Gusohoka kwa Gatatu.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Igihe cya nyuma urukurikirane.

Isohoka ryo mu buryo bwa Mwuka.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Gusohoka kwa Gatatu.

Mu by'ukuri, habayeho amasohoka menshi, mu bisanzwe, ariko ndavuga igihe Imana yasabaga isohoka, ukwitandukanya n'aho bari bari icyo gihe. Hano, Imana yiteguye gusohoza Ijambo Ryayo rya Kimana ry'isezerano Yari yarahaye Aburahamu, Isaka na Yakobo. Imyaka, amagana y'imyaka yaratambutse, kandi nyamara, Imana ntijya yibagirwa isezerano Ryayo. Mu gihe gikwiriye, Imana ihora isohoza isezerano Ryayo. Ku bw'ibyo, mushobora kubona ari nta shiti ko ibyo Imana yasezeranye muri iyi Bibiliya, Igiye kubisohoza. Si ngombwa habe na busa kugerageza gutekereza ukundi ngo uvuge uti: “Mu by'ukuri, umuhanuzi yari- wenda yari yibeshye cyangwa ntibyashobora gusohora none.”

Wavuga ko byasaga n'ibidashoboka kiriya gihe, birengeje none kudashoboka, ariko Imana yarabishohoje uko biri kose; mu by'ukuri, Yasezeranye ko yajyaga kubikora. Kandi murebe uburyo byoroheje uko Yabikoze. “Namanutse: Numvise ugutaka kwabo; Nibutse isezerano Ryange, kandi Namanuwe no kurisohoza, kandi Ndakohereje. Bikore: Nzabana nawe; nta gushidikanya ko Nzabana nawe. (Mbega byiza!) Ubwiza Bwange butananirwa buzahorana nawe aho uzajya hose. Ntukagire ikigutera ubwoba. Urabona? Manuwe no kubatura.” Sinshidikanya ko igitekerezo cy'umwuka cyumva ibi. Murabona, murabona? “Ngiye kukohereza ngo usohore ubwoko Bwange, ngo ubahamagarire isohoka, kandi Nzaba Ndi kumwe nawe.”

Mu by'ukuri, mbega uburyo dushobora kwishingikiriza- mbega uburyo ukwizera gushobora kwibwira ibyo buriya. Imana igiye kubisohoza, ni Yo yabisezeranye. Uko byaba... ibihe ibyo byaba byo byose cyangwa icyo undi wese yavuga, Imana igiye kubikora uko biri kose: kuko Yasezeranye kubikora. Kandi Ibikora mu buryo bworoheje ku buryo birenga imyumvire y'ubunyamashuri bwagerageza kubitekerezaho. “Ibyo byashoboka bite?” Sinshaka rero kuvuga ko umuntu ufite umutima ukomeye, wize neza, ko uwo muntu atazabisobanukirwa. Ni byiza, igihe cyose abikoresha, atari mu gutekereza, Ahubwo akoreshe ubwo bumenyi yizera Imana.

Ubumenyi bwe buhinduke ubwiyoroshye bwo gutega amatwi icyo Imana yavuze no kukizera. Ubumenyi bwe buzamufasha rero. Mwitegereze, Ahubwo iyo umuntu agerageje gutekereza ko ibyo bidashobora kuzasohora, rero ibyo bimujyana kure y'Imana, ibihe byose. Iyo agerageje ku-... gutega amatwi icyo... igitekerezo cye bwite. Murabona? N'ubwo waba udasobanukirwa, ariko niba Bibiliya igize icyo ivuga, kikirize gusa na “amina”. Reka byonyine bigende bityo.

----
Ariko mbere y'uko dushobora kubona icyo iryo sohoka risobanura, ngiye kugereranya isohoka rya none- isohoka rya kiriya gihe n'isohoka rya none. Kandi mwitegereze niba ibyo bidahuye neza neza. Rimwe ni irya kamere. Kandi ibyo Yakoreye muri kamere, Yongeye kubikorera mu buryo bw'umwuka: “Isohoka ryo mu buryo bwa Mwuka.”

Ntibigira uko bisa kubona Ijambo ry'Imana. Byashoboka bite ko hagira uvuga ko Eliya atari ahumekewe? Ibi biriho uhereye mu myaka 2800, murabizi. N'uburyo Yari yarasezeranye kandi Ikaba Yarabishohoje, kandi ibyo biri aho nk'urugero. Uburyo Yerekana ishusho y'ikintu runaka ngo Ihamirize ukuri. Muri uyu mugoroba, ngiye kugira icyo mbivugaho, hagati y'ukwezi n'izuba, niba ari ubushake bw'Uwiteka.

Ariko icya mbere, tugomba gusubira mu Itangiriro kugira ngo tubone impamvu yabajyanye mu Egiputa, impamvu ubwoko bw'Imana bwisanze hanze yakiriya gihugu cyabo. Kandi uko biri kose, Imana yari yarabibasezeranije, hariya nyine muri Palesitina aho Aburahamu, Isaka na Yakobo bari barahagurukiye, Imana yari yarabahaye icyo gihugu kandi Yari yaravuze iti: “Ngiki.”

Ni byiza, kuki rero ubwoko butari mu mwanya Imana yari yarabuhaye? Ni ikibazo kigifite agaciro n'uyu munsi. Imana iduha Pantekote. Yaduhaye Igitabo cy'Ibyakozwe. Yaduhaye Mwuka Wera wo kutuyobora. Yaduhaye Igihugu, kuki turi hanze Yacyo? Mu by'ukuri, kuki itorero riri hanze Yacyo? Kuki itorero rya gikristo rya none ritongeye gutura mu Byakozwe n'intumwa, rikora bimwe? Bifite impamvu.

Tuzi twese ko twiteye imirwi, kandi turi mu gihagararo giteye ubwoba: kandi igihagararo gihebuje ibindi gutera ubwoba ubukristo bwigeze kumenya, ni icya none. Kandi turi hafi yo guhura n'urubanza rukomeye kandi ruteye ubwoba rugiye gucirwa itorero. Kandi mbere y'uko urwo rubanza rucibwa, Imana isaba gusohoka neza neza nk'uko Yabikoze kera.

Ibyaha by'Abamori byari byaruzuye. Rero, Isaba isohoka cyangwa gusohoka ko mu Mwuka. Noneho, dusubire inyuma gato, akanya gato gusa maze tubyerekane nk'ishusho ngo turebe. Bajyanywe mu Egiputa n'ishyari bagiriye mwenese. Ni yo mpamvu Isirayeli yari mu Egiputa kiriya gihe, hanze y'igihugu. Mwibuke, amasezerano y'Imana yagiraga agaciro ari uko bari muri kiriya gihugu.

Mu by'ukuri, mwaba mushobora kubona icyo twavugaga mu isengesho mu kanya? Kuki byabereye Imana ngombwa kunangira umutima wa Farawo? Ni ku bwo kugarura ubwoko Bwayo mu Gihugu cy'Isezerano mbere yo kubaha umugisha, kugira ngo Ibazanire Mesiya.

Kuki byayibereye ngombwa kunangira umutima wa Hitler ngo arwanye Abayuda mu gihe na we ubwe nyina yari umuyudakazi? Kuki byayibereye ngombwa kubikoresha Staline na Mussolini? Murabona, abantu badahumekewe, nk'ishyanga, ba-... Imana igomba gufata ukuri kw'imibereho yabo, amategeko y'igihugu, incuro nyinshi, ngo Ihamye amasezerano Yayo. Rero, byayibereye ngombwa kunangira imitima y'abo banyagitugu kugira ngo Itere Abayuda gusubira mu gihugu cy'isezerano. Byari ngombwa.

Mu by'ukuri, turabona ibyo bisohora. Yozefu... Tuzi iyo nkuru nk'uko dusubiye mu Itangiriro, kandi mushobora byonyine gusoma ibyo, kuko nakererewe gato mu gutangira iki kigisho kirekire cy'ishuri ryo kucyumweru. Kandi ndi bugerageze gushyiraho umwete. Mwitegereze rero, musome iyo nkuru, uko mubishoboye, ya Yozefu, yavutse abanjirije bucura muri benese, akurikirwa na bucura. Igitekerezo cyo mu buryo bw'umwuka cyashobora kumva ibyo none aha. Ntiyari bucura: bucura, yari Benyamini; ariko mu icibwa, mukurikire. Yozefu na Benyamini bavaga inda imwe kwa se na nyina, kandi ni bo bonyine bari abavandimwe kandi Benyamini ntiyari yarigeze kumenywa mbere yo kubonana na Yozefu. Kandi birengeje abandi bose, Benyamini yahawe imigabane ibiri y'ibyo Yozefu yari yatanze byose.

Ni byiza cyane, mwitegereze rero, turabona ibyo hariya. Hari... Yakuwe muri benese kuko yari umunyamwuka. Yari umuntu ukomeye, n'ubwo yari ahebuje kwiyoroshya abandi mu bagize itsinda, uciye bugufi mu itsinda, kandi bamwangiraga ubusa. Ntibari bakwiye kumwanga. Bakabaye baramwubashye. Mu by'ukuri, bamuhoraga iki? Ko yari umuvandimwe? Nta bwo ari byo neza. Bamwangiye ko Imana yakoranaga na we birenze uko Yakoranaga n'abandi. Murabona?

Yari yaramuhaye imyumvire y'uburyo bw'umwuka. Yashoboraga gusobanura neza inzozi, kandi yashoboraga kugena ibintu bigasohora neza neza nk'uko yabivuze; kandi yavugishaga ukuri. Yabonye inzozi z'iriya miba y'ingano yubarariraga umuba we, maze benese baramurakarira. Avuga (ndabyishushaniriza rero) ati: “Wa kanyabikabyo we (mu yindi mvugo), igihe kimwe bizatubera ngombwa kukubararira?” Ariko ni ko byagenze. Ni gute ibyo bikurankota bikomeye byari bigiye kuzubarara imbere y'ako kana ka nta cyo kari kavuze kari gahagaze aho? Ariko barabikoze. Nta gushidikanya ko babikoze, kandi basabye imbabazi.

Ariko yari atarimikwa. Murabona? Yari akiri mu ishusho y'umwana. Rero, turabona ku bw'iyo mpamvu, Yozefu yakuwe muri benese, amadini, maze ashyirwa ukwe (murabona?), benese bari mu gihugu cyose. Hanyuma, agira ikintu gikomeye cyane. Tuzi ko Isirayeli, igihe cyose yabaga ikomeje umwanya wayo bwite kandi ikitonda. Mu by'ukuri, ibyo, ni ikintu cyiza: kuguma mu mwanya, ni byo kuguma mu mwanya wawe, Ahubwo bari bariyambuye Umwuka.

None abafondamantalisite bazi umwanya wabo binyuze mu myumvire ya kinyamashuri ya Bibiliya ariko ari nta Mwuka. Banze Yozefu, baramwirukana. Nta cyo bashakaga guhuriraho n'ibyo, iryo tsinda ry'abanyabikabyo: ni umwe. “Nta ho duhuriye n'ibyo.” Baramuciye, bamugura n'isi. Yari yaraciwe mu busabane bwabo.

Mu by'ukuri, kuba barakoze ibyo, batwaweho iminyago mu Egiputa hashize igihe. Mu by'ukuri, amateka y'abo bavandimwe b'abanyeshyari, mu buryo bw'umwuka, nta gushidikanya ko ahuye neza cyane n'ibiriho none. Twese ibyo turabizi, ko ari ishyari ryonyine, umwanda. Murabona? Ishyari ni umwanda.

Iyo babonye Bibiliya na kamere y'Imana yanditse Bibiliya, ihamirijwe, hanyuma bakabyanga ari nta mpamvu, ni ishyari kandi ishyari ni umwanda. Babona Imana ikiza abarwayi, Izura abapfuye, ya Mana imwe yabayeho mu gihe cy'intumwa, bwa Butumwa Bwiza bumwe zanditse muri ruriya rugendo rw'umwuka; ni ya Mana imwe ikora bimwe, ku buryo ari nta kindi uretse ishyari cyabateye kuyica (guca), kandi: “Icyo nta cyo tuzabona hagati muri twe”, murabona. Barayiciye.

Bavuga (benedata) ko batajyaga gukenera umuntu nk'uriya; rero, kuki byonyine batamwikiza? Ni byo... ni bimwe biriho ubu. Abantu batekereza ko, nk'uko amatorero yahindutse amanyamashuri, ko dufite abantu bahebuje abandi kwambara neza, idini rihebuje andi gukomera, abagaragu b'Imana bahebuje abandi amashuri, tukaba tutagikeneye Mwuka Wera nk'uko bamukeneraga kera.

Mbega ngo baragwira. Mu yindi mvugo, imirimo ikarusha amagambo kuvuga, za seminari zabo n'ubwonko bwa... n'inama zabo zo kujya impaka ku kintu runaka, ibyo bishobora, kurusha Mwuka Wera gushyira itorero kuri gahunda, babikesha imyumvire yabo ya kinyamashuri. Rero ntawe bagikeneye. “Ni ikintu tutagikeneye none. Ibyo bihe byararangiye. Mu by'ukuri, byaba atari byo? Nta Mwuka Wera dukeneye wo gukiza abarwayi: dufite abaganga. Nta Mwuka Wera dukeneye wo kuvuga mu ndimi, twese turi abantu b'abanyabwenge.” Kandi iyo ukoze ibyo, uba wikuyemo icy'ingenzi kikubeshejeho. Yesu yabwiye Abayuda b'igihe Cye ati: “Mwaba mutarasomye ko Ibuye ryanzwe n'abubatsi ari Ryo ryakomeje imfuruka, Iryo inyubako yose ishingiyeho?”

Mu by'ukuri, mwaba mubona icyo nshaka kuvuga? Mu by'ukuri, sinshidikanya ko mu-... mubyumva. Impamvu none, ni uko batekereza ko badateze kuzamukenera. “Nta bwo dukeneye abantu bavuga mu ndimi. Nta bahanuzi b'Isezerano rya Kera tugikeneye bo kudushyira muri gahunda binyuze mu Mwuka Wera. Turabisobanukiwe.” Murabona, bashyizeho imikorere yakozwe n'abantu ngo isimbure Mwuka Wera. Nyamara, hari intore bafite amazina yanditse mu Gitabo cy'Ubugingo cy'Umwana w'intama, ntibashobora kwakira ibyo. Ntibashobora kwakira ibyo. Ntibashobora kubyihanganira. Uko ba se na ba nyina baba barabaye mu idini iryo ari ryo ryose, iyo itorero rishohoje cyangwa rikoze... Wenda ntirizavuga neza byeruye.

Ashwi da! Ntibajyaga kubivuga byeruye, ariko imirimo yabo irabihamya. Dore Ijambo, kandi Mwuka Wera ararihamya hagati muri bo iyo Ashoboye kubateraniriza hamwe, kandi Agakomeza gukiza abarwayi, kuzura abapfuye, kuvuga mu ndimi no kwirukana amadayimoni. Rero, ibyo biterwa n'ikiri muri uwo muntu.

----
Itorero ryumva ko ridakeneye Mwuka Wera. Amatorero azabikubwira. Kandi uwo muntu ashobora guhaguruka maze akakuganiriza bya kinyamashuri hanyuma akageza ubwo yenda kubikwemeza. Noneho, tube duhaze akanya. Yesu ntiyavuze ko byombi bizaba bisa cyane ku buryo byajyaga gushuka n'intore iyo bijya kuba ibishoboka? Imbwirwaruhame za kinyamashuri zizaba ziryoheye amatwi ku buryo zagashoboye gushuka abantu. Ni Ubutumwa Bwiza, ni abantu bashobora gukoresha iri Jambo ku buryo bajyaga gusa n'abashobora gutera umunyamashuri wese (abaye yiringiye ubunyamashuri bwonyine), gucira Mwuka Wera ho iteka maze agahitamo inzira ya kimuntu. Turabibona.

Mu by'ukuri, ni bimwe n'ibyo batekerezaga kuri Yozefu, maze baramwikiza. No mu Egiputa hose. Mbega uburyo twagashoboye kubitekerezaho, mbega uburyo nagashoboye kumara amasaha! Twagashoboye kuguma aha imyaka itatu, kandi tudatandukiriye uyu mutwe w'ikibwiriza, buri munsi na buri joro, kandi tugahora tubona amabuye akomeye ya zahabu ya Mwuka Wera.

Igitekerezo cya kinyamwuka gishobora kureba mu Egiputa maze kikabona ako karengane gahagurutse, gishobora kubona Yozefu aciwe kugira ngo akarengane kabashe guhaguruka, hanyuma tukabona Imana n'umutende mu mitende Wayo, buri kintu kikaraga mu buryo butunganye; tukabona Potifari yanga Yozefu. Tukabona icyo kinyoma kivugwa kandi tukabona Yozefu ajugunywa mu nzu y'imbohe n'ubwanwa burebure, yari yaraciwe na benese: ariko mu kanya gato, Imana ihinguka mu rubuga.

Nk'uko dushobora kubona uwo mutende mu mitende uyega, umugambi ukomeye w'Imana uyobora byose ubyerekeza kuri iryo sohoka, kugeza ubwo Yashoboraga kongera guhamagarira ubwoko Bwayo gutaha igihugu, bakajya mu myanya yabo, aho Yashoboraga kubahera umugisha no kwimika muri bo Uwo Yari yarasezeranye kwimika hagati yabo. Bagombaga kuba mu gihugu cyabo. Mwibuke, bagombaga gusohoka mu gihugu barimo maze bagasubira mu gihugu cy'isezerano mbere y'uko Mesiya wabo basezeranijwe aza. Kandi Itorero rigomba gukora bimwe: gusohoka mu itsinda ry'abangaga kugira ngo binjire mu Isezerano, mbere y'uko Mesiya agaragarizwa imbere yabo. Mwaba mubisobanukiwe?

Ubuzima bugaragajwe bwa Mesiya butegura Itorero, Umugeni. Niba umwari arongowe n'umusore hanyuma ntibemeranywe na we, bizahora ari intonganya z'urudaca. Ariko iyo umugabo n'umugore we, incuti ye, urubavu rwe, iyo bameranye nk'inyange mu nyambo, nk'ubugingo bumwe n'igitekerezo kimwe, mu by'ukuri bazahinduka nk'umubiri umwe. Rero, niba Umugeni ashoboye gusabana n'Imana, ku buryo Umukwe yigaragariza mu Mugeni, kuko Bagiye kuba Umwe. Mbega ikigisho gikomeye! Ni byiza cyane. Noneho mwibuke, igitekerezo cy'umwuka cyumva ibyo, gishobora kubona igicucu n'igifatika maze kikabigira ikintu kimwe. Twagashoboye byonyine kubimaraho amasaha menshi. Mwitegereze ibiba. None kuki twategereje iyo myaka yose uhereye kiriya gihe cy'agahenge?

Soma konti yuzuye muri... Gusohoka kwa Gatatu.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Noneho, genda, Nzagutuma kuri Farawo, kandi uzasohora ubwoko Bwange, abana ba Isirayeli mu Egiputa.

Mose abwira Imana ati: Ndi nde wo kujya kwa Farawo, no kuvana abana ba Isirayeli mu Egiputa?

Imana ivuga iti: Nzabana nawe; kandi iki ni cyo kizakubera ikimenyetso ko ari Nge ugutumye, ni numara kuvana abana ba Isirayeli mu Egiputa, muzakorera Imana kuri uyu musozi.

Kuva 3:10-12


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 11
- The Cloud

(PDF Icyongereza)
 

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

Ni igihe
cy'isohoka. Ni igihe
cyo guhamagarirwa
gusohoka ngo tuge mu
Gihugu cy'Isezerano
...Ngoma y'Imyaka
Igihumbi.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.