Ahantu hamwe rukumbi Imana yagennye ho kuramirizwa.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.

Gutegeka Kwa Kabiri- Amategeko abiri.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ahantu hamwe rukumbi Imana yagennye ho kuramirizwa.

Gutegeka Kwa Kabiri 16:2-4,
2 Ujye utambira Uwiteka Imana yawe ibya Pasika byo mu mikumbi no mu mashyo, ubitambire ahantu Uwiteka azatoraniriza kuhashyira izina rye ngo rihabe.
3 Ntukagire umutsima wasembuwe ubirisha, ujye umara iminsi irindwi ubirisha imitsima itasembuwe, ari yo mitsima y'umubabaro kuko wavuye mu gihugu cya Egiputa uhubutse, kugira ngo iminsi yose yo kubaho kwawe uhore wibuka wa munsi waviriye mu gihugu cya Egiputa.
4 Muri iyo minsi uko ari irindwi, ntihakagire umusemburo uboneka muri mwe, mu gihugu cyawe cyose, kandi ntihakagire inyama z'igitambo watambye ku munsi wa mbere nimugoroba zirara.

Noneho, ijambo Gutegeka Kwa Kabiri, iryo jambo ubwaryo risobanura “Amategeko abiri”. Ijambo Gutegeka Kwa Kabiri. Kandi Imana igira amategeko abiri, rimwe ni ukutumvira Ijambo ugapfa, naho irindi ni ukumvira Ijambo ukabaho. Ayo ni amategeko abiri. Kandi Gutegeka kwa kabiri bisobanura ayo mategeko abiri. Ayo yose twayaherwe mu byanditswe. Rimwe muri yo ni urupfu, irindi ni ubugingo. Ubugingo hamwe n'urupfu. Imana ikorera mu buzima gusa kandi satani akorera mu rupfu gusa. Kandi ibyo byamamajwe kumugaragaro kw'isi, imbere ya bose kandi nta rwitwazo na rumwe kubw'ibyo. Rimwe ryerekanwe ku musozi Sinayi igihe itegeko ryatanzwe, ryaciriyeho iteka inyoko-muntu yose no gupfa, irindi ryerekanwe ku musozi Caluvari, iryo ryazaniye inyoko-muntu ubugingo, igihe igihano cy'icyaha cyishyuwe na Yesu Kristo. Amategeko abiri yo Gutegeka Kwa Kabiri yasohoreye muri ibyo bintu bibiri bikomeye.

Ndashaka ko mwongera kwitegereza yuko na none amasezerano abiri yatanzwe. Rimwe ryahawe Adamu, ryari rifite ibyitonderwa, riti “Nudakoraho uzabaho ariko nukora kuri iki, uzapfa.” Iryo ryari itegeko. Rero hari irindi ryahawe Aburahamu, arihabwa kubw'ubuntu, nta byitonderwa “Naragukijije, wowe n'urubyaro rwawe.” Hanyuma ye. Amen. Ni icyitegererezo cya Kaluvari, si icyitererezo cy'isezerano rya Adamu, ni Isezerano ry'Aburahamu. Ariko noneho, turiho twumva Ivuga yuko hariho ahantu hamwe, aho Ihurira n'umuntu kugita ngo ayiramye. Mwabyumvise hano mu cyanditwe mfite. Turagikurikiza, mu minota mike.

Nuko, niba hariho ahantu hamwe rukumbi Imana ihurira n'umuntu, dukwiye kwitonda cyane. Noneho dushyire iruhande imihango yacu muri iki gitondo, muri iki cyigisho cy'ishuli ryo kucyumweru kandi tugire gihamya yuko tubonye aho hantu. Mbese, Imana yavuze hano yuko Itazabakirira ahandi hantu. Ntizabakirira mu rindi torero. Ahantu hamwe izabakirira, ni mw'Itorero ryayo gusa. Reo, muvuga muti, “Uvuga iki, Mwene Data Braham? Niba maramaje?” Oya.

Mwibuke, Yesu yabwiye umuntu umwe ufite umutima utaryarya, ku basenga b'icyo gihe maze Aravuga ati “Munsengera ubusa.” Gusenga k'ukuri kandi kuva mu ndiba y'imitima yabo, “Munsengera ubusa, mwigisha inyigisho z'amategeko y'abantu,” cyangwa se inyigisho zabo z'amadini. Bari bafite imitima itaryarya, bubaha, bayoboka Imana uko bashoboye kandi ibyo ntibyari bishya ku bafarisayo. Kayini na Abeli, abaramyi ba mbere bavutse, kuvuga k'umubiri hano kw'isi, rwose begereye bafite imigenzereze imwe.

Kayini nawe yemeraga Imana nka Abeli. Bombi bubatse ibicaniro. Bombi bakundaga Imana. Bombi baratambye. Bombo barasengaga. Bombi bishyuraga icya cumi. Bombi bakoze byose kimwe. Ariko Abeli, kubera kwizera ariryo hishurirwa-Ijambo ry'Imana ryahishuwe, ryagaragajwe, ryerekanywe kandi rigahamirizwa... Shimwa! Kayini yatanze ituro ariko Imana ntiyaryemeye. Imana yasabye igitambo maze Kayini aratamba ariko Imana ntiyacyemera. Nyamara kubw'umuyoboro w'ukuri...

Muravuga muti “Dore, itorero ryanjye ni ryo muyoboro w'ukuri. Wanjye...” Mutegereze umunota umwe. Imana isobanura Ijambo ryayo mu mvugo yarivuzemo. Murabona? Kayini yavuze ati “Ndasenga. Nkunda Umuremyi wanjye. Nguhaye iki gicaniro cyiza. Nguhaye iki gitambo. Nubatse ibi byose, Mwami kubera yuko ngukunda.” Abeli avuga bimwe n'ibyo. Nyamara uwemewe, niwe wahamirijwe. Kandi Imana yaramanutse maze yemera igitambo cya Abeli kubera ko yatahuye umuyoboro w'Imana kubera guhishurirwa, nicyo cyatumye icyemera.

Noneho, mwitegereze yuko umwuka wa Kayini wigaragaje mu byanditswe kugera muri iyi minsi yanyuma. Ubuhezanguni? Bumeze nk'uko undi yarameze. Murebe umuhanuzi Balamu n'umuhanuzi Mose. Bombi babiri hamwe n'ibicaniro birindwi, ibicaniro bya Yehova hamwe n'amaraso kuri byose kandi si ibyo gusa n'impfizi y'intama kuri byose. Mu bijyanye n'imibare, ni umubare wasabwaga: karindwi (gitunganye), iintama ndwi. Ibyo bicaniro byombi byari bimwe. Kimwe cyari gitunganye nk'ikindi. Ariko se ni ikihe imana yahamirije? Murabona? Murabona? Ni Yo yari mu Ijambo ryayo. Ubuhezanguni ntacyo buvuze, ni uguhishurirwa kw'Imana gukenewe.

Noneho, mubitekerezeho. Abo bagabo, kubera iki Yesu yabahamagaye kandi ikabashyira muri iriya mimerere? Yaravuze ati “Munyambariza ubusa...” Kumwambaza. Kwambaza nyakuri, kwambaza k'ukuri guturuka mu mitima yabo... “Munyambariza ubusa.” Kubera iki? “Bigisha inyigisho z'imihango z'abantu, niyo mpamvu amategeko y'Imana abura umumaro ku bantu.”

Ndamutse mbazaniye ubutumwa bw'abametodiste, ntacyo bwabamarira. Iki ni igihe cy'umugeni. Iyo Mose yigisha ubutumwa bwa Nowa, nta mu maro bwari kugira. Iyo Yesu yigisha ubutumwa bwa Mose nta mumaro bwari kugira. Kubera yuko imbuto ziryamye aho zizuhirwa ubwoko bw'amazi azikwiriye. Ntizizakurira mu yindi mi merere. Rwose ni imimerere ituma zikura.

----
Nicyo amadini akora, murabona? Imana siyo yatangije idini, ni Babuloni. Imana ntabwo ari isoko y'urwijiji. Byose turabibona... ntimunakeneye kuba intiti ngo ibyo mubyumve. Ni Babuloni. Ni umuhango. Mubitekereze, mwe mumenetse imitima. Noneho,ntibahwema kubyizera.Baracyakeneye kugira gihamya cy'aho bahurira n'Imana.

Noneho, mwitegereze ku murongo wa 2 “Ahantu Nihitiyemo” Igitambo, aho bambarizaga, aho batambiraga. “Ahantu nihitiyemo. Atari aho wahisemo, ahantu umuntu yahisemo. Ahubwo iyo nahisemo, ni aho hantu uzambariza.” Ibyo byerekana yuko hariho ahantu hamwe rukumbi, ahandi n'imfabusa. Ntibikwiye kuba amahitamo yanyu, ahubwo bikwiye kuba amahitamo Ye.

“Sinkeneye kujya mu rusengero.” Mugabanukiwe mu mwuka. Rero, muhora mugerageza igihe cyose gufata umugore ubwiriza kandi wiyogoshesha n'abagabo bakora ibindi. Mbese, rwose mugabanukiwe mu mwuka. Ni byiza cyane, ntimuhatiriwe kugendera mu nzira y'Imana kubw'icyo kintu, mujye aho babikora. Murabona? Muzabona ko ibyo biri muri byanditswe. Nuko “Bansengera ubusa.” Murabona, Yesu yasubiriya kukivuga. Muabona?

----
Nimureke na hano tuhatinde, ahoYahisemo gutambirirwa igitambo, ahantu Yahisemo gushiya igitambo. Ntiwagishyira kuri ariya marembo ahubwo ahantu Yahisemo kugishyira, ahantu Yahisemo gushira Izina ryayo. Nicyi yavuze hano. Yahisemo kuhashyira Izina ryayo. Noneho, dushakishe aho hantu mu byanditswe kuko ari ho yashyize Izina ryayo.

Gutegeka Kwa Kabiri 16:2,
Ujye utambira Uwiteka Imana yawe ibya Pasika byo mu mikumbi no mu mashyo, ubitambire ahantu Uwiteka azatoraniriza kuhashyira Izina rye ngo rihabe.

Rero, ntimushobora kuzana iyo... Kumeneka umutima kwanyu n'ibyo mushaka kwatura byose ntimubasha kukujyana muri metodiste, batiste cyangwa pantekote. Ahubwo hari ahantu hari igicaniro Yahisemo aho I... gushyira Izina ryayo kandi aho niho Ishobora guhurira nawe. Noneho, niba ibyanyu byose biteguye neza, bizagenda neza byose biteguye muri gahunda. Ariko niba umugozi w'amashanyarazi urimo ibyago by'impanuka, nta mucyo uzabaho, aho warahiye. Uzatwika fizibule. Iyo mwakiriye Ijambo rimwe mu Magambo y'Imana cyangwa hamwe mu hantu hayo, kandi mu mutima wawe ufite intego yo kwikunda, bizahita bishiririza imbaraga z'Imana. Nimubikora mushaka kuba abantu basobanutse, mushaka guca ukubiri n'undi wese cyangwa ikindi, ako kanya murashiririye. Bizatwika imbarutso yawe. Muribeshya. Mugomba kuza mumaramaje n'umutima wanyu wose, umugambi n'intego byanyu, mubishyire ku Mana. Hanyuma, mushake ahantu h'Imana-mushake aho Yavuze maze muzane ibitambo byanyu. Murabona?

Ntukagire umutsima wasembuwe ubirisha...
Ni ikihe kigereranyo mu gitambo? Ntukivange n'inyigisho mpimbano yose. Rikwiye kuba Ijambo... “...nta mutsima wasembuwe...” gusembura ni... Muzi icyo gusembura bisobanura mu bintu byose. “Agasemburo gato gatubura umutsima wose” umutsima wose usobanura Umubiri. Ntiwashyira brin y'idini cyangwa inyigisho mpimbano muri Kristo. Oya, oya. Ntibyakunda. Muribuka ubutumwa bwo kuwa kane ushize? Umugabo wanyu wa mbere akwiriye gupfa. Sibyo? Umugabo wanyu mushya ni Ijambo.

...ujye umara iminsi irindwi ubirisha imitsima itasembuwe...
“Iminsi irindwi” ibyo bishushanya iki? Ibihe birindwi byose by'Itorero, iminsi irindwi. Kubera iki bagombaga kuyirya mu minsi irindwi? Mbere y'iki? Mbere yo gusohoka. Igisekuruza cyose cy'Itorero, kuva mu ntangiriro kugera kw'iherezo bakwiye gusa kubeshwaho n'Ijambo ry'Imana ry'icyo gisekuruza. Rero inyigisho zanyu z'i Roma na metodiste, batiste n'inyigisho mpimbano za pantekote zarapfuye zose.

----
Noneho mwitegereze,
...ari yo mitsima y'umubabaro...
(Baratotejwe bitewe n'ibyo. Abalutheriyani, abawesileyi, abapantekote , bose baratotejwe kandi namwe )... .....kuko wavuye mu gihugu cya Egiputa uhubutse, kugira ngo iminsi yose yo... kubaho kwawe uhore wibuka wa munsi waviriye mu gihugu cya Egiputa. Ntihakagire umusemburo uboneka muri mwe, mu... gihugu cyawe cyose, mu minsi irindwi.

Umugeni mwiza wa Kristo, mbere yuko apfa mu bisekuruza by'umwijima mu butegetso wa roma, yari akwiriye gupfa, “Imbuto y'ingano itaguye mu butaka...” Umukwe agomba kuza, Umukoresha w'Imana utunganye. Mwese mwumvise mbivugaho mu butumwa bwanjye.

Mwitegereze, hano Yaravuze ati:
...ujye umara iminsi irindwi ubirisha imitsima itasembuw...
Noneho, umutsima ni ikigereranyo. Yesu yaravuze ati “Umuntu ntazatungwa n'umutsima gusa ahubwo na buri Jambo...” Kandi si Ijambo gusa hano na hariya nk'uko amadini ashaka ko mubyizera ahubwo Ijambo ry'Imana riratunganye. Ni Imana ubwayo mw'ishusho y'inyandiko yitwa “imbuto”. Kandi imbuto nziza yo kwizera itavangiye muri iryo Jambo izatanga Imbuto y'Ubugingo.

Nibyo mubona neza mw'ijoro, igihe kurondora hamwe n'ibyo bindi, kubera yuko ari isezerano ry'Imana yatanze. Kandi yabanye najye maze irabimbwira, imbwira iti “Abiganyi bazaduka ariko shikama” Ndabyizeye. singamije kwikunda ngo ngire uwo nkomeretsa ahubwo ni ukubaha Imana no gusohoza umurimo yampamagariye, nicyo gituma mbivuga. Kandi Imana ibihamiriza yemera ituro n'igitambo yuko ari Ukuri. Nta gushidikanya na guke kuri byo. Noneho, mwitondere iryo Jambo.

Rero, tubona hano, “iminsi irindwi.” Ibyo bireba igisekuruza cyose cy'Itorero. Nuko rero, kubera yuko uwo nyiyi umurimo yari akwiriye gupfa kugira ngo azuke maze aducungure twese... yashize Itorero muri gahunda ku munsi wa Pantekote, ariko iryo Torero yari rikwiye kunyura mu gitambo kandi Isi y'Abaroma yararyishe irarishyingura.

----
“Ujye umara iminsi irindwi ubirisha imitsima itasembuwe...”
Nta musemburo uzaba mu mugeni, nta jambo ry'inyongera, nta na rimwe. Mwibuke yuko inkomoko y'icyitwa urupfu cyose kiri kw'isi ari Ijambo rimwe gusa. Abana bose b'ibibyarwa babyawe kubera yuko Eva, itorero rya mbere, umugeni wa Adamu wa mbere, yashidikanyije kw'Ijambo ry'Imana maze yakira idini, cyangwa ubuhanga bw'amadini cyangwa se intiti, cyangwa amashuli yihariye y'amadini. Nuko, ashyira mu gaciro, aravuga ati “Rwose Imana ni Nziza.” Imana ni Imana nziza ariko ni Imana ikiranuka. Tugomba gukomeza Ijambo ryayo. Ni Ukuri. Yararyakiriye.

Hariaho bamwe muri mwe basore bo muri seminari, nta gushidikanya mwakiriyeumuhamagaro mu buzima bwanyu ariko mwihutira kujya mu mashuri ya Bibiliyakugira ngo iyo nyigisho ibajyemo, kandi nibwo muherako mugapfa. Mwisunge Imanan'Ijambo ryayo. Ntibazabakundira, habe no kuba mwaba abayoboke b'amateraniroyabo, cyagwa kubaha ikaze ku gicaniro. Rero, mubibaharire, mureke abapfubahambe abapfu babo, dukurikire Kirisito, Ijambo.

Muri iyo minsi uko ari irindwi, ntihakagire umusemburo uboneka mu mugeni, Itorero, mu minsi irindwi. Noneho, mwitegereze. Kandi noneho... Muri iyo minsi uko ari irindwi, ntihakagire umusemburo uboneka muri mwe mu gihugu cyawe cyose,... (Hano, igitambo ni urugero: Umugeni uriho aturuka mu gitambo, ari cyo Kirisito)... kandi ntihakagire inyama z'igitambo watambye ku munsi wa mbere nimugoroba zirara.

----
Kandi ntihakagire inyama... z'igitambo watambye ku munsi wa mbere... nimugoroba zirara.
Noneho, na Luther, yari afite ukuri kandi yigisha Itorero “Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera.” Ibyo ntimukeneye kubyihambiraho nk'inyigisho shingiro y'igisekuruza cy'abametodite. Mukwiye kuzabikoraho iki? Kubitwika. icyo ikigereranyo cy'iki? Idini rikomoka kw'Ijambo ni igishishwa, uruti, igishihwa, bikwiriye gutabwa mu muriro. Igice cy'idini cyarokotse ntigikwiye kugumaho, nacyo kigomba gupfa. Ntukibererekere kugeza kw'itangiriro ry'ikindi gisekuruza. Gitwike. noneho, hano iriho ivuga Umugeni byonyine, uturuka mu bisekuruza byose.

Murebe uko ari byiza, “Amaraso y'Umwana w'intama”. Ushushanya umubiri wa Kirisito, igitambo. Amaraso y'Umwana w'itama ku muryango... mbese, mwibuke, umwana w'intama watambwe, wari urugero rwa Kirisito.

Soma konti yuzuye muri...
Ahantu hamwe rukumbi Imana yagennye ho kuramirizwa.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Ujye utambira Uwiteka Imana yawe ibya Pasika byo mu mikumbi no mu mashyo, ubitambire ahantu Uwiteka azatoraniriza kuhashyira izina rye ngo rihabe.

Gutegeka Kwa Kabiri 16:2


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 11
- The Cloud

(PDF Icyongereza)
 

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

Imana
isobanura
Ijambo
ryayo mu
mvugo
yarivuzemo.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.