Abefeso Kigereranywa n’Igitabo cya Yoshuwa.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Ukugirwa urukurikirane.

Ukugirwa #1.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Igitabo Cy’Abefeso Kigereranywa n’Igitabo cya Yoshuwa.

Noneho, Igitabo cy'Abefeso, nkuko narimo mbivuga, ku gitekerezo cyanjye, ni kimwe mu Bitabo bikomeye cyane by'Isezerano Rishya. Bitugeza ahantu Abanyabuntu baviriye mu murongo, n'Abanyamahame nabo bava mu murongo, ariko Igitabo cy'Abefeso gihuza byombi maze kigashyira itorero mu mwanya. Noneho, nabigereranije na Yosuwa. Niba mubibona, Isiraheli yakuwe muri Egiputa, kandi hari inzego eshatu z'urugendo rwabo. Urwego rwa mbere kwari ukuva muri Egiputa. Urwego rukurikiyeho rwari mu butayu. Kandi urwego rwakurikiyeho kwari ukujya muri Kanani.

Noneho, Kanani ntabwo ishushanya igihe cy'ingoma y'imyaka igihumbi. Bishushanya gusa igisekuru cy'abanesheje, igihe cyo kunesha, kubera ko muri Kanani barishe ndetse baratwika kandi bafata imigi. Kandi nta rupfu ruzaba mu ngoma y'imyaka igihumbi. Ariko ikindi kintu byakoze, byazanye gutsindishirizwa binyuze mu kwizera, nyuma y'uko bizeye binyuze muri Mose maze bakava muri Egiputa; kwezwa binyuze mu gukurikira Inkingi y'Umuriro no guhongererwa kw'umwana w'intama w'igitambo aho mu butayu; noneho no kwinjira mu gihugu cyari cyarasezeranijwe.

Noneho, n'iki igihugu cy'isezerano gisobanuye ku bizera b'Isezerano Rishya? Isezerano ni Umwuka Wera. “Kubera ko hazabaho igihe mu minsi yanyuma,” Yoweli 2:28, “Nzasuka Umwuka Wanjye ku bantu bose. Abahungu banyu n'abakobwa banyu bazahanura. Kandi ku bajakazi Banjye n'abagaragu Banjye nzabasukaho Umwuka Wanjye, maze bazahanura. Nzerekana ibimenyetso mu ijuru hejuru. Kandi mu isi, Inkingi z'Umuriro, n'umwotsi, n'umwuka.” Nuko Petero aravuga, ku munsi wa Pantekote, nyumva yo gufata ijambo maze arabwiriza ati, “Mwihane, buri wese muri mwe, nuko abatizwe mu Izina rya Yesu Kristo kubwo kwihana ibyaha,” kwihana, kubabarirwa, gutwara kure ibucumuro byose.

Mwigeze mubona Yosuwa? Mbere y'uko bambuka Yorodani, Yosuwa yaravuze ati, “Genda ujye hagati mu nkambi maze mumese imyenda yanyu kandi mwiyeze buri wese muri mwe, kandi ntihagire umugabo ubonana n'umugore we, nko mu minsi itatu muzabona ubwiza bw'Imana.” Murabona? ni inzira yo kwitegura kuragwa isezerano.

Noneho, isezerano ry'Abisiraheli ryari… Imana yahaye Abraham isezerano ry'igihugu cya Palestine, kandi cyagombaga kuba icyabo iteka. Kandi bagombaga kuguma muri iki gihugu. Noneho, haza inzego eshatu, baza kuri ubu butaka bw'isezerano. Noneho, mwitegereze; ni igishushanyo gitunganye cy'Isezerano Rishya. Noneho, ibi, nkuko nabivuze, ntemeranya n'imitekerereze ya bamwe muri mwe. Bamwe mu bantu b'igiciro b'Abanazarene, Church of God, n'abandi, ibi ntibibakomeretse, ariko mubirebe byegera kandi mwitegereze ibigereranyo. Mwitegereze kandi murebe niba buri hantu hadahura mu buryo butunganye.

Hari inzego eshatu z'urugendo, kandi hari inzego eshatu z'uru rugendo. Kubera ko turatsindishirizwa kubwo kwizera, tukizera Umwami Yesu Kristo, tukareka igihugu cya Egiputa, tugasohoka, maze noneho tukezwa binyuze mu Maraso Ye yatanzwe, tukozwaho ibyaha, maze tugahinduka Abashyitsi n'abimukira, tukavuga ko turimo gushaka igihugu, umurwa uzaza, cyangwa isezerano. Uko niko Isiraheli yabikoze mu butayu, bari abimukira, nta hantu bari bafite ho kuguma, bagendaga amajoro, bakurikiye Inkingi y'Umuriro, ariko amaherezo bagera mu gihugu cy'isezerano aho baruhukiye.

Aho niho umwizera agera. Agera bwa mbere aho amenya ko ari umunyabyaha; noneho akitandukanya binyuze mu mazi, kozwa n'amazi, binyuze mu Maraso, cyangwa kozwa n'amazi binyuze mu Ijambo, cyangwa, kwizera Umwami Yesu Kristo. Noneho, kubwo gutsindishirizwa kubwo kwizera, ugahinduka umuragwa, noneho ukiyunga n'Imana binyuze muri Kristo, ukabatizwa mu Izina rya Yesu Kristo kugira ngo umushyire mu rugendo. Muri kubyumva? Mu rugendo. Hanyuma agahinduka umwimukira n'umugenzi. Abari mu rugendo ajya he? Ku isezerano Imana yatanze.

Isiraheli yari itarakira isezerano, ariko bari mu rugendo. Kandi badafite, guhaguruka… Ndabinginze munyumve. Aho niho muri, Abanazarene na Pilgrim Holiness, n'abandi, mwaraguye. Kubera ko Isiraheli, igihe bageze aho babona Kadeshi Baruneya, igihe abatasi bambutse hakurya maze bakavuga bati, “Igihugu ni kinini” Ariko bamwe muri bo baragaruka maze baravuga bati, “Ntabwo twagifata, kubera ko imigi irubakiye n'inkuta, n'ibindi.”

Ariko Yosuwa na Karebu barahagarara, maze baravuga bati, “Turuta abashoboye kugira ngo tuwufate.” Kubera ko bamaze gusinya impapuro z'ibyo bemera, bemera mu mirimo ibiri ariyo ubuntu, gutsindishirizwa no kwezwa, kandi ntibashobora kujya kure y'aho. Kandi mwumve, icyo gisekuru cyose cyarimbukiye mu butayu ariko babiri bambutse bajya hakurya mu gihugu cy'isezerano maze bagarukana ibihamya byo kwemeza ko cyari igihugu cyiza, “Kandi turi abarenze abanesha kugira ngo tugifate, kubera ko ryari isezerano ry'Imana.” Hanyuma aho kugira ngo abantu bakomeze, kwakira Umwuka Wera, bavuga mu ndimi, bakira imbaraga z'Imana, umubatizo w'Umwuka Wera, ibimenyetso, ibitangaza, biyumvamo ko bizasenya iyo mihango y'imyigishirize yabo. Noneho n'iki cyabayeho? Bapfira mu gihugu. Uko ni ukuri.

Ariko abizera, Karebu na Yosuwa baritegura, kuko barimo bajyamu gihugu cy'isezerano, barakomeza ngo bajye mu gihugu, kandi bafata igihugu, maze bicara mu gihugu nk'icyabo. Noneho ntabwo tugarukira na gato ku gutsindishirizwa, no kwezwa. Reka dukomeze tugere ku mubatizo w'Umwuka Wera. Reka twe guhararira mu kwizera Umwami Yesu, mu kubatizwa. Reka twe guhararira ku kuba twarogejweho ubuzima bw'ibyaha. Ahubwo dukomeze twinjire kugera ku gihagararo, ku isezerano ry'umubatizo w'Umwuka Wera. Kubera ko Petero yavuze ku munsi wa Pantekote ati, “Isezerano ni iryanyu, n'abana banyu, n'abo bose bari kure, ndetse n'abo bose abo Umwami Imana izahamagara.”

Uko niko Efeso itugira nka Yosuwa, iduha igihagararo. Mwitegereze, Yosuwa, nyuma yo kwambuka hakurya y'igihugu maze agafata icyo gihugu, hanyuma yagabanyijemo icyo gihugu. “Efurayimu hano, Manase hano, kandi undi hano, Gadi hano, Benyamini hano.” Agabanyamo igihugu. Kandi mwitegereze. Oh, ibi biragurumana mu mitima yacu. Buri wese muri abo babyeyi b'Abaheburayo wabaga arimo kubyara abo bana, yavugaga aho hantu muri ibyo bise bye byo kuramukwa, aho yagombaga kuba mu gihugu cy'isezerano. Oh, ni inyigisho ikomeye. Turamutse tubashije kuyinjiramo mu buryo burambuye, ibyo bishobora gufata amasaha n'amasaha... Igihe kimwe nitumara gutunganya urusengero rwacu, nifuza kuzaza ngafata ukwezi kose cyangwa abiri, nkabyinjiramo. Mwitegereze igihe bo, buri wese muri abo babyeyi, igihe yamwitaga, “Efurayimu,” igihe yari mu bise, mu buryo bw'aho agomba kuba yashyize ibirenge aho hari amavuta. Mu buryo bufatika kuri buri wese muri bo igihe bari aho...

Kandi Yosuwa, utari uzi ibi, ariko binyuze mu guhumekerwa, ayobowe n'Umwuka Wera, nyuma yo kugera mu gihugu cy'isezerano, yahaye buri muntu isezerano rye, neza neza icyo Umwuka Wera yasezeranye binyuze mu kuvuka aho kera.

Mbega ukuntu Imana yashyize bamwe mu rusengero, binyuze mu bise byo kuramukwa… Oh, rimwe na rimwe baba abakomeye cyane. Igihe itorero ryanihaga kubwo kurenganywa n'isi yo hanze, bizeye Umwami Yesu, ko isezerano ry'Umwuka Wera ko ari iry'ukuri kuri twe nkuko ryari riri ku Bapantekote, mbega uko banihaga ndetse batakishwa n'ibise byo kuramukwa. Ariko igihe bamaze kuvuka, bavukira mu gihagararo aho mu Bwami bw'Imana, noneho, Umwuka Wera yashyize mu itorero, bamwe kuba intumwa, abandi abahanuzi, abandi abigisha, abandi abapasiteri, abandi ababwirizabutumwa. Noneho Yashyizemo aho, kuvuga mu ndimi, gusobanura indimi, kumenya, ubwenge, impano zo gukiza indwara, ubwoko bwose bw'ibitangaza.

Aho itorero riri… Noneho, iyi niyo mpamvu yanjye yo gukora ibi. Itorero igihe cyose rigerageza gufata imfuruka y'undi muntu. Ariko ntimugakore ibyo. Ntabwo wahinga ibigori mu murima wa Efurayimu, niba uri uwo mu Bamanasse. Ugomba gufata umwanya wawe muri Kristo, ugafata igihagararo cyawe. Oh, birimo kugira uburebure kandi birakungahaye mu gihe tugeze hano, Ni gute Imana yashyize mu itorero a umwe uvuga mu ndimi, nundi… Noneho, twigishijwe inshuro nyinshi, ko twese tugomba kuvuga mu ndimi. Ibyo ntabwo ari byo. Bakavuga bati“Twese tugomba kubikora.” Oya, ntabwo tugomba kubikora. Bose ntabwo bakoraga ikintu kimwe, buri wese muri bo yari...

Buri wese... Igihugu bari baragihawe kandi bakigabana binyuze mu guhumekerwa. Kandi buri wese... Nshobora gufata Ibyanditswe maze nkabereka neza neza, ko yabashyize ahantu bagombaga kuba, mu buryo bwo gutura, uburyo iyo miryango ibiri n'igice yagombaga gutura hakuno y'umugezi, n'uburyo ba nyina babivuze bataka mu kubabyara, kandi n'uburyo buri hantu hagombaga kuba.

Kandi noneho nyuma y'uko mumaze kwinjira, ibyo ntabwo bisobanuye ko wagiye kure y'intambara. Uba ugifite kurwana urwanira buri gace k'igihugu uzaturamo. Uko niko mubona ko, Kanani itashushanyaga ijuru rikomeye, kubera ko hariyo intambara n'ibibazo no kwicana no kurwana, n'ibindi. Ariko byashushanyaga ibi; kugira ngo bibe ari intambwe itunganye.

Kandi aho niho itorero rigwira uyu munsi; kuri iyo ntambwe. Ese murabizi ko n'uburyo wifashe bishobora gutuma umuntu wundi ananirwa gukira indwara? Ukwifata nabi kwawe kubw'icyaha utatuye kuri mwe bizera, bishobora gutera iri torero gutsindwa kuburyo bukomeye. Kandi ku munsi w'urubanza uzashinjwa buri cyose cyabaye muri uko gutsindwa. Oh, uravuga uti, “Noneho, mutegereze umunota umwe, Mwene Data Branham.” Rero, uko ni ukuri. Mu bitekerezeho.

Yosuwa, nyuma yo kwambuka ajya mu gihugu, Imana yamuhaye isezerano ko... Noneho mutekereze, kurwana intambara utagize umuntu n'umwe utakaza, habe no gushishuka, bitagusaba kugira umuforomo, cyangwa ubufasha bw'ibanze cyangwa mudafite ibipfuko. Imana iravuga iti, “Igihugu ni icyanyu; mugende murwane.” Tekereza kurwana intambara yose, kandi nta Croix Rouge iraho hafi habe n'umwe; nta muntu wagombaga kugira icyo aba.

Nuko bica Abamori n'Abahiti, ariko nta numwe wigeze akomereka hagati muri bo kugeza ubwo icyaha cyaje mu nkambi. Kandi igihe Akani yakoze kuri iyo kanzu y'Abanyabuboloni no kuri uwo mushumi w'izahabu, maze abihisha munsi y'ihema rye, noneho ku munsi ukurikiyeho batakaza abantu cumi na batandatu. Yosuwa aravuga ati, “Muhagarare. Muhagarare. Mutegereze umwanya muto; hari ikintu kitagenda. Hari ikintu kitameze neza. Tugiye guhamagaza iminsi irindwi yo kwiyiriza. Imana yaduhaye isezerano. Ko nta kintu kizadukomeretsa. Umwanzi wacu azagwa ku birenge byacu. Noneho hari ikintu kitagenda hano. Hari ikintu gipfuye ahantu runaka, kubera ko dufite cumi na batandatu bapfuye baryamye hano. Ni bene Data b'Abayisiraheli, kandi bapfuye.”

Ni ukubera iki bapfuye, abantu b'abakiranutsi? Kubera ko umuntu umwe yavuye mu murongo. Murabona impamvu ibi bikwiriye kwigishwa? Itorero rigashyirwa ku murongo, rikaringanizwa n'Ijambo ry'Imana, rikaringanizwa n'Imana maze rikaringanizwa umwe ku wundi, rikagenda rikura mu buryo butunganye, rikangutse, imbere y'abantu bose, ritinya Imana. Kubera ko umuntu umwe yibye ikanzu kandi akora ikintu atari akwiriye gukora, bitwara ubuzima bw'abantu cumi n'abatandatu. Ndatekereza ko bari cumi n'abatandatu, ahari barenga. Ndibwira ko bari abantu cumi n'abatandatu bapfuye.

Yosuwa arahamagara, aravuga ati, “Hari ikintu kitagenda neza. Imana yatanze isezerano, kandi hari ikintu kitagenda.” Igihe tuzanye abarwayi imbere yacu maze bakananirwa gukira, dukwiriye gutumizaho kwiyiriza ubusa bidakina, tugahamagara urusengero. Haba hari ikintu kitagenda ahantu runaka. Imana yatanze isezerano. Imana igomba gukomeza iryo sezerano, kandi Izabikora.

-----
Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera... (abejejwe)... bari muri Efeso bizera Kristo Yesu, (Abefeso 1:1)

Mwitegereze uburyo abwira abangaba. Ibi ntabwo byari iby'abatizera. Ibi ni iby'itorero. Byagenewe abahamagariwe gusohoka, abejejwe kandi bahamagawe muri Kristo Yesu.

Noneho, niba mushaka kumenya uburyo tugera muri Kristo Yesu, nimurambure mu Bakorinto ba mbere 12, haravuga hati, “Kubw'Umwuka umwe twese twarabatijwe mu Mubiri umwe.” Gute? Twabatijwe n'iki? Umwuka Wera. Atari umubatizo w'amazi, mwebwe bantu bo muri Church of Christ, ariko inyuguti imwe ni inyuguti nkuru U-m-w-u-k-a, binyuze mu Mwuka umwe. Atari kubwo gukorana mu kiganza rimwe, binyuze mu rwandiko rumwe, atari gutonyangirizwaho amazi rimwe, ahubwo binyuze mu Mwuka umwe twese twabatijwe mu mubiri umwe, umutungo wacu, igihugu Imana yaduhaye kugira ngo tukibemo, Umwuka Wera. Kimwe n'uko yahaye Kanani Abayahudi, Yaduhaye Umwuka Wera. Binyuze mu Mwuka umwe twese twarabatijwe mu Mubiri umwe. Murabyumva?

Noneho, arimo kuvugana n'Abanyakanani b'umwuka, Isiraheli, Isiraheli y'umwuka abo banyiri gihugu, Oh, ese ntimunezerewe ko mwavuye muri tungurusumu za Egiputa? Ese ntimunezerewe ko mwavuye mu butayu? Kandi mwibuke, bagombaga kurya manu, ibyo kurya by'Abamarayika bivuye mu ijuru, kugeza ubwo bimutse binjira mu gihugu. Kandi igihe binjiye mu gihugu, manu yarekeye aho kugwa. Bari bakuze noneho, noneho barya ibigori byeze byo mu gihugu. Noneho, ubu ntabwo mukiri impinja ukundi, ubu ntabwo mukeneye amata adafunguye y'Ubutumwa Bwiza, kugira ngo babateteshe, kandi bakore ku ntugu, ndetse babemeze ko mukwiriye kuza ku rusengero, ubu muri Abakristo bakuru byuzuye, mwiteguye kurya inyama zikomeye ubu. Mwiteguye kwinjira mu kintu runaka; yaravuze. Mwiteguye gusobanukirwa ikintu gifite uburebure kandi gikungahaye. Oh, tugiye guhita twinjira muri byo aka kanya. Kandi, oh, byarahishwe guhere ku mfatiro z'isi. Yaravuze ati, “Noneho, mwaje hano, nimwe ndimo kubwira ibi,” atari kuri babandi basigaye muri Egiputa, atari babandi bakiri mu rugendo, ahubwo kuri abo bari mu gihugu cy'isezerano, abo bakiriye isezerano.

Soma konti yuzuye muri...
Igitabo Cy’Abefeso Kigereranywa n’Igitabo cya Yoshuwa.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

Ikimenyetso.

Ubumana Busobanuye.

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Komera ushikame, kuko uzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza babo.

Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose.

Yosuwa 1:6-7


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

Noneho, n'iki
igihugu cy'isezerano
gisobanuye ku bizera
b'Isezerano Rishya?
Isezerano ni
Umwuka Wera.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.