Kongera kubamba Yesu Kirisito.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Igihe cya nyuma urukurikirane.

Ikirego.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ikirego.

Nta muhango n'umwe tugira, uretse Bibiliya. Nta kindi tugira kitari Ijambo Ryera ry'Imana, kandi ni kuri Ryo dushikamye. Noneho, ndashaka gufata akanya ko gusoma Ijambo Ryera ry'Imana, riri mu Gitabo cya Luka 23. Kandi ni cyo kiri butebere urufatiro rw'ibyo nshaka kuvuga. Rero, dusome muri Luka 23:33:

Ni uko bageze ahitwa i Nyabihanga, bahamubambana n'abagome babiri, umwe iburyo bwe undi ibumoso.

Noneho, ndashaka kuvanamo amagambo ane, kugira ngo ambere urufatiro ku byo ngiye kuvuga: «Ba-mu-bambye hariya.» Amagambo ane. Rero, umutwe w'icyigisho cyanjye ni... ndarega amdini y'ubu, n'umubare munini w'amatorero yigenga, kuko yongeye kubamba Yesu Kirisito ubu. Ndayarega! Iki gitondo, umutwe w'icyigisho ni IKIREGO.

Kandi ndashaka kubyifashisha nk'aho biberaga mu cyumba cy'urukiko... N'ubundi, urusengero ni icyumba cy'urukiko. Bibiliya ivuga ko «urusengero ari urukiko, kandi ko urubanza rugomba guhera mu nzu y'Uwiteka». Kandi ibi, ni nk'intebe y'umwami, n'inteko y'abacamanza, n'abagabo. Noneho, nk'umugabo, mfite Ijambo ry'Imana. Ikirego mfite, ni ikirwanya amadini ya none. Nta munyabyaha ntunga agatoke. Ndagatunga idini. Bizafatwa ku mabande, kandi ndagerageza gucunguza uburyo umwete.

Ndarega iki gisekuru kongera kubamba Yesu Kirisito.

Kandi noneho, muri iki gisekuru turimo, niba nshaka gutanga ikirego, ngomba gutanga igihamya gishinja icyaha cyakozwe kugira ngo ikirego kitangwa n'Umucamanza mukuru. Nitwaje Ijambo ry'Imana ho umuhamya, ndarega iki gisekuru kongera kubamba Yesu Kirisito.

Ngomba kwerekana, kandi ngiye kwerekana, ko umwuka wateje kubambwa kwa mbere, ari wo mwuka umwe uri ku bantu ubu, kandi uracyakora bimwe. Ngomba kubikora, ni ukubamba, niba barabambye koko. Ngomba kwereka abantu ubu ko iyo myitwarire abantu bafite ubu, mu buryo bw'umwuka, igikora bimwe, n'ibyo abantu bakoze mu buryo bufatika kiriya gihe. Babambye, mu buryo bufatika, Yesu Kirisito, Umwana w'Imana.

Kandi noneho, ubu, binyuze mu Ijambo rimwe, no muri wa Mwuka Wera umwe, nashakaga kwereka amadini aho ahagaze, bivuze ko ariho akora bimwe n'ibyo yakoze kera, kandi Bibiliya yavuze ko yajyaga kubikora, kandi Igaragaza ko ari cyo gihe turimo ubungubu. Ibi bintu ntibyarikuba, mu myaka yashize. Navuga nko mu myaka mirongo itanu ishize, ko ibi bintu bitari kuba, ariko uyu munsi, biziye igihe. Kandi, ibi bintu ntibyari kuba mu myaka icumi ishize, ariko ubu, bishobora kuba, kuko ari nta gihe gisigaye. Turi mu bihe bya nyuma. Kandi nk'umugaragu w'Imana, nizera ko turi hafi yo kuva muri iki gihugu twinjira mu Kindi.

Ku bw'ibyo, igihe cyo kwihana, ku bijyanye n'igihugu, cyararangiye. Ntekereza ko iki gihugu kidashobora kwihana. Ntekereza ko cyarenze umurongo utandukanya imbabazi n'urubanza. Ntekereza ko kidandabirana ku munzani.

“Mwene Data Branham, mbere yo gutangiza urwo rubanza, uzabashinja ushingiye ku ki?” Byonyine bizaba bimeze bitya: dushinjwa ibyaha bimwe n'ibyatumye Imana irimbura isi, isi ya mbere y'umwuzure. Dushinjwa ibyaha bimwe n'ibyatumye Imana irimbura isi, igihe cya Sodomu na Gomora. Kandi, noneho, dufite ibihamya by'umwuka byose, hano imbere yacu, ibihamya by'umwuka byose, bimenyeshejwe isi yose, bimwe n'ibyo Imana yifashishije mu kumanurira impuhwe Zayo kuri biriya bisekuru. Kandi, kuba baranze ibyo byabazaniye urubanza. Rero, niba iki gisekuru cyaranze za mpuhwe zimwe zari zaranzwe muri biriya bihe, Imana yaba idakiranuka mu gukingira abantu ikibaba ngo badacishwa mu rubanza.

Nyamara, tuzi ko, mu buryo bw'umwuka, abantu baracyakora bimwe na n'ubu; mu by'ukuri, kandi babikora mu ntego imwe, kandi mu buryo bumwe n'ubwo bari barabikozemo, ubwo babambaga Umwami mu buryo bufatika. Babikora kubera ishyari, kuko bahumye mu buryo bw'umwuka. Ni uko badashaka kubona. Ntibashaka kumva Ibyo. Yesu, akiri mu rugendo Rwe hano mu isi, Yavuze ati: “Yesaya yabavuzeho neza ati: 'Mufite amaso, ariko ntimubona, mukagira amatwi, ariko ntimwumve'”. Murabona?

Impamvu imwe, umugambi umwe, n'imitekerereze imwe; bongeye kubamba Kirisito, (nk'uko tugiye kubibona mu kanya), ku mpamvu zimwe n'izabibateye kiriya gihe. Ntacyo babona kirwanya Ibyo. Ntibashobora guhangana na Byo. Bazi ko gihamya ihari. Bazi ko Bibiliya ibivuga. Rero, icyo bashoboye gukora cyonyine, ni ugutuka Ibyo. Ni ukuri. Kandi ibyo byose, ku mpamvu zimwe.

Noneho, mbyifashishije, ndashinja iki gisekuru, kuba cyarabambye Yesu Kirisito; kuba baramubambye, rero birabahama; bakoresheje ukuboko kw'abagome, gukunze indonke kw'amadini, babamba Umwami w'Ubugingo, washakaga kwiyereka abantu. Muvuga muti: “Wa Muntu umwe?” “Mbere na mbere hariho Jambo, kandi Jambo yari Imana. Kandi Jambo yigize Umuntu, maze arigaragaza.” Ijambo ryagaragarijwe mu mubiri, hanyuma umubiri bawuciriyeho iteka, maze barawica, kuko Ijambo ryari ryagaragajwe. Abaheburayo 13:8 havuga hati: “Yesu Kirisito uko yari ari ejo, n'uyu munsi ni ko Akiri, kandi ni ko Azahora iteka ryose.” Ni Ijambo rimwe. Murabona? Ku mpamvu zimwe, bashakisha uburyo bwo kubamba Ijambo.

Noneho, kugira ngo ngaruke ku cyigisho cyanjye, kugira ngo nimbike muri icyo cyigisho nshaka gukoraho. «Hariya», amagambo ane, dusobanure «hariya». «Hariya», umugi urusha indi kwera mu isi yose: Yerusalemu. «Bo», ubwoko burusha ubundi kuba abanyedini mu isi yose, mu munsi mukuru w'idini, umunsi wa Pasika. «Hariya», ahantu harusha ahandi kuba ahanyedini, umujyi w'umunyedini kurusha indi, idini rihebuje andi yose gukomera, ryari rikuriye andi yose. «Bo», abantu bahebuje abandi bose mu isi yose kuba abanyedini, bari bateranye baturutse mu isi yose. «Babambye», urupfu ruhebuje izindi zose gukoza isoni, izo umuntu yashobora kwicwamo: yambaye ubusa, bamukuyemo imyambaro Ye. «Ntiyitaye ku gashinyaguro.» ku musaraba, haboneka agatambaro k'akazibaho kamupfutse; ariko bari bamuvanyemo imyambaro Ye. Bikaba urukozasoni rw'ikirenga!

«Hariya», umujyi w'umunyedini uhebuje indi kuba uw'ingenzi, «bo», abanyedini b'ikirenga, «babambye», urupfu rurengeje izindi gukoza isoni, «We», Umuntu uhebuje abandi agaciro. Niba ibi, bidahagije ngo bicire iki gisekuru ho iteka!

«Hariya», idini riruta ayandi, amadini aruta ayandi, ateraniye ahantu hamwe yose. «Bo», ubwoko burusha ayandi yose kuba abanyedini, abantu bakagombye kuba abaramyamana nyakuri. Bari bishyize hamwe, ku munsi wabo mukuru w'idini uhebuje indi yose kuba ingenzi, kweza Pasika, bibuka icungurwa ryabo, bavanwa mu bucakara. Kandi «hariya», kiriya gihe, «bo», kiriya gihe, abantu bahebuje abandi ubunyedini, bizihizaga umunsi mukuru uhebuje indi ubunyedini, ahantu hahebuje ahandi ubunyedini, bahemuje Umwami w'Ubugingo ikintu gihebuje ibindi gukoza isoni gishoboka: kwambika Umuntu ubusa, warangiza ukamubamba ku giti. Mu by'ukuri: amategeko bishingikirizagaho baramya Imana, avuga ati: «Havumwe umuntu wese umanitswe ku giti.» «Kandi ahinduka umuvumo ku bwacu.» Bamuvanyemo imyambaro Ye, baramukubita kandi baramukwena, Imana y'Ijuru Ubwayo; bamuvanyemo imyambaro Ye, maze bamubamba ku musaraba. We! «Bamubambye hariya, We», bamuciriye urwo gupfa, yishwe mu buryo bw'abaroma.

Urupfu ruhebuje izindi gukoza isoni, ubu, ntirwaba urwo kuraswa. Urupfu ruhebuje izindi gukoza isoni, ubu, ntirwaba urwo kugongwa n'imodoka ikakwica, urwo kurohama mu mazi, urwo gukongorwa n'umuriro. Ah'ubwo urupfu ruhebuje izindi gukoza isoni, ubu, ni ugucirwa urwo gupfa bivugiwe mu ruhame, igihe isi yose iguciriyeho iteka kandi igushinja icyaha.

Maze isi yose ifata uriya Muntu hanyuma imugira umunyabyaha, kandi Ari inzirakarengane. Maze aricwa, Aciriweho iteka n'umwanzi (atari incuti Ze, atari amategeko Ye), ah'ubwo Acirwa urwo kubambwa n'umwanzi. Umwami w'Ubugingo, Umuntu uhebuje abandi agaciro wigeze kubaho, Yesu Kirisito. «We», Umuntu uhebuje abandi agaciro! Mwitondere ibi ubu, mu gihe turiho tubyubakira urufatiro.

-----
Noneho, aya magambo: bo, “bamubambye, hariya”. Rero, aha ni ho tubonera uko Bibiliya iteye, murabona. Ni amagambo ane, ariko Bibiliya ikubira hamwe aya magambo y'ukuri. Ariko jyewe, ngomba kwinjira mu burebure bwayo, ngasobanura ibyo mvuga, naho Bibiliya ntishinzwe gusobanura icyo ari cyo cyose. Yose ni ukuri kose, ntacyo igomba gusobanura. Ntigomba gusobanura icyo ari cyo, kuko yose ari Ukuri.

Dore amagambo ane mu kuri Kwe kose. Ngiye kugerageza kuyasobanura. Ariko ugerageje kuyasobanura mu burebure bwayo, wakora inkoranyabitabo. Nta buryo mfite bwo gusobanura aya magambo uko ari ane. Ariko, dufashijwe n'Uwemeye ko Yandikwa, reka tugerageze gusobanura aya magambo uko ari ane, ku buryo abantu babasha kumva icyo asobanuye.

Icyo dufite imbere yacu ubu, dufite kubambwa kwa mbere imbere yacu; ahantu hahebuje ahandi kwera, abantu bahebuje abandi kwera, urupfu ruhebuje izindi gutera isoni, baciriyeho iteka umuntu uhebuje abandi agaciro. Yoo, bikabije kwivuguruza. Ahaa, biteye isoni!

-----
Mwitegereze, “bo”, abaramyi, abantu bari barategereje isezerano, abantu bari bararitegereje, imyaka n'imyaniko, kandi umurimo wabo rukumbi ukaba wari uwo kuba mu iseminari mu buryo buhoraho. Ah'ubwo bari barigishije Ijambo bakurikije inyigisho za seminari, maze baca iruhande y'Ukuri kwari kurimo. “Bo”, abatambyi, inzego za gipadiri za kiriya gihe! “Hariya”, ku cyicaro cyabo, “bo”, inzego za gipadiri za kiriya gihe, bicaga Imana Ubwayo, Umwana w'intama Ubwe, Uriya bibwiraga ko baramya, baramwicaga.

None, ubu, ndashinja iryo tsinda ry'abapasitori bimitswe; binyuze mu mahame yabo n'amadini yabo, babamba, mu ruhame, ya Mana bibwiraga ko bakunda kandi bakorera. Ndashinja abo bapasitori, mu Izina rya Yesu, kubera inyigisho zabo, kuko bavuga ko “iminsi y'ibitangaza yarangiye”, kandi ko “umubatizo w'amazi mu Izina rya Yesu Kirisito udahagije kandi atari mwiza”. Ku bwa buri ryose muri ayo Magambo, ayo basimbuje amahame, ndabashinja, bahamywa n'ibyaha, kandi Amaraso ya Yesu Kirisito ari ku biganza byabo, kuba barongeye kubamba Umwami Yesu Kirisito, ku ncuro ya kabiri. Babamba Kirisito, mu maso ya rubanda, bambura abantu Icyo bakabaye babaha. Maze bagisimbuza ikindi: amahame y'idini, kugira ngo babe ibyamamare.

-----
Nanjye, nciriyeho iteka ririya tsinda ubu, kandi ndabareze, bafite ibyaha imbere y'Imana, bashinjwa n'Ijambo ry'Imana, kuba bongeye kubamba Kirisito. Iki gisekuru kiraregwa. Mwibuke, Abaheburayo 13: 8: “Yesu Kirisito uko Yari ari ejo, n'uyu munsi ni ko Ari kandi ni ko Azahora iteka ryose.”

Ni gute bashoboye kumushinja? Ni uko amahame yabo yari yanze kumwemera, ariko mu mitima yabo, bari bazi ibyo ari byo. Nikodemu, igice cya gatatu cya Yohani, ntiyabivuze neza se? “Mwigisha, twebwe, abafarisayo, ababwirizabutumwa, abigisha, tuzi neza ko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wabasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.” Murabona? Babihamirije ku mugaragaro, mu kanwa k'umwe mu bantu babo bakomeye, kubera amahame yabo, babambye Kirisito.

Kandi ubu, nta musomyi n'umwe wa Bibiliya udashora gusoma Ibyakozwe n'Imtumwa 2:38 nka jye, nshobora kuhasoma, n'ibindi Bice babisoma nkanjye. Ariko kubera amahame yabo, no kubera amakarita yabo y'idini, bafite mu mifuka yabo, ikimenyetso cy'inyamaswa cyabo bagendana, ikarita y'ishyirahamwe yabo; rero, kwemera ibyo bintu, babambye bundi bushya, ku ruhare rwabo, Yesu Kirisito, bamubambye imbere y'imbaga y'abantu, bagatuka ya Mana yari yarasezeranye gukora Ibi, bagashora inyoko muntu mu rupfu.

Soma konti yuzuye muri... Ikirego.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Ni uko bageze ahitwa i Nyabihanga, bahamubambana n'abagome babiri, umwe iburyo bwe undi ibumoso.

Luka 23:33


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 11
- The Cloud

(PDF Icyongereza)
 

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)
Aho inkota yagaragaye.

Mugabo, ese iki ni
ikimenyetso
cy'Imperuka?

(PDF) Musozi Sunset.
Aho igicu cyagaragaye.

Ndarega
iki gisekuru
kongera
kubamba
Yesu Kirisito.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.