bwari muri we. Hamwe n'iryo Jambo muri we, gutyo, yabaga yera cyane ku buryo yagombaga kwitwikira mu maso. Yari umuhanuzi wahamirijwe, wahishuye Ijambo kandi wababwiye ati: “Ntuzakore ikintu nk'icyo! Uzakora ikintu nka kiriya! Kandi ntuzakora ikintu nka kiriya!” Murabona?

Kugira ngo agaburire icyo gisekuruza Ijambo Ryayo, Yihishe mu kiremwa muntu, niba atari ibyo Ijambo ryaba ryarahinduye impumyi abahamagariwe gusohoka. Murabona? Ndetse n'abantu bari aho hakurya ntibashoboraga kubyihanganira. Mu- mu Kuva, ni cyo tubona, baravuze bati “Mose avuge, ntihavuge Imana.” Murabona impamvu Inkingi y'Umuriro itagaragara cyane kenshi? Murabona?

Imana yaravuze iti: “Ni cyo Ngiye gukora. Ngiye kubahagurukiriza Umuhanuzi.” Amina! “Ngiye kubahagurukiriza umwe.” Kandi Yaje mu buryo bujyanye neza. “Ngiye guhagurutsa, kandi Azagira... Azaba Ijambo.” Yaravuze ati: “Niba bashaka kureba icyo Ijambo ari ryo...” “Noneho, Mose, nakubonekeye, aho hakurya muri icyo gihuru cyaka umuriro.” Yaravuze ati: “Ngiye kumanuka ntwike uwo musozi.” Yaravuze ati: “Bazabona ko wavuze ukuri. Ngiye kugaragarira aha muri ubwo- muri ubwo buryo bumwe bw'Umuriro. Ngiye kugaragarira aha kandi nereke abantu, Ngiye guhamiriza ubukozi bwawe.” Ni cyo Yabwiye Mose, aha, mu magambo menshi.

Murebe, Yaravuze iti: “Noneho, Ngiye - Ngiye kuguhesha icyubahiro mu maso y'ubwoko.” Yaravuze iti “Noneho, wababwiye ko Nagusanze hariya hakurya, mu gihuru cyaka umuriro; noneho, Ngiye kumanuka, Umuriro umwe, noneho Ngiye kwereka abantu ko utabeshye kuri ibyo.” Mushobora kuzabyerekana mukoresheje ubumenyi ndetse, niba mubishaka. Murabona? “Ngiye kumanukira aho mu buryo bwuzuye kandi mbibamenyeshe.”

Noneho igihe Yari itangiye guhinda nk'inkuba, igihe Yehova yatangiye guhinda nk'inkuba, abantu baravuze bati: “Oya! Oya! Oya! Yehova ntavuge; turapfa.” Murabona, byari ngombwa ko Yihisha, noneho Imana yihishe muri Mose, kandi Yahaye Mose Ijambo. Noneho Mose yaramunutse kandi avuga Ijambo ry'Umwami, yitwikiriye mu maso. Si byo? Yehova uhishe mu ishusho y'umuhanuzi, kubera ko mu buryo ntakuka byaba... Kandi Imana yavuze ko Itazongera kubavugisha gutyo. Izabavugisha gusa inyuze mu kanwa k'umuhanuzi. Kuva ubu bizaba ari bwo buryo gusa Izakoresha mu kuvuga. Ni uburyo bumwe gusa Yafashe bwo kuvuga. Ni byo. Nta na rimwe mu bundi buryo bwose. Ntibeshya.

Murebe, Mose wenyine ni we wari ufite Ijambo. Nyamara, si- agatsiko kamanutse, ntibari abafarisayo rwose, cyangwa abasadukayo, cyangwa ntabyari- agatsiko runaka cyangwa ubwoko. Byari Mose! Yafashe umuntu umwe. Ntishobora gufata ibitekerezo bibiri cyangwa bitatu bitandukanye. Ifata umuntu umwe gusa. Mose yari afite Ijambo, kandi Mose wenyine. Ndetse na Yosuwa ntiyari arifite. Nta wundi muntu wari urifite. Amina! Yosuwa yari umusirikare mukuru; Yosuwa yari umugaba w'ingabo; Yosuwa yari umwizera, umukristo. Ariko Mose yari umuhanuzi! Ijambo ntirishobora kuza kuri Yosuwa; Rigomba kuza kuri Mose, igihe cyose Mose atari yakagiye. Oya, oya. Imana ikorana n'umwe gusa icyarimwe. Imana ni imwe. Murabona? Noneho, Mose gusa ni we wari ufite Ijambo, si itsinda.

Mwumve, Imana yaburiye abantu bose, kutagerageza gukurikira Mose inyuma y'uwo mwenda ukingirije; abigana. Murabona? Mugore, mugabo, mutambyi, uwo yaba yari we wese, uko yaba yera, ukuntu umuntu, ukuntu yaba yubashywe kose, ukuntu baba bari bubashywe kose; Yatanze umuburo iti “Mose aze wenyine! Kandi iyo umuntu, n'inyamaswa ndetse, yabikoragaho, yagombaga kwicirwa aho.” Ntimuzigere mwinjira inyuma y'uwo mwenda ukingirije. Uwo mwenda utwikiriye ni uw'umuntu umwe gusa. Ubwo Butumwa ni bumwe. Murabona? Mu rusengero, umuntu umwe gusa yinjiragayo, inshuro imwe mu mwaka, asizwe kandi yiteguye kuhinjira; atari ukugira ngo asohokane Ijambo, ahubwo kugira ngo atambe igitambo cy'amaraso. Ndetse no kugira ngo yinjire imbere, imbere y'Ibyo: umwe gusa. Undi muntu wese yarapfaga. Murabona?

Noneho bapfa mu buryo bw'umwuka. Iki ni igitwikkirizo cy'umwuka. Murabona? Icyo cyari igitwikirizo cy'umubiri. Iki ni igitwikirizo cy'umwuka. Murabona? Bakomeje kwinjira aho imbere nta kujijinganya, nyamara mwakababwiye. “Yoo! ndabizi! Ndabizi, ariko na...” Murabona, mujye imbere, biri muri gahunda, byerekana gusa... Muribuka, muri Egiputa, icyago cya nyuma, byari urupfu, mbere yo gusohoka. Icyago cya nyuma, ku isi, ni urupfu rwo mu mwuka, mbere yo gusohoka. Bazatwikwa noneho babe umukungugu, kandi abakiranutsi bazagenda hejuru y'ivu ryabo. Ariko ikintu cya nyuma, ni urupfu rwo mu mwuka, kwanga Ijambo.

Noneho, murebe, Imana yaburiye abantu bose, kutagerageza gukurikira Mose imbere y'igitwikirizo cy'Umuriro. Mose yagombaga gutwikirwa, yagombaga gusohokamo gutyo. Mose, igihe yinjiraga, yari Mose winjiraga muri iyo Nkingi y'Umuriro; kandi iyo yongeraga gusohoka, yabaga atwikiriye. Mu by'ukuri, yinjiraga aho imbere, yitandukanyije n'imigenzo ye, imigenzo y'abasaza. Yari yarabonye Inkingi y'Umuriro, ariko noneho, yinjiraga mu Nkingi y'Umuriro. Murabona? Amina! Kandi akongera agasohoka, atwikiriye. Ijambo ry'Imana mu muntu, ritwikiriye! Nguyu arasohotse, agenda. Oh! La la! Nshobora kubibona. Yatanze umuburo iti: ntihagire umuntu wundi wiha kugerageza, nta muntu ushobora kubyigana. Byaba byiza kutabikora. Murabona? Nubwo byaba ndetse umutambyi, cyangwa umuntu wera, cyangwa umuntu wese, umukaridinali, umweveke, undi muntu wese, iyo yageragezaga kwinjira imbere y'umwenda ukingirije, yarapfaga. Imana yarababuriye iti: ntituzemera kwigana kose.

Ijambo Ryayo rihishurirwa umwe gusa. Igihe cyose ni ko byahoze biri, umuhanuzi yaje afite Ijambo ry'Umwami, muri buri gisekuruza, buri nshuro, mu gihe cyose cy'Ibyanditswe. Ijambo riza ku muntu umwe gusa. Muri buri gisekuruza, birasa, ndetse no mu bisekuruza by'itorero, kuva ku cya mbere kugeza ku cya nyuma. Ibindi byagize umwanya wabyo, ni ukuri, murebe, ariko muhagarare kure y'iyo Nkingi y'Umuriro. Murabona? Mbega isomo twigira aha! Murabona, umuntu wese yashakaga kuba Mose, kandi umuntu wese...

Muribuka icyo Dathan n'abandi bavuze, aho hakurya? Baravuze bati: “Noneho, Mose, itonde akanya gato, aho! Wiha ibintu byose, urabona? Noneho, hari abandi bantu aha Imana yahamagaye.” Ni byo. Ba... buri wese muri bo yakurikiraga neza, igihe cyose bakurikiraga, ariko igihe umwe muri bo yagerageje kwishyira hejuru no gufata umwanya Imana yahaye Mose,- wari warabigenewe kandi akanashyirwaho ku bw'uwo murimo,- yagerageje kuwufata, umuriro waramanutse, wafunguye ubutaka kandi buhita bubamira uwo mwanya. Murabona? Murabona? Mwitonde. Murabona? Murebe gusa umukristo mwiza, wera, wuzuye kwera, ufite Ijambo. Murabona? Muhagarare kure y'iyo Nkingi. Mbega isomo!

Mbere na mbere, Imana yabonekeye Mose mu gihuru cyaka umuriro, Imana yari itwikiriye mu Nkingi y'Umuriro. Noneho, mwitonde cyane, aho, mu gihe cy'akanya gato. Mbere na mbere Imana, igihe Yasangaga Mose, Yari ihishe. Imana yari mu Nkingi y'Umuriro, ihishe mu gihuru, murabona; nk'inyuma y'impu, murabona, aho, batambira igitambo, ku gicaniro. Murabona? Yari ihishe. Buri gihe Iba ihishe. Kandi igihe Yasangaga Mose, imbere y'abantu, Imana yamuhamirije n'iyo Nkingi imwe y'Umuriro. Murabona? Mose yaravuze ati:...

Noneho, mukurikire. Murasoma? Mureka igitekerezo cyanyu kikajya kure cyane? Murabishobora? Mushobora... “Ufite amatwi yumve.” Murabona? Igihe Imana yabonecyeraga Mose, byari mu Nkingi y'Umuriro, igihe Yamuhamagaraga mu bukozi bwe. Mose yaje kubibwira abantu. Ntibashoboraga kumwizera, Kandi nyamara yari yarakoze ibitangaza n'ibindi byose. Ariko, iyi nshuro, biragaragara, mu buryo bw'ubumenyi, ko Yabonetse kandi ko Yahamirije ubukozi bwa Mose, nk'Imana imwe yamuvugishije, kubera ko Yabonetse mu ishusho y'Inkingi y'Umuriro kandi itwika umusozi. Yasanze Mose mu gihuru, iramuvugisha. Byiza.

Bwa mbere Imana ibonekera Mose, byari mu gihuru cyaka umuriro, igitwikirizo. Imbere y'abantu, Imana yari igitwikiriye kandi Yahamirije Mose, n'igitwikirizo, yihishe muri uwo Muriro; iyo Nkingi y'Umuriro yaramanutse. Aho... kuri bo, ku buryo bashobora gusa kumva Ijambo ry'Imana. Murabyumva? Ijambo ry'Imana gusa, bumvaga Ijwi Ryayo. Mu by'ukuri, Mose kuri bo yari Ijambo rizima. Mose! Murabona, Imana mu buryo bukomeye yahamirije iryo Jambo ikoresheje Mose! Murabona, Mose yaravuze ati... Imana yabwiye Mose iti: “Genda. Nzabana na we. Ni... Nta kintu kizakunanira. NDI URIHO.”

Mose yaragiye, noneho aravuga ati: “Birashoboka ko mutazabyizera, ariko Imana yarambonekeye mu Nkingi y'Umuriro, kandi Yambwiye ibyo bintu.” “Yoo! dufite iby'ubwoko bwose, ibintu bisa biba.” Farawo yaravuze ati:“Turebe!” Umushumba Farawo yaravuze ati: “Noneho, aho ufite ubupfumu. Noneho, nanjye, mfite abakonikoni aha bashobora guhindura inzoka i... inkoni- inkoni inzoka. Muze aha, bakonikoni.” Baraje kandi bakora ikintu kimwe.

Soma konti yuzuye muri... Imana Itwikuruye.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Si ugushidikanya, ubwiru bw’ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n’abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza.

1 Timoteyo 3:16


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 11
- The Cloud

(PDF Icyongereza)
 

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.